Kuri iyi Isi hari abantu bagiye babaho wavuga ko bavukanye umuvumo w’ubwicanyi cyangwa inyota yo kwica bagiye baba abicanyi ruharwa, nk’abo tugiye kurebera hamwe bagiye babayeho mu mateka bivugwa ko ari bamwe mu bicanyi ruharwa kugeza ubu bamenyekanye nk’uko tubikesha Wikipedia.
Ted Bundy

Theodore Robert Bundy yari umwicanyi ruharwa w’Umunyamerika, ushimuta, ufata ku ngufu, wibasiye kandi akica abakobwa n’abagore benshi mu myaka ya za 70 kandi bishoboka na mbere yaho. Yavutse ku ya 24 Ugushyingo 1946, apfa yicishijwe amashanyarazi mu ntebe ku ya 24 Mutarama 1989. Yavutse hanze y’urushako kandi se ntazwi, ndetse bikekwa ko ashobora kuba yaravutse nyuma yo gufatwa ku ngufu kwa nyina. Yahamijwe kwica abagore basaga 30, nubwo we atigeze agaragaza umubare wa nyawo w’abantu yishe.
John Wayne Gacy

John Wayne Gacy, Jr., uzwi kandi ku izina rya Killer Clown, yari umwicanyi ruharwa w’Umunyamerika akaba yarasambanyije ku gahato kandi akica byibuze abana b’abahungu n’abasore 33 hagati ya 1972 na 1978 mu ntara ya Cook, muri Illinois.
Jack the Ripper

“Jack the Ripper” ni izina ry’irihimbano ryahawe umwicanyi ruharwa utazwi muri Whitechapel, i Londres wishe bunyamaswa abagore 5 (cyane cyane indaya) hagati ya Kanama n’Ugushyingo mu 1888. Kugeza uyu munsi, yakomeje kuba amayobera kandi aba icyamamare mu bicanyi ruharwa kandi wamamaye cyane mu itangazamakuru.
The Zodiac Killer
The Zodiac Killer yari umwicanyi ruharwa wakoreraga mu majyaruguru ya California mu mpera z’imyaka ya za 60 no mu ntangiriro z’imyaka ya za 70.

Bivugwa ko Zodiac Killer ari umugabo wo muri California wihaye iryo zina kugira ngo ahishe umwirondoro we abayobozi. Yongeye kwitabwaho n’abapolisi mu 1971, igihe inshuti ye yabwiraga abapolisi ko yavuze ku cyifuzo cye cyo kwica abantu kandi agakoresha izina Zodiac.
Abantu 5 ni bo byemejwe ko yishe, mu gihe 2 bakomeretse, bishoboka kandi ko yishe abantu bari hagati 20 na 28 mu gihe we yiyemereye ko yishe 37.
Jeffrey Dahmer
Jeffrey Lionel Dahmer, uzwi kandi ku izina rya Milwaukee Cannibal cyangwa Milwaukee Monster, yari umwicanyi ruharwa w’Umunyamerika kandi wafataga ku ngufu wakoze ubwicanyi akanakamo ibice abagabo 17 n’abahungu hagati ya 1978 na 1991.

Uyu mwicanyi yanavuzweho kurya abantu, gusambanya imirambo no kubika ibice by’imibiri y’abantu yabaga yishe cyangwa urwunge rw’amagufa (skeleton).
Ed Gein
Edward Theodore Gein yavutse ku ya 27 Kanama 1906 apfa ku ya 26 Nyakanga 1984. Uyu wamenyekanye kandi nk’Umubazi wa Plainfield cyangwa Plainfield Ghoul ni umwicanyi ruharwa w’Umunyamerika wahamijwe ibyaha by’ubwicanyi byakorewe mu mujyi w’iwabo wa Plainfield muri Wisconsin wamamaye cyane mu 1957 nyuma y’uko abayobozi bavumbuye ko yataburuye imirambo mu mva zaho akanabika amagufwa y’abo bantu n’impu.

Gein yemeye kandi ko yishe abagore babiri: Mary Hogan mu 1954 na Bernice Worden mu 1957. Hari abasanga uyu adakwiye kuba kuri uru rutonde kubera ko yishe abantu babiri bonyine, ariko ibikorwa byo gushinyagurira imirambo nibyo ahanini byatumye afatwa nk’umuntu utagira umutima.
Aileen Wuornos

Uyu mugore witwa Aileen Carol Wuornos yari umwicanyi ruharwa w’Umunyamerika wishe abagabo barindwi muri Florida hagati ya 1989 na 1990. Wuornos yavuze ko abantu yishe babaga baramusambanyije ku gahato cyangwa bakagerageza kumusambanya ku gahato igihe yakoraga uburaya, kandi ko ubwo bwicanyi bwose bwakozwe yirwanaho.
Luis Garavito

Luis Alfredo Garavito Cubillos, uzwi kandi ku izina rya La Bestia cyangwa Tribilín ni Umunyacolombiya wafataga ku ngufu kandi akaba n’umwicanyi ruharwa. Mu 1999, yemeye gufata ku ngufu, gukora iyicarubozo no kwica abana 138.
Pedro Lopez

Pedro Alonso López nawe ni umwicanyi ruharwa wo muri Colombia, wakatiwe azira kwica abakobwa 110, ariko akavuga ko yasambanyije ku gahato kandi akica abakobwa barenga 300 hirya no hino muri Colombia, Peru, Equateur, ndetse no mu bindi bihugu.
Elizabeth Báthory
Countess Elizabeth Báthory de Ecsed yavukiye mu muryango wubashywe muri Hongiriya ariko ntibyamubuza kuba umwicanyi ruharwa wo mu muryango wa Báthory, wari ufite ubutaka bunini mu Bwami bwa Hongiriya.

Báthory wavutse mu 1560 agapfa mu 1614, yanditswe na Guinness World Records nk’umwicanyi w’umugore wishe abantu benshi kurusha abandi, nubwo umubare w’abo yishe utavugwaho rumwe. Hemejwe abantu 80, ariko bivugwa ko yaba yarishe abantu bagera muri 650 nk’uko Wikipedia ivuga.



2 Responses
Bamwe mu bicanyi ruharwa babayeho barimo umugore waba warishe abantu 650
Ko mutashyizemo inerahamwe zo mu rwanda ntabo muzi bishe za magana za bantu cg ibihumbi byabantu
Bamwe mu bicanyi ruharwa babayeho barimo umugore waba warishe abantu 650
Ko mutashyizemo inerahamwe zo mu rwanda ntabo muzi bishe za magana za bantu cg ibihumbi byabantu