Barafinda yasubijwe i Ndera

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko Barafinda Fred Ssekikubo uvuga ko afite ishyaka rya R2UDA ritavuga rumwe n’ubutegetsi, yasubijwe mu bitaro byita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe bya CARAES i Ndera.

Uru rwego rwatangarije KT Press ko gusubiza Barafinda muri ibi bitaro byatewe n’uko mu minsi mike ishize yongeye kugaragaza ibimenyetso byerekana ko yongeye kugira ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe.

Amakuru avuga ko Barafinda yakuwe mu rugo iwe mu ijoro ryo kuri uyu wa 20 Ukuboza 2021.

Nyuma y’ibiganiro yari amaze iminsi agirana n’ibitangazamakuru na shene za YouTube mu ntangiriro z’2020, RIB yajyanye Barafinda muri ibi bitaro tariki ya 11 Gashyantare kugira ngo imenye uko ubuzima bwe bwo mu mutwe buhagaze.

Uru rwego rwari rwabanje kumuhamagaza ku matariki arimo iya 10 Gashyantare 2021, yanga kwitaba. Rwaje kumuta muri yombi ku munsi wakurikiyeho, rumuhata ibibazo.

Uwari Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza yasobanuriye itangazamakuru ko ibisubizo Barafinda yatangiye mu ibazwa byatumye ajyanwa gusuzumirwa muri ibi bitaro.

Ubwo yari amaze koroherwa, Barafinda yavuye i Ndera muri Nyakanga 2020 bigaragara ko ubuzima bwe bwahindutse, isura ikeye kandi yambara neza, hari n’abemezaga ko yabyibushye.

Icyo gihe Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col Jeannot Ruhunga yabujije abanyamakuru kongera kugira ibiganiro na we kuko ngo bashobora gukurikiranwa. Yasobanuye ko uyu munyapolitiki afite uburwayi bwo mu mutwe azamarana igihe kirekire.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Barafinda yasubijwe i Ndera
    Ninde wakwemeza ko Leta ikunda Barafinda kurusha umugore we cyanga abana be? Ninde wamenyako Barafinda arwaye kurusha ababana nawe cyanga abaturanyi? Kujyana umuntu mu bitaro byo mu mutwe n’inzego za gisilikari ni ugutesha agaciro ikiremwamuntu.

  2. Barafinda yasubijwe i Ndera
    Ninde wakwemeza ko Leta ikunda Barafinda kurusha umugore we cyanga abana be? Ninde wamenyako Barafinda arwaye kurusha ababana nawe cyanga abaturanyi? Kujyana umuntu mu bitaro byo mu mutwe n’inzego za gisilikari ni ugutesha agaciro ikiremwamuntu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *