idamangeiryamu.png

Bamporiki yemeza ko yasuye Idamange, amugira inama yo guceceka

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon. Bamporiki Edouard yemeje ko yasuye Idamange Iryamugwiza Yvonne waraye atawe muri yombi, amugira inama yo guceceka.

Yasubizaga uwitwa Yuri Avimo ku rubuga rwa Twitter, washyize ahagaragara videwo ya Idamange avuga ko uyu muyobozi yamusanze mu rugo inshuro ebyiri, amubaza icyo yifuza kugira ngo aceceke, ariko akanangira.

Muri iyi videwo, Idamange avuga ati: “Mfite record, ndayifite, ndayifite. Batumye umuntu witwa Bamporiki, aza iwanjye, iminsi ibiri, yaje ku wa Kane, agaruka ku wa Gatandatu (mu cyumweru gishize), iyo minsi yose anyingingira kubonana na we, narabyanze.”

Ngo Hon. Bamporiki yamubajije ati: “Urifuza iki Idamange kugira ngo uceceke?” Idamange we avuga ati: “Uceceke? Inyungu nta yindi ni uguceceka? Abanyarwanda bakoze iki? […] Muzi uko nabasubije? Narababwiye nti ‘Biragatsindwa n’Uwiteka.”

Bamporiki na we yifashishije urubuga rwa Twitter, yasubije Yuri Avimo, yemeza ko yagiye kugira inama Idamange; nk’umunyamategeko n’inshuti y’umuryango w’uyu mugore.

Ati: “Zari inshingano zanjye nk’umunyamategeko n’inshuti y’umuryango kumwibutsa ibyaha n’ibihano byabyo biteganywa n’amategeko. Ibyo ntewe ishema no kuba narabikoze. Iyo ntabikora, igihe namaze mu ishuri ry’amategeko cyari kuba cyarabaye imfabusa.”

Igisubizo cya Hon. Bamporiki

Hon. Bamporiki kandi yabwiye Avimo ko aziranye na Idamange kuva mu mwaka w’2003.

Idamange yatawe muri yombi mu masaa kumi yo kuri uyu wa 15 Gashyantare 2021, akaba akekwaho guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda.

idamangeiryamu.pngIdamange amaze iminsi avugwa cyane, bitewe n’ibiganiro akorera ku rubuga rwa YouTube

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Bamporiki yemeza ko yasuye Idamange, amugira inama yo guceceka
    inama yo guceceka se ibaho? yagombaga kumubwira ko aje kumugira inama yo kutavuga ibitari ibyaha

  2. Bamporiki yemeza ko yasuye Idamange, amugira inama yo guceceka
    inama yo guceceka se ibaho? yagombaga kumubwira ko aje kumugira inama yo kutavuga ibitari ibyaha

  3. Bamporiki yemeza ko yasuye Idamange, amugira inama yo guceceka
    inama yo guceceka se ibaho? yagombaga kumubwira ko aje kumugira inama yo kutavuga ibitari ibyaha

  4. Bamporiki yemeza ko yasuye Idamange, amugira inama yo guceceka
    inama yo guceceka se ibaho? yagombaga kumubwira ko aje kumugira inama yo kutavuga ibitari ibyaha

  5. Bamporiki yemeza ko yasuye Idamange, amugira inama yo guceceka
    Honorable BAMPORIKI, warikumugira inama akava ibuzimu akajya ibuntu naho guceceka acecekanye imigambi mibi, iyo nta nama irimo rwose

  6. Bamporiki yemeza ko yasuye Idamange, amugira inama yo guceceka
    Honorable BAMPORIKI, warikumugira inama akava ibuzimu akajya ibuntu naho guceceka acecekanye imigambi mibi, iyo nta nama irimo rwose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *