Amakuru akomeje gucicikana ni ay’urupfu rwa Brig. Gen. Gratien Kabiligi, wahoze ari umwe mu basirikare bakuru b’izahoze ari Ingabo z’u Rwanda (FAR) bivugwa ko rwabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Gashyantare, agwa mu gihugu cy’Ubufaransa. Aya makuru aravuga ko yaba yazize indwara yari amaranye igihe ariko ikaba itatangajwe. Ku rundi ruhande, nta muntu wo hafi ye cyangwa uwo mu muryango we wari wagira icyo yemeza ku mugaragaro kuri aya makuru y’urupfu rwa Gen. Kabiligi. Amwe mu mateka ya Gen. Kabiligi Gen. Gratien Kabiligi yavukiye i Kamembe muri Perefegitura ya Cyangugu (Rusizi) mu 1951. Yize amashuri yisumbuye mu Rwunge rw’Amashuri rw’ i Butare, Groupe Scolaire officiel de Butare (GSOB). Mu 1971 yinjiye mu ishuri rikuru rya gisirikare ry’i Kigali (EO ryaje kuba ESM) muri cyiciro cya 12 (12ème Promotion) arisohokamo muri 1973 ari Sous-Lieutenant. Nyuma yo kurangiza amasomo mu ishuri rikuru rya gisirikare ry’ingororamubiri mu Bubiligi (Institut Royal Militaire d’Education Physique- IRMEP, Eupen) yakoze mu ishuri rikuru rya gisirikare no mu buyobozi bukuru bw’ingabo i Kigali akenshi ashinzwe ibyo kugorora umubiri (sport) kugeza mu 1987. Muri uwo mwaka ni bwo yoherejwe kwiga mu ishuri ry’intambara ry’i Hambourg mu Budage arisohokamo ari IngĂ©nieur de Guerre (IG) mu 1989 agarutse mu Rwanda ajya kwigisha mu ishuri rkuru rya gisirikare (ESM). Ubwo RPA yatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu ku wa 1 Ukwakira 1990, yoherejwe ku rugamba mu Mutara aho yayoboraga batayo (bataillon). Yaje kugirwa na none umuyobozi w’akarere k’imirwano ka Byumba kugeza mu 1993 ubwo yagirwaga ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’amahugurwa mu buyobozi bukuru bw’ingabo. Tariki ya 6 Mata 1994 igihe indege ya Perezida Habyarimana yahanurwaga, yari mu butumwa bw’akazi mu gihugu cya Misiri, yagarutse mu Rwanda mu matariki ya nyuma y’ukwezi kwa Mata 1994, asanga yarahawe ipeti rya GĂ©nĂ©ral de Brigade akinakomeje kuba ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’amahugurwa mu buyobozi bukuru bw’ingabo (G3). Gen. Kabiligi azwiho kuba umwe mu bantu bateguye operation yiswe ‘Champagne yo kuwa 4 Nyakanga 1994 ubwo bateguraga igikorwa kiswe “OpĂ©ration Champagne”, yari igamije gukura abasivili mu Mujyi wa Kigali wari wabaye ikotaniro ry’urugamba. Gen. Kabiligi yarezwe uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi Nyuma yo kugera mu mashyamba ya Congo, Gen. Kabiligi ku wa 18 Nyakanga 1997 yafatiwe i Nairobi muri Kenya yoherezwa ku rukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga Arusha uwo munsi. Yarezwe mu rubanza rumwe na ba Col BEMS ThĂ©oneste Bagosora, Lt Col BEMS Anatole Nsengiyumva, na Major CGSC Aloys Ntabakuze, bose uko ari 4 baregwaga ibyaha bine ari byo: Gucura umugambi wo gukora jenoside, gukora jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu. Yagejejwe imbere y’urukiko bwa mbere tariki ya 17 Gashyantare 1998, aburana ahakana ibyaha byose aregwa. Urubanza rwe rwatangiye tariki ya 02 Mata 2002 rupfundikirwa impande zose zimaze gutanga imyanzuro yazo muri Werurwe 2007. Tariki ya 18 Ukuboza 2008 yagizwe umwere n’urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga Arusha rumuhanaguyeho ibyaha byose yaregwaga, runategeka ko ahita arekurwa. Nyuma yo kurekurwa yamaze imyaka myinshi i Arusha mu nzu yari acumbikiwemo n’urukiko, igihugu cy’u Bufaransa cyaramwangiye gusanga umuryango we muri icyo gihugu, amaherezo yaje kwemererwa n’igihugu cy’Ububiligi aho yagiye asanga abo mu muryango we nyuma yimukira mu Bufaransa. Azwi nk’umwe mu basirikare b’abahanga, akaba yarakoreshga akazina ka Hirondelle mu itumanaho rya gisirikare.


