Baravuga imyato VUP yabahinduriye ubuzima

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu bahabwa akazi muri VUP (Vision Umurenge Program), inkunga y’ingoboka ndetse n’inguzanyo zihabwa abatishoboye, bavuga ko ubu bamaze kwiteza imbere, bakaba bakirigita ifaranga.

Gahunda ya ‘Vision Umurenge Program’  nka VUP yatangijwe na Leta y’u Rwanda mu mwaka wa 2008 igamije kuzamura imibereho n’iterambere ry’abaturage bari mu bukene bukabije, ariko bamwe barayivuga imyato.

Mukaremera Belancille, umukecuru w’imyaka 67, amaze imyaka 11 afata amafaranga y’inkunga y’ingoboka. We n’abandi bakora imirimo y’amaboko bahemberwa  bavuga ko yabafashije kwiteza imbere.

Agira ati « “Mu bihumbi 11 nkoreshamo umukozi cyangwa nkaguramo agatungo, ubwo niba inzu yanjye itameze neza ndayikoresha, mfite umusarane, mfite igikoni birakinze, narindi mu nzu y’itegura none ubu ndi mu nzu y’ibati.”

Uwimana Josepha, we ati “”Twaciye amaterasi, ubwa kabiri duca umuhanda byari imirimo y’amaboko. Nari nigunze nihebye ntagera mu bantu ngo nkore ariko naritinyutse mbasha kuvuga, ndera umwana wanjye arakura kandi mba iwacu.”

Matabaro Vincent ati”Natangiye nkorera 1500 ariko ubu aho turigukorera baduha 1800 ndashimira abayituzaniye kuko yagize uruhare rukomeye cyane ni Paul Kagame nta wundi wundi VUP n’ubu turacyakora ntacyo twamugaya yafashije abaturage abaciye bugufi ntacyo atakoze turamushimira.”

Nyampundu Verena ati “”Mba narapfuye kuko sinashoboraga guhinga ibipimo ngo mparure umuhanda urumva narikubaho nte? Amafaranga ni yo antunze sinkibasha guhinga ndashaje ninyabura niho urupfu rwanjye  ruzaba ruzingiye.”

Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by’iterambere  mu nzego z’ibanze (LODA), buvuga ko  gahunda ya VUP yatekerejwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame nyuma yo kubona ko abaturage bagera kuri 36,9% bari mu bukene bukabije  kubera amateka u Rwanda rwanyuzemo.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya ubukene muri LODA, Gatsinzi Justin, aganira na RBA dukesha iyi nkuru, avuga ko iyi gahunda yatanze umusaruro. Kuri we ngo ni gahunda yo kwishakamo ibisubizo ndetse  no kwibohora ingoyi y’ubukene.

Yagize ati “Kwibohora kwa mbere, icyatumye u Rwanda rugaragaza ikinyuranyo cyane ni ukugira za gahunda ubona ko zitaye ku bakene, zitaye kubazahaye atari za gahunda uvuga ngo ndagendana n’ufite intege, ndagendana n’ibiguruka, rero ubwo EDPRS I yaratangiye 2008 ni bwo VUP yatangiye  na yo ihabwa inshingano zo kugira uruhare mu kurwanya ubukene, bukabije irengera abatishoboye ndetse ikabafasaha no kwifasha.”

Gahunda ya VUP  itangira mu mwaka wa 2008,  yari ifite inkingi 4 zirimo imirimo rusange iha abantu akazi ko gukora ibikorwaremezo, inkunga y’ingoboka, kwigisha abaturage imyuga ndetse no gutanga inguzanyo zifasha abaturage kwiteza imbere no kuzigama.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *