Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yavuye mu marushanwa yo guharanira kuba perezida utaha, nyuma y’ibyumweru byinshi by’igitutu cy’abademokarate cyari kimaze kwiyongera.
Yavuze ko “ari inyungu z’ishyaka ryanjye ndetse n’igihugu” – ariko ko azagumaho amezi atandatu ya nyuma ya manda ye.
Biden yemeje Kamala Harris, visi-perezida, nk’umukandida mushya w’Abademokarate; avuga ko azakora “ibishoboka byose kugirango … duhurize igihugu cyacu gutsinda Donald Trump”
Abanyamerika bazajya gutora mu mezi ane Ari imbere, ku itariki ya 5 Ugushyingo nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
Biden, ufite imyaka 81, yatangiye guhamagarirwa kuva mu guhatanira gukomeza kubaho umukuru w’igihugu kuva yasebera mu kiganirompaka hagati y’abakandida cyabaye hagati ye na Trump muri Kamena.
Uwahoze ari Perezida, Barack Obama, avuga ko Biden ari “umwe mu ba perezida bakomeye muri Amerika”, amushimira ko “akunda igihugu mu rwego rwo hejuru.
Nyuma yo kubaka umwiraburakazi wa mbere wabaye Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kamala Harris, yanditse andi mateka yo kuba umwiraburakazi wa mbere ugiye guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu.
Ikibazo gisigaye ni “ese afite ubushobozi bwo kuzahangana na Trump akaba n’umugore wa mbere uyoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika usibye kuba w’umwiraburakazi gusa?”


