Barafinda abona ikibazo cy’abajyanwa Iwawa cyagombye gukemurwa mu bundi buryo

Sangiza iyi nkuru

 

  • Ugororerwa Iwawa yishyurirwa amafaranga asatira ayo leta yishyurira abiga Kaminuza
  • 107 basubijwe Iwawa, 225 ntibafite aho berekeza, 247 ni imfubyi, 9 ntibazi iwabo
  • Leta izafasha uru rubyiruko rudafite aho rwerekeza mu gihe cy’amezi atandatu
  • Nitutita ku bana tuzagira abasaza badafite icyo bimarira

Barafinda Sekikubo Fred wagize ubushake bwo kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika mu Rwanda ariko ntiyuzuze ibisabwa, asanga ibibazo by ‘abana b’inzererezi n’abajyanwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa byagombye gukemurwa mu bundi buryo harwanywa isoko-muzi y’ikibazo bituma inzererezi zibaho.

Ibyo yabivuze ashingiye ku mibare igaragaza ko hari benshi bamaze kujyanwa muri iki kigo, ndetse hakaba n’abajyanwayo inshuro irenze imwe, abijyanisha n’umusaruro abajyayo batanga.

107 basubijweyo, 225 ntibafite aho berekeza, 247 ni imfubyi, 9 ntibazi iwabo

Urubyiruko ruri guhugurirwa no kugororerwa Iwawa

Urubyiruko ruri guhugurirwa no kugororerwa Iwawa

Imibare y’abarangije muri iki kigo mu mpera z’icyumweru cyashize ku nshuro ya 13, igaragaza ko abantu 1 121 bahawe impamyabushobozi z’imyuga bamaze igihe bahugurwamo. Muri bo 225 ntibafite aho berekeza mu gihe bazaba basohotse muri iki kigo, kuko bagiye bakurwa ahantu hatandukanye ari inzererezi ziba ku muhanda. Abandi 247 ni imfubyi mu gihe abandi 9 batazi iwabo. Abandi 107 bamaze kujyanwa muri iki kigo inshuro irenze imwe.

Barafinda ashima ko igihugu cyafashe icyemezo cyo kwita kuri aba bana bo ku muhanda, ariko agatanga ibitekerezo byaherwaho mu gukemura mu mizi ikibazo cy’abagana muri iki kigo. Ni mu kiganiro Barafinda Live gitambuka buri cyumweru kuri Radio Flash.

Minisitiri Mbabazi

Minisitiri Mbabazi

 

Minisitiri w’urubyiruko, Rosemary Mbabazi yabwiye uru rubyiruko ko Leta izaha ubufasha uru rubyiruko rudafite aho rwerekeza mu gihe cy’amezi atandatu kugira ngo bashake uko bazitunga mu minsi iri imbere.

Barafinda avuga ko usanga bahabwa ibikoresho byabafasha gutangira ubuzima kuri bamwe, ariko ngo usanga babigurisha ubuzima bukarushaho kuba bubi.

Hanamuritswe ibikorwa byuru rubyiruko birimo ibyubudozi
Ibikorwa bakora byamurikiwe abashyitsi

 

Yibaza kandi aho abo badafite imiryango berekeza nyuma yo kuva Iwawa, kuko usanga nta wateguwe ngo abakire. Ni muri urwo rwego asanga bikwiye ko hajyanwayo bake bafashwa bakubakirwa n’inzu zo kubamo, kugira ngo ikibazo bari bafite gikemurirwe mu mizi.

Ati « Ntibamuhaye inzu yo kubamo kandi bazi neza ko icyatumye yitwa inzererezi ari uko atagiraga aho arara[inzu]. Nagaruka arasahaka irindi saso rishya . Guhera uwo munsi uwo mwana avuye iwawa arara mu rugo rwa nde ko tutajya tubona barara mu rugo rwa mudugudu, kwa gitifu w’Akagari, Umurenge n’akarere ? »

Avuga ko Leta mu bushobozi bwayo yagombye kububakira inzu yo kubamo mu gihe bagishaka ubushobozi, ubonye ubwo kwibeshaho akayivamo. Iyo kubamo kandi ngo yagombye kujyana n’iyo gukoreramo no kumurikiramo ibikorwa byabo (Workshop) nayo iri hafi yabo.

