22030y000000mezcn7754_z_1100_824_r5_q70_d.jpg

Biravugwa ko RDC yaba yahaye akazi abacanshuro barimo aba Wagner bamaze no kugera i Goma

Sangiza iyi nkuru

Amakuru akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ataremezwa n’uruhande urwo ari rwo rwose bireba, aravuga ko Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yaba yahaye akazi abacanshuro b’abanyamahanga barimo Abarusiya n’abahoze mu ngabo z’u Bufaransa z’abanyamahanga ndetse bamaze kugera mu Mujyi wa Goma .

Nk’uko bikomeje kugaragara kuri twitter guhera kuri iki Cyumweru, nko kuri konti y’urubuga The Great Lakes Eye, ngo abacanshuro bagera ku 100 b’Abrusiya, abahoze mu mutwe w’ingabo z’Abafaransa b’abanyamahanga (Legionnaires) baturutse i Bucharest muri Romania bageraku 100, batangiye kugera i Goma guhera ku itariki 22 Ukuboza.

Amakuru bivugwa ko yizewe agera kuri uru rubuga akaba avuga ko abo bacanshuro bacumbikiwe muri Mbiza Hotel yo mu Mujyi wa Goma, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

22030y000000mezcn7754_z_1100_824_r5_q70_d.jpg

Bikaba bivugwa ko poropaganda zimaze iminsi, imyigaragambyo y’abasivili yo kwamagana Ingabo za Monusco, u Rwanda, n’uburengerazuba, byahaye Perezida Tshisekedi icyo yashakaga cyo guha akazi abacanshuro barimo abo mu kigo cy’Abarusiya kimaze kwamamara kitwa Wagner Group.

Ngo mu gihe ibihugu by’ibihangange nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa n’ibindi byo mu Burayi byasimburanaga mu gusohora amatangazo yamagana u Rwanda, ndetse akanama k’Umutekano ka Loni kagakuriraho Repubulika ya Demokarasi ya Congo ibihano byo kugura intwaro, Tshisekedi yari ahugiye mu kubashuka ngo abone uko agura intwaro mu Burusiya.

fk10c-nwqaar1u0.jpg
Minisitiri Kabanda mu nama n’abayobozi b’u Burusiya muri Kanama

Ibi ngo bikaba bije nyuma y’uruzinduko Minisitiri w’Ingabo wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Gilbert Kabanda, aheruka kugirira mu Burusiya muri Kanama, aho ndetse ari bwo aya makuru yo gukoresha abacanshuro b’Abarusiya yavuzwe bwa mbere mu itangazamakuru hanavugwa ko u Burusiyaa bwemereye Congo indege z’intambara ariko leta ya Congo ibitera utwatsi.

fk10dwqxkaeuqwy.jpg
Minisitiri Kabanda yerekwa intwaro ubwo yasuraga ahaberaga imurikagurisha ryazo

Ubwo yabazwaga kuri uru ruzinduko rwa minisitiri w’ingabo nk’uko byagarutsweho n’ikinyamakuru The Financial Times, Tshisekedi yavuze ko ari ibisanzwe gukomeza ibiganiro n’u Burusiya maze agaragaza ko na Emmanuel Macron, Perezida w’u Bufaransa, yakomeje kugirana umubano na Putin nyuma y’igitero cya Moscou muri Ukraine ariko ahakana ko bateganya gukoresha abacanshuro b’Abarusiya.

Ati: “Turi igihugu cyigenga, twubaha amasezerano mpuzamahanga kandi, munyizere, nta [abacanshuro b’Abarusiya] dufite. Ntabwo tugiye gukoresha umutwe witwaje intwaro kugira ngo dushyigikire ibikorwa byacu ”.

Yavuze ko icyo igihugu cye giteganya gukora ari ugukaza umutekano w’igihugu cyabo bongera ubushobozi bw’ingabo n’inzego z’umutekano.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Biravugwa ko RDC yaba yahaye akazi abacanshuro barimo aba Wagner bamaze no kugera i Goma
    Yemwe ndabasetse pe ubwose M23 ko arabene gihugu nibigira munka zabo bazaziba vanamo
    Congo murimo kubara nabi cyane umurusia ntacyo avuze naze tumwatseho umuriro mpaka mwemeye kotwichara kumeza yibiganiro kabu kiwanjani

    1. Biravugwa ko RDC yaba yahaye akazi abacanshuro barimo aba Wagner bamaze no kugera i Goma
      Mukunda intambara ni uko mutayizi. Uti mwatse umuriro ku barusiya? Uti M23 nibajya mu birindiro byabo bazabibakuramo? Mu birindiro se iyo Barashemo musile se ntabwo byakunda? Urumva ukuntu uri umwana mubi? Musenge Imana iturinde intambara kuko nta keza kayo, gusa ndabona ubuhanuzi bugiye gusohora.

  2. Biravugwa ko RDC yaba yahaye akazi abacanshuro barimo aba Wagner bamaze no kugera i Goma
    Tshisekedi ahubwo abonye uburyo bwiza bwo kwicukurira imva aha M23 intwaro zizanywe n’abo bacancuro.

  3. Biravugwa ko RDC yaba yahaye akazi abacanshuro barimo aba Wagner bamaze no kugera i Goma
    Abacancuro murabitiranya, barusha ubugome satani.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *