Abicije mu ishyaka rye ndetse bikemezwa n’umuvugizi w’ishyaka RDI Rwanda Rwiza, Twagiramungu Faustin yamaze kwemeza ko azaza kwiyamamaza. Ngo kuba yakwimwa Visa ntacyo bivuze kuko azanyura mu zindi nzira ariko akiyamamaza mu matora ya 2017 agamije kuba Perezida wa Repubulika.
Nk’uko byatangajwe na Joe Ntezirizaza umuvugizi w’iri shyaka rya Twagiramungu RDI Rwanda rwiza, ngo Twagiramungu aremeza ko azitabira amatora ya 2017 ndetse akiyamamaza kugira ngo ayobore u Rwanda.
Joe avuga ko impamvu yatsinzwe mu 2003 ari uko yari wenyine ariko ubu azaza ahagarariye ishyaka rye rya RDI Rwiza.
Ati “ Burya rero kirya gihe Twagiramungu yari wenyine. Ubu rero afite ISHYAKA rya politike ryitwa RDI RWANDA RWIZA ari gukoreramo.
Avuga kandi ko kuvuga ko atazaza mu matora ari ukumushotora. Ku bijyanye na viza avuga azanyura inzira zishoboka akinjira mu gihugu akabasha kwiyamamaza. Gusa yirinze kuvuga uburyo azabigenza ariko nanone yemeza ko hari abandi binjiye mu Rwanda nta viza kandi bakaba bameze neza mu gihugu.

Faustin Twagiramungu ni umukambwe w’imyaka 70, yavutse mu mwaka w’ 1945, avukira mu cyahoze ari perefegitura ya Cyangugu ubu ni mu ntara y’Iburengerazuba.
Twagiramungu uzwi no kw’izina rya Rukokoma yabaye mu Rwanda ayobora ishyaka MDR , anaba Minisitiri w’Intebe mu mwaka w’1994 kugeza muri Kanama 1995.
Nyuma yo guhunga igihugu agatangira n’ibikorwa byo kurwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda yashinze ishyaka aho aba mu Bubiligi ryitwa RDI Rwanda Rwiza, ndetse ubu akaba ari n’umuyobozi w ’impuzamashyaka yitwa CPC, ihuza amashyaka atandukanye atavuga rumwe na Leta y’u Rwanda.
Umunyapolitiki Faustin Twagiramungu yatsinzwe mu matora mu 2003 , aho atagize byibura amajwi ane ku ijana. Ese mama ubu bizamworohera gutsinda amatora ya 2017 dore ko abanyarwanda benshi bamaze kugaragaza ko bashyigikiye Perezida Kagame ndetse bamusaba ko yazongera akiyamamaza bakamutora.
Twagiramungu Faustin ubwo aheruka kuvugana na Radio Isango Star yari yavuze ko nta mpamvu n’imwe yamubuza kuza kwiyamamaza mu matora ya 2017.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


