Inama ya Komisiyo y’imisifurire mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FARWAFA, yafatiye ibihano abasifuzi batanu (5) muri shampiyona y’icyiciro cya mbere, icya kabiri no mu y’abagore, ibaziza amakosa baherutse gukora mu mikino basifuraga.
Aba batanu barimo batatu basifuye mu mikino ya Rayon Sports na babiri basifuye mu mikino ya Police FC.
Nsabimana Céléstin wari umusifuzi wa kane mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere wahuje Rayon Sports na Etoile de l’Est tariki ya 27 Ugushyingo 2021, yahagaritswe kumara ibyumweru bibiri by’imikino adasifura guhera tariki ya 4 Ukuboza 2021.
Kuri uyu mukino wa Rayon na Etoile, Muneza Vagne wari umusifuzi wo hagati na we yahagaritswe ibyumweru bitatu guhera tariki ya 4 Ukuboza 2021.
Mulindangabo Moïse wari umusifuzi wo hagati mu mukino wahuje Rayon na Bugesera FC tariki ya 20 Ugushyingo 2021 yahagaritswe ibyumweru bitatu guhera tariki ya 4 Ukuboza.
Ruhumuriza Justin wari umusifuzi wa kabiri wungirije ku mukino wahuje Police FC na Gorilla FC wabaye tariki ya 22 Ugushyingo 2021 yahagaritswe ibyumweru bine by’imikino guhera tariki ya 4 Ukuboza.
Nsabimana Claude wari umusifuzi wo hagati muri uyu mukino na we yahagaritswe ibyumweru bibiri by’imikino guhera tariki ya 4 Ukuboza 2021.
Abandi bafatiwe ibihano ni ba komiseri babiri muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagore; Sebahutu Yussuf mu mukino wahuje IPM WFC na Gatsibo WFC wabaye tariki ya 27 Ugushyingo na Munyaneza Jean Paul mu mukino wahuje Kayonza WFC na Nasho WFC kuri uwo munsi. Bombi bahagaritswe amezi atandatu guhera ku munsi bamenyesherejweho uyu mwanzuro.



2 Responses
Batanu basifuye imikino ya Rayon Sports n’iya Police FC bafatiwe ibihano
Ibyo ntacyo bivuze ikibi nuko bari kudukuraho amanota atatu erega ikipe nka Etoile de l’Est nakana muri champion yo mukiciro cyambere iba igomba kureka Gikundiro ikabona amanota atatu yabyaga umusifuzi akadukorera umuti uwo musivuzi nahise mwemera …love Rayon sports.
Batanu basifuye imikino ya Rayon Sports n’iya Police FC bafatiwe ibihano
Ibyo ntacyo bivuze ikibi nuko bari kudukuraho amanota atatu erega ikipe nka Etoile de l’Est nakana muri champion yo mukiciro cyambere iba igomba kureka Gikundiro ikabona amanota atatu yabyaga umusifuzi akadukorera umuti uwo musivuzi nahise mwemera …love Rayon sports.