Bavuzaga induru; ubuhamya bw’abimukira bari bagiye koherezwa mu Rwanda bava mu Bwongereza

Sangiza iyi nkuru

Mu ijoro rya tariki ya 14 Kamena 2022, indege ya mbere yari kuvana abimukira mu Bwongereza iberekeza mu Rwanda yagombaga guhaguruka, nyuma yo guhabwa uburenganzira n’inkiko z’iki gihugu cyo ku mugabane w’Uburayi.

Ariko indege itarahaguruka, haje icyemezo cy’urukiko rwo kuri uyu mugabane rushinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, gihagarika iyoherezwa ry’aba bimukira mu Rwanda, ndetse ubwo abari bayirimo bahise basohorwamo.

Ni icyemezo cyababaje guverinoma y’u Bwongereza, kuko Umunyamabanga ushinzwe umutekano w’imbere, Priti Patel, yagaragaje ko atumva neza uburyo uru rukiko rubabuza gushyira mu bikorwa igikorwa cyiza, kibafasha kurinda imipaka yabo.

Bavugije induru bazi ko nta kabuza baroherezwa

Ikinyamakuru The Independent cyo mu Bwongereza cyavuganye na bamwe muri aba bimukira bari muri iyi ndege, bagisobanurira ko bari bahangayitse bikomeye ku buryo banavugije induru, kugira ngo abapolisi bari babacungiye umutekano babarekure.

Zoran ni umusore w’imyaka 25 y’amavuko ukomoka muri Iran, akaba yarageze mu Bwongereza akoresheje ubwato buto mu minsi 40 ishize, ahunze ubutegetsi bwa Iran avuga ko bwashakaga kumwica.

Ubwo yari agiye kujya mu ndege, ngo yumvaga ameze nk’ugiye gupfa, ndetse ngo yanagerageje gusaba abapolisi bari bamuherekeje kumureka, ariko barabimwangira, bamumenyesha ko ahubwo natoroka ibintu bimubera bibi.

Yagize ati: “Numvaga meze nk’ugiye gupfa. Numvaga meze nk’aho nta bindi bintu naciyemo mbere. Abapolisi bambwiye bati ‘nugerageza gutoroka cyangwa ukiruka, ibyawe biraba bibi cyane’. Nababwiye ko ntashaka kujyayo ariko nari mfite umukandara mu nda, kandi nari nambaye amapingu. Ninsubira muri Iran, Leta izanyica.”

Iki kinyamakuru gisobanura ko ubwo Zoran yinjiraga mu ndege, yahamagaye inshuti ye ayibwira ko agiye. Mu ijwi rye, ngo yumvikana asakuza, kandi ngo n’abandi barimo barasakuzaga.

Undi mwimukira yitwa Mohamed, na we akaba akomoka muri Iran. Uyu mwimukira w’imyaka 45 y’amavuko asobanura ko yahunze atinya ihohoterwa rishingiye ku iyobokamana.

Mohamed ngo yavanwe mu kigo cya Colbrook gicumbikiwemo abimukira, aherekejwe n’abapolisi batanu. Avuga ko muri uwo mwanya nta wundi mwimukira yabonye, keretse abo yasanze mu ndege.

Ubwo yari ategereje koherezwa mu Rwanda, yumvaga agiye guhohoterwa, yibaza ati: “Ni ikihe cyaha nakoze ku buryo nafatwa ntya? Byari biteye ubwoba cyane.”

Mu ndege, Mohamed yasobanuye ko harimo bagenzi be ndetse n’abapolisi babarirwa muri 12 bari bacunze umutekano wabo. Ngo ni bo batakambiraga, bavuza induru kugira ngo babagirire impuhwe.

Ati: “Harimo abandi bantu benshi. Bari bambaye amakote y’umuhondo. Numvaga ari nk’abafana bandeba. Ntabwo nashakaga kureba inyuma ariko abandi ntibabishakaga, banavuza induru. Numvise umwe avuga ati ‘ikiganza kirandya! Nimundeke!”

Abandi bimukira batanze ubuhamya ni Taha w’imyaka 36 y’amavuko na Rasool w’imyaka 25 bombi bo mu bwoko bwa Kurd muri Iraq. Bo babonaga koherezwa mu Rwanda birutwa no gupfa.

Taha ati: “Nahitamo urupfu aho koherezwa mu Rwanda”, na ho Rasool ati: “Ntabwo wabigereranya n’urupfu, urupfu ni rwiza. Ntabwo natekerezaga ko ibi byambaho, ko banjyana mu kindi gihugu cya kure ya buri kimwe nzi.”

Mohamed yavuze ko bamaze iminota 40 bari mu ndege, moteri yaka, nyuma umwe mu bashinzwe serivisi zayo abageraho, abamenyesha ko batacyoherejwe mu Rwanda.

Bamaze kumenyeshwa iki cyemezo, barishimye ariko ngo n’abapolisi bari babacunze barishimye. Ati: “Abarinzi b’umutekano ndetse n’abandi bari bishimye. Baraduhobeye, baradushimira. Byagaragaraga ko bageragezaga kubahiriza amabwiriza. Ni ikintu na bo batari bishimiye.”

Iki gikorwa kimaze kuburizwamo, Minisitiri Patel yatangaje ko abanyamategeko ba guverinoma y’u Bwongereza bari gusuzuma ibyemezo byafashwe mu rwego rw’amategeko kandi ko nta kabuza gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, hashingiwe ku masezerano yasinywe tariki ya 14 Mata 2022 izabaho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *