Umunyarwanda Bizimana Djihad wakiniraga ikipe ya Waasland Beveren yo mu gihugu cy’Ububiligi, yamaze gutandukana na yo nyuma y’imyaka itatu yari ayimazemo.
Uyu mugabo w’imyaka 24 y’amavuko yemeje ko yatandukanye n’iyi kipe mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram.
Yagize ati: “Imyaka itatu ishize yaranzwe n’ibihe bivanze, haba umuntu ku giti cye cyangwa kuri twese. Nubwo iherezo atari ryiza, ndashimira abantu bose b’ingenzi twahuye.”
“Buri gihe numvaga nishimiye cyane tutitaye uko ibihe byari bimeze. Kandi ibyo ni ibintu nzakomeza kwishimira kandi ntazibagirwa.”
Mu mwaka wa 2018 ni bwo Djihad usanzwe anakinira ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yerekeje muri Waasland Beveren imuguze mu kipe ya APR FC.
Uyu mukinnyi mu minsi ye ya mbere muri iriya kipe yari ntakorwaho, gusa mu minsi yashize yari yarakunze kubura umwanya wo gukina ibyanatumye afata umwanzuro wo gutandukana n’iriya kipe bari bagifitanye amasezerano y’umwaka umwe.
Djihad Bizimana yaherukaga gutangaza ko ashobora gutandukana n’iriya kipe akaba yajya guhahira ahandi.
Amakuru avuga ko nta gihindutse uyu mugabo ashobora gukomereza urugendo rwe rwa ruhago mu gihugu cy’Ubuholandi.


