Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 19 Nzeri 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zirimo izerekeye politiki, ubutabera n’umutekano.
Harimo:
Ifungwa rya Gen. Yav ukekwaho gukorana n’u Rwanda
Urwego rw’igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) rushinzwe iperereza tariki ya 19 Nzeri rwataye muri yombi komanda w’ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Gen. Philémon Yav Irung.
Nyuma y’amasaha make atawe muri yombi, byasobanuwe ko Lt Gen. Yav ufungiwe muri gereza ya Makala akurikiranweho icyaha cy’ubugambanyi no gushaka gukuraho ubutegetsi bwa RDC.
Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi yasobanuriye ibinyamakuru RFI na France 24 ko Lt Gen. Yav akekwaho gukorana na Leta y’u Rwanda, ngo hagamijwe kugira ngo umujyi wa Goma ufatwe.
Tshisekedi yashinje u Rwanda gutera RDC
Perezida Tshisekedi yatangarije abitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York ko ingabo z’u Rwanda zagabye ibitero muri RDC zitwikiriye umutwe witwaje intwaro wa M23.
Ni ikirego Perezida Kagame na we wari i New York yavuzeho, abwira abitabiriye inteko rusange ko umukino wo kwegekanaho amakosa ntacyo ukemura, asobanura ko hari umuzi w’iki kibazo ukwiye kurandurwa.
Ibyo aba bakuru b’ibihugu batangaje byakurikiye uguhura kwabo kwagizwemo uruhare na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, n’ikiganiro bagiranye cyafatiwemo imyanzuro ishyigikira iyafatiwe i Nairobi muri Mata na Kamena 2022.
Bamporiki yasabiwe gufungwa imyaka 20
Ubushinjacyaha bwasabye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge gukatira Bamporiki Edouard wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco igifungo cy’imyaka 20 no gucibwa ihazamu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 200.
Muri uru rubanza rwabaye tariki ya 21 Nzeri, ubushinjacyaha bwasabye urukiko guhamya Bamporiki icyaha cyo kwaka no kwakira indonke no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.
Bamporiki wemera icyaha cyo kwakira indonke yasabye urukiko kuzamworohereza igihano kugira ngo azakoreshe imbaraga ze mu gukorera igihugu. Umunyamategeko we yamusabiye kuzahabwa igihano cy’imyaka itanu isubitse.
Umuyobozi wa RHA yasabiwe gufungwa imyaka 7
Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire (RHA), Felix Nshimyumuremyi, yasabiwe igifungo cy’imyaka 7 ku cyaha cyo gusaba no kwakira ruswa akurikiranweho n’ubushinjacyaha.
Nshimyumuremyi n’undi witwa Mugisha Alexis Emile bakekwaho gusaba ruswa y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 15 ikigo cyitwa See-Far Housing Ltd cyahawe isoko ryo kubaka inzu ziciriritse mu kagari ka Kabeza, umurenge wa Kanombe.
Muri uru rubanza rwabaye tariki ya 20 Nzeri, Mugisha ufatwa nk’umuhuza mu kwakira ruswa, we yasabiwe igifungo cy’imyaka 6. Umwanzuro w’urukiko uzamenyekana tariki ya 14 Ukwakira.
Muhizi uvugwaho kubeshya Perezida Kagame yafunzwe iminsi 30 y’agateganyo
Urukiko rw’ibanze rwa Gacurabwenge ruri mu karere ka Kamonyi tariki ya 22 Nzeri rwategetse ko Muhizi Anatole wavuzweho kubeshya Perezida Kagame, afungwa iminsi 30 y’agateganyo mbere yo kuburana mu mizi.
Muhizi wabwiye Perezida Kagame ko yimwe uburenganzira bwo kubona ibyangombwa by’inzu yaguze n’uwitwa Rutagengwa Jean Leon n’umugore we Nibigira Alphonsine, bigizwemo uruhare na Banki Nkuru y’Igihugu.
Uyu mugabo bivugwa ko yabeshye imiterere y’ikibazo, yaje gutabwa muri yombi akurikiranweho gukoresha inyandiko mpimbano no gutesha agaciro icyemezo cy’urukiko rwemeje ko iyi nzu yayiguze iri mu ngwate.