Mu bindi ikwiriye gukora kandi ngo harimo kuba yabashyira muri za koperative zisanzwe zikora, maze ikabatangira umugabane fatizo, cyangwa ikabashakira ibigo bizajya bibitaho bikabakurikirana.

Abona kandi gukomeza kujyana abantu Iwawa bitavamo umuti urambye ku rubyiruko, ahubwo ngo bisa no kuremera akazi abahigisha.

“ Wowe kugira ngo tugabanye uru ruganda rutuma abihebye biyongera, inzererezi ziyongera. Wowe uzashinga ishuri Iwawa ngo ujye ufata abantu ubajyaneyo, ikibatera kuba inzererezi, atari cyo ufunze, ukemuye. Urumva waba uremye akazi k’abakozi bakora Iwawa bigisha biriya. Bahangiye imirimo abarimu baba Iwawa ariko ntibigeze bagira ubushake bwo guhagarika igituma abantu baba inzererezi. »

Akomeza avuga ko abana bari ku muhanda nabo bagombye kwitabwaho uko bishoboka, kuko bashobora kuzabera leta umuzigo ukomeye kurushaho mu gihe bakuze. Ibyo yabivuze ahereye ku mashusho yagaragajwe y’abana bari munsi yimyaka 18 bafotowe bari kunywa kole, avuga ko ari imbaraga zikwiye kwitabwaho.
Nitutita ku bana tuzagira abasaza badafite icyo bimarira

Barafinda
Barafinda mu kiganiro cyamwitiriwe

Ati “Ni ukuvuga ngo nitutita kuri iyi soko y’ejo hazaza, abana bato, nitutabitaho, tuzagira abasaza benshi n’abakecuru badafite icyo bimarira n’icyo bamarira igihugu.

Ushinzwe kumwigisha arakora akazi ke cyangwa yaramutereranye ? Amafaranga akoreshwa mu bikorwa bitandukanye babanze bayakoreshe kuri bano bantu, babashyiremo ubumenyi, bano bana nibo bazavumbura indege, nibo bazakora ubwato butwarira abantu hamwe, nibo bazubaka inganda, nibo bazarwanya ubujiji muri bagenzi babo n’ubutamenya n’ubukene.

Nibatabitaho ngo babagiremo abantu beza bafite akamaro b’abanyacyubahiro, ejo bundi abanyacyubahiro bashobora kubura umutekano kubera bano bana. Bari ku ikosi, iyi ni ikosi y’ubuzima, ni igitabo cy’amateka barimo kwandika. Abangaba nibasoza ikosi barimo, bashobora kuzajya bareba urugi rukikingura, yareba ku isakoshi ikaba iragiye.”

Bamwe bavuga ko iki kigo kidatanga umusaruro ukwiye, ariko hari n’abagororewe muri iki kigo bamaze kugera ku rwego rushimishije. Urugero ni uwitwa Nkuriyehe Thomas wahagororewe muri mwaka w’2011. Ikinyamakuru Umuseke cyanditse ko yibumbiye hamwe na bagenzi be 72 bakora umwuga wo kudoda. Ubu ngo bamaze kugera kuri byinshi bishimije kuko basigaye batsindira amasoko yo kudodera ibigo by’amashuri.

Abanyuze muri iki kigo

Abanyuze muri iki kigo

Hari n’abavuga ko Leta yari ikwiye kujya ijyana uru rubyiruko mu dukiriro twubatse hirya no hino mu turere rukaba ariho rwihugurira, rukunguka ubwo bumenyi. Ibyo ngo byafasha kuko ruhugurirwa aho rumenyerewe runashobora kwigarurira ku buryo bworoshye isoko ryaho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Leta usanga ishyira imbaraga mu kwita kuri aya maboko y’uyu munsi n’ejo hazaza. Mu bahajyanwa harimo n’ababa barize amashuri yo ku rwego rwo hejuru. Mu bayasoje uyu mwaka harimo 2barangije amashuri makuru na 13 bayacikirije. 25 basoje ayisumbuye, naho 375 ntibigeze barangiza amashuri abanza.
Ugororerwa Iwawa yishyurirwa amafaranga asatira abishyurirwa Kaminuza

Umuntu umwe uhugurirwa akanagororerwa muri iki kigo , Leta imutangaho amafaranga y’u Rwanda hafi ibihumbi 600(Frw 591 348). Muri iki cyiciro cya 13 leta yakoresheje amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 660 (Frw 662 901 108).
(Amafoto:Umuseke.rw)

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus @Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *