Bwiza
ads

Bamako: Nduhungirehe yakiriwe na Gen. Assimi Goita uyobora Mali

Amakuru•
Denis Nsengiyumva
By Denis Nsengiyumva
•Kuwa Gatatu, 14 Ukwakira 2026 saa 04:44
Iminota 1 yo gusoma
Bamako: Nduhungirehe yakiriwe na Gen. Assimi Goita uyobora Mali

‎Mu ruzinduko rwe rw’akazi no gutsura ubucuti yagiriye i Bamako, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Olivier Nduhungirehe, kuwa Kabiri yakiriwe na Gen. Assimi Goïta, Umukuru w’Igihugu akaba na Perezida wa Guverinoma y’Inzibacyuho muri Mali.

Bwiza News

Ibiganiro byabo byibanze ku gushimangira umubano hagati y’u Rwanda na Mali, ndetse no ku ngingo zijyanye n’ubwiyunge n’ubufatanye bwa Afurika.

Bwiza News

‎
‎Mu butumwa yanyujije kuri X akomoza kuri uru rugendo, Nduhungirehe yagize ati: "Nyuma ya saa sita z’uyu munsi i Bamako, nagize icyubahiro cyo kwakirwa na Nyakubahwa Jenerali w’Ingabo Assimi Goïta, Perezida w’Inzibacyuho akaba n’Umukuru w’Igihugu cya Mali."

Bwiza News

‎
‎Yongeyeho ko baganiriye ku mubano hagati ya Mali n’u Rwanda, umutekano mu turere ibihugu byombi biherereyemo, ndetse no ku kwishyira hamwe kwa Afurika.

Denis Nsengiyumva

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.