Bemba yongeye kwikanga RDF muri RDC

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ingabo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean Pierre Bemba, yashinje Igisirikare cy’u Rwanda kongera umubare w’Ingabo ku butaka bwa Congo.

Bemba yabivugiye mu nama y’abagize Guverinoma ya RDC yabaye ku wa Gatanu tariki ya 20 Ukwakira 2023.

Yavuze ko “umurongo w’abasirikare ba RDF baturutse mu Rwanda, babonywe banyura mu bice bya Kibumba berekeza muri Pariki y’Igihugu ya Virunga.”

Bemba yavuze ko aba basirikare nyuma yo kugera muri RDC bahise berekeza mu birindiro bitandukanye bya M23, mu rwego rwo kongerera imbaraga abarwanyi bayo.

Ni M23 imaze iminsi mu mirwano n’Ingabo za Congo Kinshasa (FARDC).

Ni M23 iheruka kwirukana FARDC n’imitwe bakorana mu bice bitandukanye bya Teritwari ya Masisi, by’umwihariko umujyi wa Kitshanga.

Congo Kinshasa ishinja u Rwanda kuba rwaba ruha ubufasha uyu mutwe, ibyo rudahwema kunyomoza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *