Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Anastase Shyaka avuga ko Abanyarwanda badakwiriye kujenjeka ku gukurikiza ingamba zo kwirinda Coronavirus, bityo bakaba bazira icyo bazi nk’intamenya y’ikimasa irigata mu bugi bw’intorezo. Min. Shyaka kuri konti ye yaTwitter avuga ko Abanyarwanda bakwiriye kurushaho kwirinda Coronavirus kurusha uko babikoraga kuko yongereye ubukana. Yifashishije umugani uvuga ngo ” Intamenya y’ikimasa irigata mu bugi bw’intorezo.” ” Mutarama 14, 2021, #COVID19 yongeye kuzamuka: yadutwaye 5, handura 194! Abato n’abakuru, mu mijyi no mu cyaro, #covid iratwugarije! Kuyitsinda, biradusaba kubahiriza amabwiriza yo kuyirinda, kurusha uko twabikoraga. #Banyarwanda, ntihagire abigira nka ya ntamenya y’ikimasa…?”. Abayobozi, inzego z’ubuzima n’iz’umutekano bakomeza gukangurira Abanyarwanda kwirinda Coronavirus imaze kwica abasaga 100 mu Rwanda. Hirya no hino itangazamakuru ntiribura kugaruka ku nkuru z’abarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo mu gihe bitakiri inkuru mbarirano ko iyi ndwara yica. Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston aherutse kuvuga ko ubu hari Guma mu Karere, ko Abaturage bakabaye bibwira ikizakurikiraho igihe nayo izaba idatanze umusaruro. Kumenya uko Coronavirus yifashe mu Rwanda, wasoma: https://bwiza.com/?Abantu-5-bishwe-na-Covid-19-handura-194-nta-wakize

4 Responses
Banyarwanda, ntihagire abigira nka ya ntamenya y’ikimasa- Min. Shyaka
Mu cyaro Hari ikibazo CYO gupimira inzoga mu ngo kandi ibyo bikorwa ubuyobozi bw’inzego z’ibanze (akagari, umudugudu) babirebera. Ibi bigaragara mu karere ka Nyagatare hafi ya kose. Bakwiriye gufatwa izindi ngamba ndetse bishobotse inzego za gisirikare zikifashishwa kuko mu bihe nk’ibi amategeko arabibemerera

Birakaze ariko iyaba buri wese yakamenye ko uko aha byibuze akanya kangana nisegonda covid-19 yo igatubura ikakabyaza umusaruro ushobora kugera no kwiherezo ry’ubuzima,bityo njye nawe twakwirinda kandi tufatane urunana mu gukurikiza amabwiriza dukosora nabashaka kutuvangira. Nibigenda bityo tuzagera kunsinzi.