Inama y’Abaminisitiri yateranye ku Cyumweru tariki ya 29 Mutarama 2022, yahaye imirimo mishya abarimo Christophe Bazivamo, Oda Gasinzigwa na Zéphanie Niyonkuru.
Bazivamo wabaye Minisitiri mu bihe bitandukanye mu Rwanda yari amaze igihe ari Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ndetse ni na Vice Chairman w’Umuryango wa FPR Inkotanyi.
Inshingano nshya yahawe ni izo kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Nigeria.
Undi wahawe imirimo mishya ni Madamu Oda Gasinzigwa wahoze ari Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ndetse n’umudepite mu nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), wagizwe Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora mu Rwanda.
Yasimbuye kuri izi nshingano Prof. Kalisa Mbanda uheruka kwitaba Imana.
Undi wahawe imirimo muri iyi Komisiyo ni Umwali Carine wagizwe Komiseri wayo, asimbuye Charles Munyaneza wari umaze igihe afite izo nshingano.
Inama y’Abaminisitiri kandi yongeye kugirira icyizere Niyonkuru Zéphanie, imwemeza nk’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo.
Zéphanie yongeye kugirirwa icyizere mu gihe mu Ukwakira umwaka ushize yari yahagaritswe na Perezida Paul Kagame ku nshingano zo kuba Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rushinzwe Iterambere, RDB, ku mpamvu z’amakosa y’imiyoborere yamuranze mu bihe bitandukanye.


