Mu gitondo cyo ku wa Kabiri, itariki 30 Nzeri, abayobozi b’inzego z’Ihuriro AFC / M23 bakoze umukwabu n’isaka mu nzira nyinshi zo mu gace ka Nyalukemba ka komini ya Ibanda i Bukavu (Kivu y’Amajyepfo). Iyi gahunda, yakozwe mu gihe hakomeje kugaragara ihungabana ry’umutekano, yatumye abantu benshi batabwa muri yombi muri kariya gace.

Amagana y’abagabo, abagore, n’urubyiruko, cyane cyane baturuka mu mayira ya Irambo na Évariste Bagamba, batawe muri yombi n’ingabo za AFC / M23 nk’uko bitangazwa na Radio Okapi.

Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza, iki gikorwa cyari kigamije kumenya no guta muri yombi abakekwaho kuba baragira uruhare mu bikorwa byo guhunganya umutekano bigenda byiyongera muri kariya gace ka komini Ibanda.

Abenshi mu bafashwe ni urubyiruko rumara umunsi rugurisha cyangwa runywa ibinyobwa bisindisha n’urumogi. Muri iri tsinda hiyongereyeho abantu bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’ubujura no gufata ku ngufu.



