Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwasabye abaturage ko bakwiye kumenya uko amikoro yabo ahagaze bityo bakimuka bakajya gutura ahandi kugira ngo birinde imvugo y’uko ngo n’abatishoboye bazatura mu Mujyi wa Kigali.
Ni mu gihe bamwe mu baturage bavuga ko igishushanyo mbonera gishya cy’Umujyi wa Kigali gisimbura icyo mu 2013 kibahonyora abandi kikabafasha.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gasabo Ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, Raymond Chretien Mberabahizi yeruriye abaturage bafite amikoro make ko baba bakuramo akabo karenge kuko ibinyuranye n’ibi kwaba ari ukwibeshya.
Ati “ Kubona aho mutuye bidashoboka ko uhatura, hano hari ahandi mu mujyi washobora gutura, icyo gihe ujya gutura ahajyanye n’ubushobozi bwawe. Nimutabyumva gutyo, bazakomeza kubabeshya ngo n’abatishoboye mu mujyi tuzabamo. Uzabamo se gute muzatura ukorera ibihumbi bitanu, ikiro cy’ibirayi kigura 1,000 Frw uzajya ukorera ikiro cy’ibirayi ufite abana 10 ? Icyo gihe urasunika ukajya ajo ikiro cy’ibijumba kigura ijana.”
Ku rundi ruhande,benshi mu baturage bagaragaza ko iki gishushanyo mbonera kibabangamiye ku buryo bagannye inkiko.
Uyu ni umuturage wa Nyarutarama kuri mikoro za VOA. Ati “ Ese ko mbona iyi master plan ko hari aho ibangamira n’abo igirira neza?. Ese ni gute Akarere ka Gasabo kashaka kutwimura mu mitungo yacu ku gahato ni ukubera iki? Tumaze umwaka dusiragira mu buyobozi, twagannye inkiko, amafaranga yadushizeho tugura bavoka. Ko Leta ari umubyeyi, mwaduhaye amafaranga yacu niba mushaka ubutaka bwacu? Igishushanyo mbonera kiraduhutaza bamwe, murakoze kandi munsubize (humvikana amashyi).”
Visi- Meya Mberabahizi aha yasubije ko ibiganiro kuri ikibazo haba ku bagannye iniko cyangwa abemeye kwimurwa bigikomeje kugira ngo hashakwe icyo yise igisubizo cyiza.
Imibare igaragaza ko kuri ubu umujyi wa Kigali utuwe n’abaturage miliyoni imwe n’ibihumbi 300 ku buso bungana na kilometero kare zisaga 720 bityo ko hakwiye gufatwa ingamba kugira ngo hirindwe imiturire y’akajagari.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, Parfait Busabizwa yemeza ko Kigali izaba ituwe n’abantu miliyoni eshanu mu 2050.
Biteganyijwe ko iki gishushanyo mbonera kizakomeza gutangwaho ibitetekerezo n’abaturage mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere muri gahunda yiswe’ Imiyoborere myiza,ishyira umuturage ku isonga’.


