Abageze mu zabukuru mu Rwanda barasaba Leta n’inzego zitandukanye kubitaho mu buryo bwihariye, kubera ko mu kigero cyabo ngo usanga bahura n’ibibazo byinshi bakabura icyo bakora bitewe n’imbaraga zabo nke.
Abageze muri iki cyiciro, gihuza abafite imyaka y’amavuko guhera kuri 60 kuzamura [nkuko igisobanuro cya Loni bavuga ko nta gahunda yihariye bagenerwa mu bigo bitandukanye bya leta n’abikorera, bakirwa nk’abandi bose, ntibahabwe serivisi zihariye z’icyiciro cyabo kandi ngo akenshi usanga bafite imbaraga nke z’umubiri.
Icyifuzo cyabo ni uko muri politiki zose za leta hajya hagenwa uburyo busobanutse ku bijyanye n’abageze mu zabukuru n’uko bitabwaho.
Perezida w’Umuryango Nsindagiza, ufasha abageze mu zabukuru ngo bave mu bwigunge, Elie Mugabowishema, avuga ko mu gutwara abantu mu modoka usanga hari aho bateganyirijwe imyanya mu modoka nini zitwara abagenzi muri Kigali, ariko ngo hari ubwo abageze mu zabukuru basanga abato kuri bo bayicayemo ntibabimukire. Bamwe usanga bavuga ko bishyuye amafaranga angana n’ayabo bakuze. Akomeza avuga ko mu gihe umusaza cyangwa umukecuru ugiye ahagaze mu modoka bishobora kumugiraho ingaruka zikomeye z’uburwayi kuko ngo n’ubundi usanga ubuzima bwabo butaba bukomeye, kandi bafite n’imbaraga nke.
Abo mu Murenge wa Manyagiro mu Karere ka Gicumbi, barimo Mukakayumba Consilie w’imyaka 61, na Havugimana Jean Pierre Celestin uri muri icyo kigero, bavuga ko hari aho bajya ntibahabwe serivisi zihariye. Batanga urugero rwo kwa muganga no muri za banki, aho bagenda bagatonda umurongo, rimwe na rimwe bisaba guhagarara. Icyo gihe iyo bananiwe ngo bashaka aho bicara ku buryo hari ababacaho ntibaherwe izo serivisi ku gihe.
Bashwishurizwa kwishingirwa bageze mu zabukuru
Mugabowishema avuga ko mu bijyanye n’ubuzima bahahuriramo n’ibibazo avuga ko bikomeye. Ati “Hari igikomeye mu bijyanye n’ubuzima, nta mibare twashatse, ariko usanga ikigo cy’ubwiteganyirize(RSSB) usanga hari indwara zimwe yemera kwishingira kuvura ku muntu ukiri muto , ariko yagera nko ku myaka 45 kuzamura akaba atemerewe kuzishingirwa.”
Atanga urugero nk’igihe umuntu aba yagize ikibazo mu bwonko akwiye kubagwa, ariko umuto akaba yabagwa ugeze ku myaka nka 45 ngo akaba atemerewe kwishingirwa. Sosiyete z’ubwishingizi nazo ngo hari igihe usanga zitoranya uburyo bwo kwishingira abantu haherewe ku myaka, abakuze bagahabwa nkeya ugereranyije n’izemerewe abakiri bato.
Ibyo ngo asanga ari ikibazo kiganisha gufata umuntu nk’aho atari umuntu. Ati « Ni ikibazo ni nko kuvuga ko atakiri umuntu. Ugeze mu zabukuru ufite imyaka 60, akajya kuri banki ashaka kubaka inzu ashaka inguzanyo, agahabwa nke, bakagena imyaka mike azishyuriramo. Hari ihezwa muri serivisi z’ubuzima n’iz’imari. »
Ku bijyanye no kwa muganga nabwo ngo hari igihe abageze mu zabukuru batitabwaho bijyanye n’ubushobozi n’ubwenge bwabo. Atanga urugero nk’aho ashobora kugera imbere ya muganga aho guhita amubwira ibimenyetso by’uburwayi afite ngo asuzumwe, ahubwo usanga atangira kuvuga uko yavutse, uko yarongowe. Icyo gihe ngo hari abaganga batabasha kubaganiriza uko bikwiye ngo bagere ku rwego rwo kubasuzuma bakaba babakira mu buryo bubabangamiye. Agira ati « Uba ukeneye kumwumva, ukamutega amatwi, hari uvuga ngo simvura abakecuru, Yego wenda ashobora kuba afite abarwayi benshi agomba gusuzuma”.
Mugabowishema avuga ko bikwiye ko abaganga bahugurirwa kwakira abageze mu zabukuru nk’uko haba hari abaganga b’abana n’ab’abagore, ndetse nk’uko umwana urwaye hahita humvikana ko avurirwa muri pediatrie, umugore utwite akajyanwa muri maternité. Ibyo ngo byafasha ko abo baganga bakwita ku ndwara zihariye zifata abageze mu zabukuru.Muri za hoteli na resitora naho ngo abahakora bari bakwiye gutekereza ku mafunguro adakize ku mavuta n’ibinyobwa ku isukari, nkuko hatekerezwa ku babyeyi(abagore) n’abana.
Hamwe bashima uburyo bitabwaho
Mugabowishema avuga ko mu nzego z’ibanze bahabwa serivisi nziza bagereranyije n’ahandi. Mu modoka zitwara abagenzi muri Kigali ngo hari aho bagenewe imyanya nk’abakuze n’abagore batwite.Muri gahunda za leta bashima uburyo abageze mu zabukuru bitabwaho. Avuga ko usanga bahabwa inkunga z’abatishoboye, gahunda ya girinka barazibahwa n’izindi zigenewe abatishoboye.Semana Claver, utuye mu Karere ka Nyarugenge avuga ko ku kagari no ku murenge usanga abayobozi babaheraho.
Umuryango nyarwanda nawo ngo ukwiye kwita ku buryo wita ku bageze mu zabukuru.Abo mu karere ka Gicumbi na Burera bavuga ko abana babo bajya mu mijyi bagakirirayo, bakazagaruka bazanye imodoka nyinshi mu ishyingurwa ry’ababyeyi babo nyamara ngo mbere batabitagaho.
Mugawobishema avuga ko abo bana nabo baba bagomba gushaka ubuzima bwo kwibeshaho no gutunga imiryango yabo, ku buryo umuryango nyarwanda ubari hafi ukwiye kumwitaho. Ubuyobozi bugomba guhuza abageze mu zabukuru bakabarinda kwigunga, bategurirwa ibiganiro n’ibitaramo bibasusurutsa. Urugero ni ibikorwa na TV1, aho yabageneye urubuga rwa ‘Muzehe Quiz’ aho babazwa ibibazo bitandukanye mu rwego rwo kutirengagiza ubumenyi bwabo no kubasusurutsa kuko umusaza utabarutse aba ari nk’nzu y’ibitabo ihiye.
Muri rusange ngo leta ikwiye kwitabira gutanga raporo z’uko yita ku bageze muri iki cyiciro, kuko ngo basanga ibitaho ariko ikaba itazitanga, ku buryo iri mu bihugu 5 bya nyuma ngo bitabitaho. Ikwiye kandi kubyaza umusaruro ubuhanga bafite.
Mugawobishema avuga ko nka Midimar yagombye kuba igagaraza uko ibitaho mu gihe bahuye n’ibiza. Ndetse no mu gihe habaye ibibazo by’umutekano muke aho bibukwa abandi bakijije amagara yabo. Minisiteri ifite umuryango mu nshingano ngo usanga ishyira imbere kwita ku mwana, umukobwa numugore, akibaza impamvu itabikora no kubageze mu zabukuru.
Intego 17 z’iterambere rirambye (SDGs) zigaragara ko nta numwe ugomba gusigara inyuma, nyamara ngo ku bakuze haracyari icyuho.
Asoza avuga ko umusanzu w’itangazamakuru muri uru rugamba ngo utuma ibibazo by’abageze mu zabukuru byumvikana.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com


