Biratangaje: Perezida ukennye kurusha abandi muri Afurika ayobora igihugu cya 2 gikize

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’igihe gito atorewe kuyobora igihugu cye, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamushimiye ingamba yafashe zo kurwanya ruswa. Uyu wigeze kurangwa n’ibikorwa byo guhirika ubutegetsi ariko akaza gukizwa akayoboka demokarasi, nta wundi ni perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari, ufatwa kuri ubu nka perezida wa mbere ukennye muri Afurika nyamara ayobora igihugu cya 2 gikize ku mugabane nyuma ya Afurika y’Epfo.

Ubwo yatangiraga imirimo ye, perezida Buhari w’imyaka 73 kimwe na visi perezida we, Yemi Osinbanjo, bagaragaje umutungo wabo ku mugaragaro. Raporo yagaragajwe n’umujyanama udasanzwe wa perezida, Garba Shehu, igaragaza ko perezida Buhari mbere yo kurahirira kuyobora Nigeria kuwa 29 Gicurasi 2015, yari atunze miliyoni 30 z’amafaranga akoreshwa muri Nigeria ahwanye n’150,000 by’Amadolari.

buhari_02
Perezida Muhammadu Buhari

Ikinyamakuru The Washington Post, mu iperereza ryacyo nacyo cyemeje ko ibivugwa muri iyi raporo ari ukuri. Ibi bikaba bituma perezida Buhari wigeze guhirika ubutegetsi mu 1966, wabaye guverineri w’intara, aba minisitiri ushinzwe ubucukuzi bwa peteroli ndetse akongera guhirika ubutegetsi mu 1983, aba perezida ukennye kurusha abandi kandi utaramunzwe na ruswa ku mugabane.

Perezida Buhari ubwe yigeze gutangaza ku mugaragaro ko ari kubura miliyari zisaga 150 z’Amadolari mu isanduku ya leta. Uyu mugabo rero akaba yarahawe amajwi n’abaturage ba Nigeria kubera ko yabasezeranyije kurandura ruswa yamunze iki gihugu.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *