Beijing: Amb. Kimonyo yasobanuye impamvu Afurika ihitamo u Bushinwa kurusha Uburengerazuba

Sangiza iyi nkuru

Mu kiganiro n’abanyamakuru ba Global Times, Ma Jingjing na Zhang Yiyi, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, James Kimonyo, yasobanuye impamvu Afurika ihitamo gukorana n’u Bushinwa kurusha n’uburengerazuba ubwo baganiraga ku kwagura ubufatanye mu bukungu n’ubucuruzi hagati y’u Bushinwa n’u Rwanda, agaragaza amahirwe mashya y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Abanyamakuru ba GT bamubajije bati “Ibitangazamakuru byinshi byo mu burengerazuba bw’Isi bivuga ko ubufatanye bw’u Bushinwa na Afurika ari “amasezerano y’uruhande rumwe” aho u Bushinwa bwungukira cyangwa bufatirana Afurika. Ni iki uvuga kuri iki kirego?”

Ambasadaeri Kimonyo yasubije ati “Abanyafurika bakoranye n’u Bushinwa mu myaka mirongo, bishingiye ku kubahana no gushyira imbere inyungu z’igihugu. U Bushinwa bwateye inkunga Afurika na mbere y’izamuka ry’ubukungu, urugero inzira ya gari ya moshi ya Tazara ihuza Tanzaniya na Zambiya, yubatswe kera. Ibi byerekana ko ubucuti atari ugukunda ubutunzi gusa.

Imishinga iterwa inkunga n’Abashinwa muri Afrika ihuza n’ibikorwa by’igihugu byihutirwa mu bihugu. U Bushinwa ntibwigera butegeka gahunda yabwo; ahubwo, bubaza icyo Afurika ikeneye cyangwa isubiza ibyifuzo bya Afrika byo gutera inkunga imishinga.”

Yakomeje agira ati “Ibirego by’uko u Bushinwa “butegera Afurika mu mutego w’imyenda” nta shingiro bifite kandi bigamije guhungabanya ubufatanye bwabo. Ibihugu bimwe na bimwe bifite ibibazo by’imyenda, ariko si umwihariko ku nguzanyo z’Abashinwa kandi ntabwo ari “umutego” nkana.”

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa avuga ko bukora imishinga yo mu rwego rwo hejuru ku giciro cyo hasi ugereranyije n’abo bahatana.

Ati “ Nk’urugero, amasosiyete y’ u Bushinwa ashobora kubaka umuhanda mwiza nk’uwo bubaka ku giciro cya kimwe cya kabiri cy’igiciro cy’ibindi bigo. Ibihugu bya Afurika bihitamo ibigo by’ Abashinwa atari ukubera ko ari Abashinwa ahubwo ni ukubera ko bahiganwa, bakarushaho guha agaciro amafaranga”.

Yongeyeho ati “U Bushinwa bushyigikira Afurika nta buryarya, nk’uko Afurika ishyigikira u Bushinwa. Igitekerezo cy’uko u Bushinwa “bufatirana” Afurika nta shingiro gifite kandi ni kibi. Umubano w’u Bushinwa na Afurika wubakiye ku kubahana, kandi imishinga igirira akamaro impande zombi binyuze mu bikorwa biboneye kandi no gupiganwa.

Muri uyu mwaka, u Bushinwa n’u Rwanda bizizihiza isabukuru y’imyaka 53 ishize y’umubano ushingiye kuri dipolomasi.

Abajijwe uko yasobanura umubano hagati y’ibihugu byombi mu myaka mirongo ishize, yasubije ati

“ Ubufatanye bw’ibihugu byombi hagati y’u Bushinwa n’u Rwanda bwatanze umusaruro ushimishije, biteza imbere iterambere binyuze muri gahunda n’imigambi bitandukanye.. ….Dutegereje FOCAC (Inama Hagati y’u Bushinwa na Afurika) mu minsi iri imbere i Beijing, aho u Rwanda n’abandi bayobozi bo muri Afurika bazaganira ku bufatanye n’u Bushinwa.”

Avuga ko iri huriro rizasuzuma ibyo ryiyemeje ubushize ndetse ritegure ejo hazaza, ryibanda ku bikorwa remezo, ubuhinzi, iterambere ry’mijyi, ikoranabuhanga, no guhanahana amakuru . Intego ni ukureba ko ihuriro ryagenda neza, rigira ingaruka nziza mu buzima no kwihutisha iterambere.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *