Umuherwe William Henry Gates III (Bill Gates) wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko icyorezo cya Covid-19 cyihinduranyije cyahawe izina rya Omicron kitazarenza amezi atatu kikiriho.
Yabitangarije mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Twitter tariki ya 21 Ukuboza 2021, agira ati: “Mu gihe bisa n’aho ubuzima bugiye gusubira mu buryo bwiza, twinjira mu bibi cyane by’iki cyorezo. Omicron izahungabanya ingo zacu twese. Inshuti zanjye za hafi zirayifite, nanjye nahagaritse gahunda zanjye nyinshi z’iminsi mikuru.”
Yakomeje avuga ati: “Inkuru nziza ni uko Omicron yihuta cyane ku buryo izagera aho kiyanza mu gihugu, iyi nkubiri ishobora kumara amezi ari munsi y’atatu. Ayo mezi make ashobora kuba mabi, ariko ndacyizera ko nidutera intambwe nyazo, icyorezo kizarangira mu 2022.”
Gates yavuze ko bibabaje kuba abantu bongeye kwinjira mu minsi mikuru iki cyorezo kigihari, ariko ngo afite icyizere ko bitazahoraho. Ati: “Umunsi umwe iki cyorezo kizarangira, buri wese niyita kuri undi, icyo gihe kizagera.”
Omicron yavumbuwe muri Afurika y’Epfo tariki ya 25 Ugushyingo 2021. Abahanga bavuga ko ikwirakwira byihuse kurusha izindi Covid-19 zihinduranyije zabanje.

18 Responses
Bill Gates avuga ko Omicron itazamara amezi atatu
Arko Nyagasani yadukiza uyu mumarayika wa satani Koko, ko yize ibyikorana buhanga ibyubuzima abizamo ate?

Nonese wamugani wawe abwirwaniki igihekizarangirira hhhh hhhh

Byose lmana irabizi.

Si ayo yose se!
Nta bijyanye n’ibyorezo yize,si muganga, iby’indwara n’uko zandura abizi ate niba nta bindi byihishe inyuma.
Keretse niba ari umupfumu kuko na satani ajya amenya ibiri imbere dore ko nka se w’ibibi nta kindi cyamuzanye uretse kwica no kurimbura.

Arko ukeka ko ubuntu yigira he cyg ari he utakwigira

Aliko ntawutabyibazaho.. niwe ufata ibyemezo Kuri covid?

Ese ko byose abishoboye ko na doctorat ashaka yayigura iyo abanza kuyigura maze nibura akaba doctor en medecin ou epidemologue,
Maze akazajya avuga ibifite ishingiro ,
Naho kuza ngo nuko ari umuherwe ngo covid bla bla bla…
Ni ukudufatiraho furi kabisa!