Bamufashe asambanya abakobwa be avuga ko yabigishaga uko ingo zubakwa

Sangiza iyi nkuru

Umugabo w’imyaka 45 witwa Mweene Enock wo muri Zambia yaguwe gitumo ari gusambanya bakobwa be babiri, ahatwa ibibando, asobanura ko yari arimo yigisha abo bakobwa be uko kubaka urugo biba bimeze.

Umwe mu bari aho yavuze ko uyu mugabo hashize imyaka ibiri bikekwa ko aryamana n’ababakobwa be. Si abo gusa kuko n’abishywa be ariko yabagenzerezaga iyo babaga baje gusura umuryango we.

Uyu ati ” Twatangajwe n’uyu mugabo. Ibihuha byari byose ko aryamana n’abakobwa be ariko uyu munsi kuwa 3 Mutarama byabaye impamo kuko basanze ari hejuru y’umukobwa we wa kabiri ari kumusambanya.”

Ubwo yakubitwaga, Mweene ngo yagiraga ati ” Ibi biba ari ugutegura abakobwa banjye ngo bazubake neza. Murankubitira ubusa!”

Ku rundi ruhande ariko aba bakobwa bakorerwaga ibi nabo bari bararyumyeho nk’uko bimwe mu binyamakuru byo muri Zambia byabigarutseho.

Bivuga ko abagabo bamwe muri icyo gihugu bavugwaho gusambanya abakobwa babo batajya babihakana, ko ahubwo buri gihe buri umwe aba afite impamvu atanga yatumye abikora.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *