Ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage yasubije abamaze iminsi banenga amasezerano yagiranye na Leta y’u Rwanda mu kwezi gushize, agamije kwamamaza ubukerarugendo no guteza imbere impano z’umupira w’amaguru.
Aya masezerano yatangajwe tariki ya 27 Kanama 2023 avuga ko Bayern Munich izashinga ishuri ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ihugure abakinnyi n’abatoza bakiri bato, kandi yamamaze ibyiza nyaburanga by’iki gihugu, binyuze mu bukangurambaga bwa Visit Rwanda.
Gusa byagaragaye ko hari abatayashyigikiye, nk’abahagarariye imiryango mpuzamahanga irimo Human Rights Watch na Human Rights Foundation, basobanura ko u Rwanda rufite amateka mabi mu kurinda uburenganzira bw’ikiremwamuntu, bityo ko aya masezerano agamije kuyapfukirana.
Nka HRF yavuze ko ubundi Bayern yahagaritse amasezerano yagombaga kugirana n’abo muri Qatar kubera ko iki gihugu cyaranzwe no gukandamiza ikiremwamuntu, igaragaza ko ibabajwe n’uko iyi kipe yahindukiye, ikumvikana na Leta y’u Rwanda. Yagize iti: “Amasezerano ya Bayern Munich na Visit Rwanda arababaje kandi ni intambwe isubira inyuma.”
Umuyobozi Mukuru Nshingwabikorwa w’iyi kipe, Jan-Christian Dreesen, nk’uko ikinyamakuru DW cyabitangaje, yavuze ko icyo bagamije ari uguteza imbere umupira w’amaguru mu bakiri bato no gushakira amahirwe ku mugabane wa Afurika, bitandukanye n’ibyo ababanenga bavuga.
Dreesen yagize ati: “Tubona Afurika nk’umugabane w’amahirwe. Ntabwo turi aba mbere cyangwa aba nyuma bazakorera ibikorwa byabo muri Afurika. Gukorera cyane kuri uyu mugabane bigize umugambi wacu wo kwaguka ku rwego mpuzamahanga.”
Amasezerano ya Bayern n’u Rwanda afite agaciro kugeza mu mwaka w’2028. Impande zombi zumvikanye ko agaciro kayo mu buryo bw’amafaranga katashyirwa ku mugaragaro.


