Abakoresha imbuga nkoranyambaga bacitse ururondogoro, nyuma y’amashusho yagiye hanze yerekana abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda basabanye n’abaturage ba Mozambique.
Ni amafoto yafatiwe mu gace kitwa Mute ho mu karere ka Palma mu ntara ya Cabo Delgado, aho Ingabo z’u Rwanda zimaze ukwezi kurenga mu bikorwa byo guhashya ibyihebe.
Muri aya mashusho, umusirikare wa RDF n’abapolisi b’u Rwanda bagaragara basabanye n’abaturage barimo basekura ibigori, ku rundi ruhande ariko banaganira.
Aba baturage babwiye umwe mu basirikare b’u Rwanda uburyo bahunze n’amaguru bakagera muri Tanzania, nyuma yo kwibasirwa n’ubwicanyi bwayogoje Cabo Delgado ku buryo abarenga 3,000 bishwe urw’agashinyaguro n’ibyihebe.
Bagaragaje kandi ibibazo babayeho mu buhunzi birimo kuba abana barabataye ku mpamvu zo kutiga, undi abahumuriza ababwira ko bazongera gusubira MocĂmboa da Praia, bagahura n’imiryango yabo, bakongera gukora n’akazi ndetse bagasinzira nta nkomyi.
Aho ni ho ubusabane bw’impande zombi bwatangiriye.
Ababonye aya mafoto ku mbuga nkoranyambaga yabakoze ku mutima, bagaragaza ko ari ubudasa ingabo za RDF zifite.
Abenshi bati: “Ni ingabo zidasanzwe, ziharanira ukwishyira ukizana kwa Afurika, zikora kinyamwuga”, n’andi magambo azivuga imyato.
Uwiyita African kuri Twitter we yavuze ko ingabo za RDF zajyanwe muri Mozambique no kurokora abaturage ba kiriya gihugu aho gukurikirayo Peteroli na gaze nk’uko bamwe babivuga.





Amafoto: @IGIHE
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]


