Ibyiza byo kunywa ikawa ku buzima ni byinshi kuva ku kugabanya ibyago byo kurwara indwara y’ubwonko, iz’umutima ndetse no guta ibiro ariko bimaze kugaragara ko Abanyafurika benshi batabyitaho bakumva ikwa ari iy’abazungu gusa.
Dore bimwe mu byiza byo kunywa ikawa ku buzima bwawe nk’uko tubikesha singlecare.com
1. Yongera imbaraga ikaba yanakongera ubushobozi bw’imitekerereze
Ikawa ikungahaye kuri cafeyine itera imbaraga. Daniel Boyer, MD, umushakashatsi mu kigo cya Farr kiri mu burengerazuba bwa Des Moines, agira ati: “Cafeine irashobora kongera ingufu mu gihe ifashwe mu rugero kuko yongerera umuvuduko wa metabolike no kurekura adrenaline, imisemburo yo mu bwonko ishinzwe kurekura ingufu”.
Dr. Boyer yongeyeho ati: “Irwanya kandi umunaniro mu kwangiza by’agateganyo ibikorwa bya adenosine, imiyoboro yo hagati yo mu bwoko bwa nerviste igabanya imikorere ya neuron, bigatuma wumva unaniwe”. Cafeyine kandi yongerera dopamine, ikinyabutabire gituma ubwonko bwumva umeze neza.
2. Ishobora kugabanya ibyago byo kurwara diyabete y’ubwoko bwa 2
Diyabete yo mu bwoko bwa 2 ni indwara idakira igira ingaruka ku buryo umubiri ukoresha isukari. Iyo isukari yo mu maraso ikomeje kuba nyinshi, ishobora gukurura ibibazo bikomeye by’ubuzima. Kunywa ikawa bishobora kugabanya ibyo byago.
Isuzuma ryakozwe mu mwaka wa 2018 ryerekanye ko ibyago byawe byo kurwara diyabete yo mu bwoko bwa 2 bigabanuka iyo ugereranije n’itsinda ry’abanywa ikawa (hagati y’ibikombe 5 ku munsi) n’itsinda rito (hagati y’ibikombe 0 ku munsi).
Izi ngaruka zishobora kuba kubera ko ikawa irinda imikorere y’uturemangingo bita beta muri pancreas. Ikora insuline igenga urugero rw’isukari mu maraso. Ikawa irimo kandi magnesium, ifasha umubiri kugabanya isukari.
3. Irinda umwijima kwibasirwa n’indwara zitandukanye
Indwara y’umwijima ni indwara ikomeye ishobora kwangiza ubuzima, ariko birasa nkaho ikawa ishobora kurinda indwara ya cirrhosis. Indwara ya Cirrhosis rimwe na rimwe yitwa indwara y’umwijima yo ku rwego rwa nyuma kuko ibaho nyuma y’izindi nzego zo kwangirika k’umwijima nka hepatite.
Isuzuma ryo mu 2017 ryerekanye ko ikawa ya buri munsi ishobora kugabanya ibyago byo gupfa uzize indwara z’umwijima zidakira ku rugero rwa 15%. Abakunzi ba kawa bashobora kwishimira kumenya ko kunywa ibikombe bine ku munsi bingana no kugabanya ibyago ku rugero rwa 71%. Dr. Boyer yongeyeho ati: “Gufata ibikombe 2 by’ikawa bishobora kugabanya ibyago byo kwangirika k’umwijima ku bantu bafite ibibazo by’umwijima.”
Kunywa ibikombe bibiri by’ikawa nabyo byagize uruhare mu kugabanya ibyago byo kurwara kanseri y’umwijima ku rugero rwa 43%.
4. Ifasha mu gutwika ibinure
Ikawa itongewemo isukari cg amata ifasha mu gutwika ibinure kandi ibamo calories nke.
Dr. Boyer agira ati: “Cafeine ishobora kandi guteza imbere ubuzima bw’ibiro, bikagabanya ibyago bimwe na bimwe bifitanye isano no kugira umubyibuho ukabije nk’ibibazo by’umutima mu gushyigikira ubuzima bwo mu nda no guhindura ububiko bw’amavuta, ibyo byose bifitanye isano no gucunga ibiro”.
Mu isuzuma ryakozwe mu mwaka wa 2019, abashakashatsi basanze ko kunywa ikawa nyinshi bifitanye isano no kugabanyuka kw’ibinure byo mu mubiri, cyane cyane ku bagabo. Ubundi ubushakashatsi bwa 2020 bwerekana ingaruka nk’izo ku bagore.
5. Ishobora kukurinda indwara yo kwigunga, ikongera ibyishimo
Kwigunga ni indwara ikomeye yibasira imitekerereze, ndetse igatera n’ubuzima bwiza kugabanuka bityo ugatakaza ibyishimo.
Ikawa igabanya ibyago byo kurwara kwigunga ikanagabanya bitangaje ibyago byo kwiyahura. Ubushakashatsi bwakozwe n’ishuri rya Harvard mu mwaka wa 2011, bwagaragaje ko abagore banywa udukombe 4 cg hejuru yatwo bigabanya ibyago byo kwigunga bikabije.
6. Abanywa ikawa bagira ibyago biri hasi byo kurwara amoko amwe ya kanseri
Kanseri ni imwe mu ndwara zibasiye Isi kandi zihitana benshi muri rusange.
Ikawa igabanya ibyago bya kanseri, cyane cyane kanseri y’umwijima n’ifata mu mara aho arangirira (colorectal cancer). Izi kanseri ziza mu myanya y’imbere ya kanseri zihitana benshi ku isi.
Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko kunywa ikawa bigabanya ibyago byo kurwara izi kanseri.
7. Ikawa irinda indwara z’umutima
Ikawa ishobora gufasha kurinda indwara z’umutima no kuzamura ubuzima bw’umutima. Indwara z’umutima nizo ziza ku isonga mu guhitana abantu benshi ku Isi. Mu kurinda ubuzima bw’umutima, ikawa ishobora no kugabanya ibyago byo gupfa.
Isuzuma ryakozwe mu mwaka wa 2018 ryerekanye ko abantu banywa ikawa ibikombe bitatu kugeza kuri bitanu bagabanya ibyago byo kurwa umutima ho 15%.
Ubundi bushakashatsi bunini bwo 2021 bwakozwe ku bantu barenga 21.000 bwashyigikiye ubwo bushakashatsi maze buvuga ko kongera ikawa byagabanije cyane ibyago byo kunanirwa k’umutima.
Ishobora kandi kugabanya umuvuduko w’amaraso. Mu bushakashatsi bwakozwe mu 2017, abashakashatsi basanze kunywa ibikombe 7 ku munsi bigabanya ibyago byo kugira umuvuduko ukabije w’amaraso ho 9%, hamwe no kugabanukaho 1% kuri buri gikombe cy’inyongera.
8. Itezimbere ubuzima bw’intanga
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2005 bwerekanye ko impuzandengo y’intanga yiyongera bijyanye no kunywa ikawa. Ndetse, abagabo banywa ibikombe birenga bitandatu ku munsi bafite intanga ngabo kurenza abatanywa ikawa.
Ikawa kandi ifitanye isano no kugabanyuka kw’ibyago bya kanseri ya prostate (kanseri y’udusabo tw’intanga).
9. Kugabanya ibyago byo kurwara indwara yo kwibagirwa (Alzheimer)
Indwara ya Alzheimer n’indwara y’ubwonko igenda itera gutakaza kwibuka no gutekereza neza. Kugeza ubu nta muti uraboneka, ariko kwisuzumisha hakiri kare no kuvurwa bishobora gufasha gutuma igenda gahoro.
Mu bushakashatsi bwo mu mwaka wa 2016 bwakorewe ku bantu barenga 29.000, ibisubizo byagaragaje ko uko abantu barshaho kunywa ikawa, ari nako bagabanya ibyago byo kwandura indwara ya Alzheimer.
Icyitonderwa: Nubwo tumaze kubona ubwiza bw’ikawa ku buzima bw’umuntu, ntitwakwibagirwa n’ingaruka ishobora gutera mu gihe ufata nyinshi kurenza urugero nk’ibyago nko kumva umuntu adatuje, ibibazo byo kubura ibitotsi n’ibindi.


