Bategereje ko mama azapfa kugira ngo bavuge ko ntacyo bamufiteho? – Jean-Luc Habyarimana

Sangiza iyi nkuru

Ahazaza ha Agatha Habyarimana, ugeze mu za bukuru, umaze imyaka ibarirwa muri za mirongo agerageza kwirinda urubanza rwa jenoside kandi akomeje kuba mu Bufaransa, ni imwe mu ngingo z’ingenzi zikomeje kuvugisha abatari bacye mu gihe hakomeje urugendo rwo gutsura umubano hagati ya Paris na Kigali umaze kimwe cya kane cy’ikinyejana ari gatebe gatoki.

Uyu ni umupfakazi wa Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana, warasiwe mu ndege yari imutwaye aturuka i Arusha mu mishyikirano muri Mata 1994, hakurikiraho Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abantu basaga miliyoni mu mezi atatu, akaba ari umwe mu bantu bakekwaho kuba umwe mu bacurabwenge b’ubu bwicanyi ndengakamere bwari bugamije kurimbura igice kimwe cy’Abanyarwanda.

U Rwanda n’u Bufaransa byahinduye paji byiyemeza kongera kubyutsa umubano wari warasinziriye ku ya 27 Gicurasi 2021, ubwo Perezida Emmanuel Macron yemeraga uruhare rw’u Bufaransa mu byabaye mu Rwanda ndetse akizeza uruhare rw’igihugu cye mu gukurikirana abantu bose bagize uruhare muri ubu bwicanyi bahunze ubutabera harimo n’abahungiye mu gihugu cye.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Agathe Habyarimana, uri ku butaka bw’u Bufaransa, aza imbere ku rutonde rw’abakekwaho kugira uruhare muri jenoside bari muri iki gihugu bashakishwa n’ubutabera.

Ese bategerejwe ko azapfa?

Iminsi micye nyuma y’urupfu rwa Habyarimana, Agathe Habyarimana Kanziga yahungishirijwe muri Repubulika ya Centrafrica n’abagize umuryango we ku mabwiriza ya Francois Mitterand, wari Perezida w’u Bufaransa icyo gihe.

Abacitse ku icumu rya Jenoside bamushinja ko ari umwe mu bayobozi b’agatsiko k’intagondwa zari zegereye umugabo we, kazwi ku izina rya “Akazu”, kateguye Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ibyo birego arabihakana.

Nyuma yo kuba bwa mbere mu Bufaransa igihe gito mu 1994, uyu mugore wafatwaga nk’imbaraga z’ingoma ya Habyarimana, yasubiyeyo mu 1998 atura mu mujyi muto uri mu nkengero z’amajyepfo ya Paris nk’uko tubikesha Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP.

Mu myaka 13 ishize akomeje gukorwaho iperereza ku byaha ashinjwa byamuteye guhunga igihugu cye.

Agathe Habyarimana, w’imyaka 78, yasabye ko dosiye aregwamo yakurwaho, icyifuzo yongeye kuvugurura muri iki cyumweru mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Paris nyuma y’uko icyifuzo cye cya mbere cyatewe utwatsi mu mwaka ushize.

Icyemezo cy’urukiko rw’ubujurire gitegerejwe ku itariki ya 30 Kanama.

Jean-Luc Habyarimana, umwe mu bahungu be, ashinja ubucamanza bw’u Bufaransa “kugenda” kuri nyina.

“Bategereje ko mama azapfa kugira ngo bazavuge ko ntacyo bamufiteho?” Ibi Jean-Luc yabibajije AFP mu kiganiro kidasanzwe.

‘Ikimenyetso cyo kudakora’

Abashakashatsi b’Abafaransa bavuga ko bananiwe gukusanya ibimenyetso bihagije byashinja Agathe Habyarimana.

Iperereza rimaze imyaka myinshi ryatengushye impirimbanyi z’ubutabera nka Alain Gauthier, umaze imyaka isaga makumyabiri akurikirana abakekwaho uruhare muri jenoside bahungiye mu Bufaransa afatanyije n’umugore we Dafroza Gauthier wavukiye mu Rwanda.

Ba Gauthiers ni bo batanze ikirego kirega Habyarimana mu 2007 cyatumye atangira gukorwaho iperereza ku bufatanyacyaha muri jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Alain Gauthier yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa ati: “Agathe Kanziga yabaye nk’ikimenyetso cyo kudakora k’ubutabera”.

Ihuriro CCPR (Collective of Civil Plaintiffs for Rwanda), ryashinzwe na ba Gauthiers, rishinja Kanziga kuba yari umuterankunga w’imari wa Radio des Mille Collines (RTLM)yakoreshejwe mu gushishikariza iyicwa ry’Abatutsi.

Rimushinja kandi kuba yarafashije gutegura urutonde rw’Abatutsi bakomeye n’Abahutu bashyira mu gaciro bagombaga kwicwa, gutegeka iyicwa ry’abakozi barindwi b’ikigo cy’imfubyi yashinze, ndetse no kwemeza ubwicanyi bwakozwe n’abari bashinzwe kurinda perezida nyuma y’urupfu rw’umugabo we.

Itsinda ry’abahanga mu mateka ryashinzwe na Perezida Macron ngo risuzume uruhare rw’u Bufaransa muri jenoside ryamusobanuye muri raporo yaryo yasohotse muri Werurwe nk”umuntu w’umuhezanguni”.

Perezida w’iyi komisiyo, Vincent Duclert, aganira na Radio France Culture icyo gihe, yatangaje ko yayoboraga “Zero Network”, irindi zina rya “Akazu”, ryiswe gutyo kubera ko ngo intego y’agatsiko k’abari begereye Habyarimana yari u Rwanda rutarangwamo Umututsi n’umwe.

Nubwo bimeze gutyo ariko, Abashakashatsi b’Abafaransa basuye u Rwanda inshuro esheshatu, ntibashoboye gutanga ibimenyetso bifatika bimushinja, nk’uko raporo zabo kuri uru rubanza AFP yabonye zivuga.

Umuryango wa Habyarimana washidikanyaga ku buhamya bw’abatangabuhamya bo mu Rwanda kandi ugashinja u Bufaransa kuba bwarafunguye uru rubanza “mu nyungu za politiki”, kugira ngo bushimishe u Rwanda.

Jean-Luc Habyarimana yavuze ko nyina atigeze akurikiranwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda kandi ko musaza we, Protais Zigiranyirazo, washinjwa kuba umwe mu bateguye jenoside, yagizwe umwere n’urukiko.

Mu myaka myinshi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Bufaransa bwakunze gushinjwa gukingira ikibaba abacitse ubutabera ariko mu myaka ishize, uko hagendaga haterwa intambwe mu gusubiza mu buryo umubano w’ibihugu byombi, byihutishije gukurikirana abantu bamwe.

Kuva mu 2014, uwahoze ari umuyobozi w’ubutasi mu Rwanda, Pascal Simbikangwa n’abandi bahoze ari ba burugumesitiri bafunzwe bazira uruhare bagize muri jenoside ndetse n’abandi benshi bakekwa bararezwe.

Ku bijyanye na Agathe Habyarimana ariko, abayobozi b’u Bufaransa bigaragara ko babuze icyo bakora.

Urukiko Rukuru rw’u Bufaransa rwanze kumwohereza mu Rwanda kimwe n’abandi bantu benshi bakekwaho uruhare muri jenoside kubera ko icyaha cya jenoside kitari mu bitabo by’amategeko y’u Rwanda mu gihe yakorwaga.

Ariko, abategetsi b’Abafaransa na bo banze kumuha ubuhungiro, bituma aguma mu gihirahiro.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *