“Nagize umu ‘specialiste’ ukomeye wansannye. Ubu nshobora kugendana Minerve mu gihe runaka kugirango amagufa n’urutirigongo bitavunika. Imana ishimwe ndacyariho” ibi byatangajwe mu ntangiriro z’iki cyumweru na Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ubwo yari kuri ambasade y’igihugu cye mu Bubiligi aho yagiye kwivuriza.
Mu kiganiro Perezida Tshisekedi yagiranye n’abakozi ba ambasade bari aho, yabijeje ko ubu ibintu bimeze neza nyuma yo kubagwa.
Ati “ Naje kugirango mbasuhuze kandi mbizeze ko byose bimeze neza ni ikibazo cya ‘hernie discale’ abayirwaye bashobora kumva ibyo mvuga. Ibikomeye byaratambutse. Birababaza cyane. Byaje mu gihe nakiraga bagenzi banjye I Kinshasa. Biragoye. Sinashoboraga kubura. Muri icyo gihe rero, ububabare bwarushijeho. Twagerageje kiné, ariko ntibyatinze…”
Ku kijyanye na operation yakorewe, umukuru w’igihugu yashimangiye ko impuguke yamwitayeho ari yo yatumye abasha kuyivamo nk’uko iyi nkuru dukesha Actu7.cd ikomeza ivuga.
Ati “ Nagize umu ‘spécialiste’ wansannye. Ubu nshobora kugendana Minerve mu gihe runaka kugirango amagufa n’urutirigongo bitavunika. Imana ishimwe ndacyariho”.
Ku itariki ya 11 Werurwe 2022 nibwo Perezida Felix Tshisekedi yatangaje ko ari mu Bubiligi, aho yagiye kwivuriza ‘hernie discale’. Mu minsi ishize I Kinshasa hakaba hari impuha zivuga ko ubuzima bw’umukuru w’igihugu bwaba bwari mu kaga ariko ibiro bye byemeza ko ameze neza.


