Imyaka 25 irihiritse mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa hahoramo bombori bombori, aho u Rwanda rukomeje gushimangira ko u Bufaransa bwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu gihe u Bufaransa bushinja abayobozi b’u Rwanda guhanura indege yari itwaye Habyarimana bufata nk’imbarutso ya jenoside.
Bwiza.com yifashishije inkuru ya la-croix.com irabagezaho bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa kuva mu 1990.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
1 — Opération Noroà®t mu 1990
U Rwanda nk’igihugu cyakolonijwe n’u Bubiligi, cyabonye ubwigenge mu 1962. U Bufaransa bwagerageje kubaka umubano n’iki gihugu cyakoreshaga ururimi rw’Igifaransa kuva mu 1975 kugeza mu 1994, aho bwagiteye inkunga y’amafaranga ndetse n’iya gisirikare bwahaga Guverinoma ya Juvenal Habyarimana.

Muri Nyakanga 1975, habayeho amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi, ariko ngo ibikubiye muri aya masezerano ntibyigeze bigira aho bitangazwa ku mugaragaro.
Kuva mu Ukwakira 1990 kugeza mu Ukuboza 1993, igisirikare cy’u Bufaransa cyayoboye opération Noroà®t yari igizwe n’abasirikare 600. Izi ngabo zikaba zari zifite inshingano zo guhagarika ibitero bya RPF Inkotanyi yari igizwe n’impunzi z’Abanyarwanda zifuzaga gutaha mu gihugu cyazo.
2 — Opération Turquoise mu 1994
Kuwa 06 Mata 1994, indege yari itwaye perezida Habyarimana na mugenzi we w’u Burundi, Cyprien Ntaryamira , yahanuwe na missile ubwo yari igeze I Kigali. Hahise hatangira ubwicanyi bwibasira Abatutsi ndetse n’abahutu batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwari buriho. Abantu basaga miliyoni bakaba baraguye muri iyi Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kuwa 09 Mata, u Bufaransa bwatangije opération Amaryllis bufatanya n’u Bubiligi gucyura abanyamahanga babaga mu Rwanda. Icyo gihe abaparakomando 500 b’u Bufaransa bacyuye igihumbi gisaga cy’Abafaransa n’abanyamahanga babaga mu Rwanda. Icyo gihe umuryango wa perezida Habyarimana nawo akaba ari bwo wakuwe mu RRwanda ujyanwa I Paris.

Kuwa 2 Kamena, Umuryango w’Abibumbye wahaye uburenganzira u Bufaransa bwo gutangiza igikorwa byitwaga ko ari icy’ubutabazi (Opération Turquoise). Icyo gihe RPF ikaba yarashinjaga u Bufaransa gushaka gutabara ubutegetsi no gukiza abari bari gukora jenoside.
Nk’uko byagaragaye mu nkuru zitandukanye zakozwe, byagaragaye ko ingabo z’u Bufaransa zitari zije gutabara abantu bicwaga kuko nko mu Bisesero hari Abatutsi bari barokotse bihishe babona ingabo z’u Bufaransa bakava aho bari bihishe bazi ko babonye ubutabazi, ariko izi ngabo zikaba zarabatereranye bikabaviramo kwicwa ku munsi wakurikiye.

Kuwa 08 Ugushyingo 1994, akanama k’umutekano ka Loni katangije Urukiko Mpuzamahanga rwagenewe u Rwanda (TPIR) ngo rucire imanza abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
3 — Abadepite b’u Bufaransa mu 1998 bahakanye uruhare rw’igihugu cyabo muri jenoside
Mu 1998, abadepite b’u Bufaransa bemeje ko u Bufaransa nta ruhare bwagize muri jenoside, ariko banenga amakosa amwe yagiye akorwa n’ubutegetsi bwa Paris. Ku ruhande rw’u Rwanda ariko, u Bufaransa bwagize uruhare muri jenoside. Itsinda ry’aba badepite b’u Bufaransa ryashyizweho muri Werurwe muri uwo mwaka ryari rifite inshingano zo gusubiza ibibazo byibazwaga mu Bufaransa no hanze yabwo ku myitwarire y’iki gihugu mu Rwanda.
4 — Gucana umubano hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa mu 2006
Kuwa 17 Ugushyingo 2006, umucamanza w’Umufaransa, Jean-Louis Bruguière yasabye gukurikirana mu nkiko perezida w’u Rwanda amushinja kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, ndetse kuwa 22 asohora impapuro zo guta muri yombi abantu 9 bari begereye perezida Kagame.
Kuwa 24 Ugushyingo 2006, u Rwanda rwahise rucana umubano mu bya dipolomasi n’u Bufaransa, maze muri Kanama 2008, raporo yakorewe mu Rwanda ishinja u Bufaransa kuba bwaragize uruhare rufatika muri jenoside. Nyuma y’amezi 2, u Rwanda rwanafashe icyemezo cy’uko amasomo azajya atangwa mu Cyongereza aho kuba mu Gifaransa.
5 — Umubano wongeye kuburwa mu 2009
Kuwa 25 Nzeri 2009, ubutabera bw’u Bufaransa bwafashe icyemezo cyo kureka gukurikirana Rose Kabuye, umwe mu bahoze begereye perezida Kagame, nawe washinjwaga uruhare mu guhanura indege ya Habyarimana.
Kuwa 29 Ugushyingo, ibihugu byombi byemeye kubyutsa umubano ushingiye kuri dipolomasi.

Ubwo yari i Kigali mu mwaka wakurikiye, kuwa 25 Gashyantare 2010, perezida Nicolas sarkozy wayoboraga u Bufaransa, yemeye amakosa akomeye igihugu cye cyakoze ariko yirinda kuyasabira imbabazi. Muri Nzeri 2011, perezida kagame nawe akaba yarakoreye uruzinduko rwe rwa mbere rw’akazi mu Bufaransa.

6 — Urubanza rwa mbere mu Bufaransa mu 2014
Kuwa 14 Werurwe, Capt. Pascal Simbikangwa wahungiye mu Bufaransa yakatiwe imyaka 25 y’igifungo kubera uruhare rwe muri jenoside, maze muri Gicurasi babiri bahoze ari ba burugumesitiri boherezwa mu rukiko.

Kuri ubu, biravugwa ko hari imanza zigera kuri 20 zigikurikiranwa mu rukiko rwa Paris.
Kuwa 07 Mata, ubwo u Rwanda rwibukaga Jnenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20, nta muntu wari uhagarariye u Bufaransa wari uhari, perezida Kagame yongeye gutunga urutoki u Bufaransa abushinja kugira uruhare rutaziguye mu gutegura no gushyira mu bikorwa jenoside.
Kuwa 07 Mata 2015, perezidansi y’u Bufaransa yemeye gushyira ku mugaragaro inyandiko zikubiyemo ibyaranze ubutegetsi bw’u Bufaransa kuva mu 1990 kugeza mu 1995. Gusa, habaye ko hashyizwe ahagaragara inyandiko nkeya zishoboka, naho izirebana na perezida Mitterand n’abari abambari be zikomeza kugirwa ibanga kugeza byongeye gushimangirwa kuwa 15 Nzeri 2017, aho inama y’igihugu ishinzwe kurengera itegeko nshinga yanzuye ko uwashinzwe kurinda inyandiko za Mitterand afite ububasha bwo kwanga ko hari ureba muri izo nyandiko.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


