Bazaze mbambike ingwe n’imondo bagangahuke_Rutangarwamaboko abwira Amavubi

Sangiza iyi nkuru

Muganga Nzayisenga Modeste uzwi mu muco no mu buvuzi gakondo nka Rutangarwamaboko, yasabye ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ kuzamugana akayambika uruhu rw’ingwe n’imondo, kugira ngo abashe kungangahuka.

Amavubi umupfumu Rutangarwamaboko yiyemeje kuzagangahura, yahagurutse i Kigali ku wa Gatatu yerekeza i Douala muri Caméroun, aho yitabiriye irushanwa rya CHAN 2021.

Amavubi yaserutse muri CamĂ©roun yambaye umwambaro wa Made in Rwanda, watumye abatari bake bacika ururondogoro bijyanye n’uko abakinnyi bari baberewe.

Cyakora cyo n’ubwo iyi kipe yari yarimbye, hari benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bayinenze bagaragaza ko igiye kwitemberera muri CamĂ©roun ahanini bitewe n’uko bayitakarije icyizere kubera uko yagiye yitwara mu myaka yashize.

Muganga Rutangarwamaboko usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima Bushingiye ku Muco (RHC), na we ari ku bakomoje ku myambaro y’Amavubi, avuga ko abakomeje kunegura iriya kipe bagomba kurekera aho ahubwo bakabatuka intsinzi.

Ati: “Mbivugeho nk’Inzobere mu muco n’ubuzima mu myizerere, imyumvire, imitekerereze, imyitwarire n’imigirire: Abaningura Amavubi mwoye ayo, ijambo rirarema, mubatuke Intsinzi”.

Yunzemo ati: “Uwambaye neza ntagaragara nabi! Ahubwo bazaze mbambike ingwe n’imondo, intabonwa, umwishywa bagangahuke. Bishyuke nk’Abanyarwanda!”

Amavubi yaraye akoreye imyitozo ya mbere muri Caméroun, mbere yo guhaguruka i Kigali yijeje Abanyarwanda kuzakora iyo bwabaga agatwara CHAN ya 2021.

Umukino wa mbere azawukina ku wa Mbere w’icyumweru gitaha ahura n’Imisambi ya Uganda, mu mukino utegerejwe n’abatari bake.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *