Urukiko rwo mu gihugu cya Burmanie/ Myanmar rwakatiye igifungo cy’imyaka ine Aung San Suu Kyi wahoze ayobora iki gihugu mbere yo guhirikwa ku butegetsi n’agatsiko ka gisirikare.
Madamu Suu Kyi yakatiwe kiriya gifungo nyuma yo guhamywa ibyaha birimo guteza imvururu mu buturage ndetse no kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Ni mu gihe yari akurikiranweho ibyaha 11 byose ahakana.
Icyaha cyo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 yagihamijwe kubera ko yapepeye imbaga y’abari bamushyigikiye mu gihe yari mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Icyo guteza imvururu cyo yagihamijwe nyuma y’itangazo rihamagarira rubanda kwamagana ihirikwa ry’ubutegetsi ryasohowe n’ishyaka rye nyuma yuko yari amaze gufungwa.
Kuva muri Gashyantare uyu mwaka Aung San Suu Kyi yari afunzwe, nyuma y’uko igisirikare cyari kimaze kumuhirika we na Guverinoma ye yashyizweho n’abaturage ndetse bikarangira benshi mu bari bayigize batawe muri yombi.
Igisirikare cyakoze Coup d’Etat kuvuga ko amatora yari aheruka kuba yabayemo ubujura.
Ntibiramenyekana niba uyu mugore azakomeza gufungwa.
Uretse Suu Kyi, Win Myint wabaye Perezida wa Burmanie ndetse akaba yari ahuriye na Suu Kyi bareganwaga mu ishyaka National League for Democracy (NLD); na we yakatiwe imyaka ine nyuma yo guhamywa ibyaha nk’ibya mugenzi we.
Suu Kyi w’imyaka 76 y’amavuko aracyafite urundi rubanza aregwamo ibindi byaha bikomeye, birimo ibya ruswa no kurenga ku mabanga y’abayobozi.
Ni ibyaha bishobora gusiga akatiwe igifungo cy’imyaka 104 bikozwe n’abajenerali bo mu gisirikare bifuza ko yagwa mu buroko, nk’uko biheruka gutangazwa n’abamushyigikiye.


