Ingabo z’u Rwanda (RDF) zemeza ko zishe batatu mu bantu bitwaje intwaro bagabye igitero mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe.
Aba bantu bataramenyekana bishe abantu babiri abandi umunani bagakomereka nk’uko inzego z’umutekano z’u Rwanda zabyemeje.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ingabo, ivuga ko RDF yakurikiranye abo bagizi ba nabi zikicamo batatu abandi bagahungira i Burundi.
Iri tangazo rivuga kandi ko Ingabo zarokoye abaturage bari baburiye muri kiriya gitero.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt. Col. Innocent Munyengango ati “Twarokoye abaturage abagizi ba nabi bashakaga gutwara ku ngufu, baraganirijwe mbere yo koherezwa mu ngo zabo. Twagaruye kandi ibikoresho bitandukanye byari byibwe inzirakarengane gusa byinshi muri byo byarangijwe.”
Lt. Col. Munyengango yongeyeho ko Iri tangazo “Mu baturage bakomerekeye mu gitero cyo ku wa Gatandatu bari bari guhabwa ubuvuzi, babiri bapfuye bishwe n’ibikomere.”
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Iri tangazo rikomeza rihumuriza abaturage ko umuhanda ugana muri aka gace utekanye ndetse ko ahantu hose harinzwe.


