Serviceman patrols in front of the Patriot air defence system during Polish military training on the missile systems at the airport in Warsaw, Poland February 7, 2023. REUTERS/Kacper Pempel

Bitunguranye Israel yahaye Ukraine ubwirinzi kabuhariwe bwa Patriot

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 27 Nzeri, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yatangaje ko igisirikare cye cyakiriye ubwirinzi bw’ibitero by’indege bukorwa na Amerika cyahawe na Israel buzwi nka Patriot, kandi bumaze ukwezi kibukoresha.

Yavuze kandi ko Kyiv izabona ubundi bwirinzi bubiri bw’ibitero by’indege bwo mu bwoko bwa Patriot mu minsi iri imbere, ariko ntiyagaragaza aho buzaturuka.

Igikorwa cya Israel cyagaragaye nk’igitunguranye nk’uko iyi nkuru dukesha Deutsche Welle ivuga.

Ukraine iri mu bihugu byatoye bishyigikira imyanzuro y’Umuryango w’Abibumbye isaba ko Israel kurekura uduce tumwe na tumwe twa Palestine yigaruriye.

Mu gihe kandi Guverinoma ya Israel iyobowe na Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu yohereje imfashanyo z’ubutabazi muri Ukraine intambara igitangira, Netanyahu yirinze gukurikiza ibihano by’iburengerazuba ku Burusiya.

Byongeye kandi, yagiye ku ruhande rw’u Burusiya aho kujya ku rwa Ukraine mu mwanzuro wa Loni ushimangira ubusugire bwa Ukraine.

Vuba aha ariko, guverinoma ya Netanyahu irimo kugenda yitaza  Moscou kubera umubano u Burusiya bukomeje kugirana na Iran.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *