Umuyobozi wa Polisi ya Uganda, IGP Martin Ochola avuga ko abantu bazafatirwa mu bikorwa byo “guteza ibibazo” mu gihe cy’amatora yo kuwa 14 Mutarama 2021 na nyuma yayo bazakubitwa bakicuza impamvu ba nyina bababyaye. IGP Ochola yatangaje ibi mu kiganiro cyarimo izindi nzego z’umutekano nk’amagereza n’urwego rushinzwe abahoze mu ngabo cyabereye i Naguru ku biri bikuru bya Polisi ya Uganda. Iki kiganiro cyagarukaga ku mutekano mu gihe cy’amatora na nyuma yayo. IGP Ochola ati ” Ndagira ngo mbwire igihugu cyose ko uzateza ibibazo wese azicuza impamvu nyina yamubyaye.” Ku mpamvu abanyamakuru bakubitwa, uyu mugabo ati ” Dukubita abanyamakuru tubabuza kujya ahari ikibi.Polisi ya Uganda ibakubita igira ngo ibarindire umutekano. Iyo umupolisi akubwiye ngo hagarara, bikore ku bw’umutekano wawe. Sinsaba imbabazi ku bikorwa bya polisi.” Afande Ochola avuga ko abanyamakuru bari mu bantu basiga icyasha polisi, bayigaragaza nk’ihutaza abaturage no guhengamira kuri Leta iyobowe na Museveni. Inzego z’umutekano muri Uganda zifite impungenge ko hashobora kwaduka akavuyo igihe amatora azaba arimo kuba cyangwa nyuma yayo. Ni nyuma y’aho gufata umukandida perezida, Bobi Wine byateje akavuyo kakagwamo abagera kuri 50.


