Bebe Cool yifatiye ku gahanga abakunzi ba Diamond Platinumz

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Moses Ssali wo muri Uganda wamamaye nka Bebe Cool yibasiye abakunzi ba mugenzi we wo muri Tanzania, Nasib Abdul Juma wamamaye nka Diamond Platinumz.

Bitewe n’uburyo akomeje gutera imbere mu muziki byihuse, hari ababona ko Diamond yaba amaze kugera ku rwego rumwe n’ibyamamare bitatu byo muri Uganda: Bebe Cool, Jose Chameleone na Bobi Wine bamaze muri uru ruhande imyaka myinshi kumusumbya.

Iki kibazo Bebe Cool yakibajijweho ubwo yari mu kiganiro kuri Urban TV, asubiza ko bidakwiye kumugereranya na Diamond, cyangwa kugereranya uyu Munyatanzaniya na Chameleone na Bobi Wine, kuko ngo uko bamaze igihe kirekire mu muziki, ni nako bakuyemo byinshi.

Yagize ati: “Ndatekereza ko ari uguhubuka kutugereranya na we. Twageze kuri byinshi cyane ugereranyije na we. Ntabwo bikwiye guteshwa agaciro, umaze imyaka 25 mu muziki.”

Ku ruhande rwe, Bebe Cool avuga ko kuva mu 1997 yatangira umuziki, amaze gukora indirimbo zirenga 400, zose zikaba hari aho zamugejeje mu muziki. Yagize ati: “Ku giti cyanjye mfite indirimbo zirenga 400. Ukubye uyu mubare n’agaciro ko ka production, wasanga bihenze cyane. Ubutunzi bw’umuntu buba mu gishoro, si mu byo yerekana. Indirimbo ni nk’umutungo w’ubutaka, ubwo bwose ni ubutunzi bukomeza buza mu myaka myinshi.”

Bebe Cool yemera ko Diamond yakoze bihambaye, ariko ngo yabifashijwemo no gukorera mu gihe kigezweho, hariho imbuga nkoranyambaga. Gusa bo bamaze igihe kirekire mu muziki, ngo byabaga ngombwa ko bakora ingendo (tours) bamenyekanisha ibikorwa byabo.

Yagize ati: “Dushyize mu gaciro, yarakoze cyane ariko bari gukorera mu gihe cy’imbuga nkoranyambaga. Kubera iyi mpamvu, abantu babona ibikorwa byabo bitandukanye natwe twashingiraga ku ngendo gusa.”

Mu gihe Bebe Cool yatangiye umuziki mu 1997, bigaragara ko Diamond yawutangiye mu 2009, Chameleone awutangira mu 1996, Bobi Wine awutangira mu 2000.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *