Ikipe ya Primeiro de Agosto yo mu cyiciro cya mbere muri Angola, yemeje ko yamaze gusinyisha Umukongomani Héritier Nzinga Luvumbu nyuma yo gutandukana na Rayon Sports.
Iyi kipe y’ingabo za Angola yemeje aya makuru mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo iha ikaze uyu musore ukina hagati mu kibuga ariko afasha ba rutahizamu.
Luvumbu wari waratashye imitima y’abafana ba Rayon Sports mu gihe cy’amezi yakiniye ikipe yabo, yasinye amasezerano y’umwaka umwe yo gukinira Primeiro de Agosto, ikipe iza ku mwanya wa kabiri mu kugira ibikombe byinshi bya Shampiyona ya Angola (13).
Luvumbu yasinyiye iyi kipe, mu gihe Perezida Uwayezu Jean Fidèle wa Rayon Sports yaherukaga gutangaza ko yari yabasabye kumwihanganira mbere yo kugirana ibiganiro byo kongera amasezerano.




Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]


