Bivugwa ko America n’Ubufaransa bari guhiga Moustapha Chafi uvugwa ko aherutse mu Rwanda mu mwaka ushize

Sangiza iyi nkuru

Hari amakuru avuga ko Ingabo z’America ndetse n’Ubufaransa ziri guhinga mu ibanga Umunya-Mauritania, Moustapha Ould Lima Chaffi uvugwa ko herutse mu Rwanda muri Mata 2019.

Uyu musaza wahoze ari umujyanama w’uwahoze ari Perezida wa Burkina Faso, Blaise Compaoré, yashyiriweho impapuro zimuta muri yombi na leta ya Mauritania mu 2011 hamwe n’abandi bayobozi ba Al Qaeda.

Moustapha Chafi arashinjwa gufasha imitwe y’iterabwoba mu karere ka Sahel gahuje ibihugu bya Nigeria, Mauritania, Senegal, Mali, Burkina Faso, Algeria, Niger, Cameroon, CAR, Chad, Sudani, Sudani y’Epfo, Erithrea na Ethiopia ndetse na ADF iri mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Amakuru avuga ko Moustapha Chafi yaba yihishe mu Rwanda nyuma y’ifoto yagiye hanze [niba itari inkorano] igaragaza imugaragaza asuhuriza ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

Bwiza.com twabajije Umunyamabanga wa Leta y’u Rwanda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Nduhungirehe kuri iyi nkuru yakozwe na Chimp Reports, atubwira ko ntacyo abiziho.

Blaise Compaoré wakoranye bya hafi na Moustapha Chafi, yabaye Umukuru w’Igihugu cya Burkina Faso kuva mu 1987 kugeza mu 2014. Kujya ku butegetsi kwe ntikwavuzweho rumwe kuko bamwe bamushinja kugira uruhare mu rupfu rwa Thomas Sankara yasimbuye, akorewe ihirikwa (Coup d’etat). Magingo aya, Compaore aracyahamagarwa n’inkiko kugira ngo abazwe urupfu rwa Sankara.

Soma Izindi Nkuru

April 30, 2026

2 Responses

  1. Bivugwa ko America n’Ubufaransa bari guhiga Moustapha Chafi uvugwa ko aherutse mu Rwanda mu mwaka ushize
    mumushakishe aryozwe ibyoyakoze ni amoni

  2. Bivugwa ko America n’Ubufaransa bari guhiga Moustapha Chafi uvugwa ko aherutse mu Rwanda mu mwaka ushize
    mumushakishe aryozwe ibyoyakoze ni amoni

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *