Blinken: Afurika ikeneye demukarasi, USA izatanga umusanzu wayo igerweho

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), Antony Blinken wagiriraga uruzinduko muri Afurika mu minsi ishize, yavuze ko abatuye uyu mugabane barenga 80% batemera ubutegetsi bw’umuntu umwe, mu gihe abarenga 70% batemera ubw’igisirikare.

Blinken yabivugiye i Pretoria muri Afurika y’Epfo tariki ya 8 Kanama 2022, agaragaza ko USA ikwiye gutanga umusanzu wayo kugira ngo ihame rya demukarasi kuri uyu mugabane rigerweho.

Yagize ati: “Bituma tugira inshingano ya kabiri. Gukorana n’abafatanyabikorwa bo muri Afurika kugira ngo huzuzwe isezerano rya demukarasi. Umubare munini cyane w’Abanyafurika wemera demukarasi kurusha ubundi buryo bw’imiyoborere. Yewe n’abenshi bemera demukarasi kurusha uburyo butegeka.”

Umunyamabanga wa USA yakomeje ati: “Abarenga 70% ntibemera ubutegetsi bw’igisirikare kandi abarenga 80% ntibemera ubutegetsi bw’umuntu umwe nk’uko umuryango wo muri Afurika ushinzwe itora, Afrobarometer ubivuga. Abanyafurika bakeneye demukarasi, ibyo birasobanutse.”

Gusa Blinken yavuze ariko ko batazafata demukarasi nk’ikibazo cya Afurika gusa, kuko ngo na USA hari imbogamizi ihura na zo muri iri hame. Ati: “Tuzi ko za demukarasi zacu zihura n’imbogamizi ziri rusange dukeneye guhangana na zo twese hamwe nk’abangana, twifatanyije na za guverinoma, sosiyete sivile n’abaturage.”

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Blinken: Afurika ikeneye demukarasi, USA izatanga umusanzu wayo igerweho
    Yakwijyaniye demokarasi ye ariko! Ko tutabuze abandi baziduha,aduhitiramo aho kuzigira,nka nde!?

  2. Blinken: Afurika ikeneye demukarasi, USA izatanga umusanzu wayo igerweho
    Yakwijyaniye demokarasi ye ariko! Ko tutabuze abandi baziduha,aduhitiramo aho kuzigira,nka nde!?

  3. Blinken: Afurika ikeneye demukarasi, USA izatanga umusanzu wayo igerweho
    Hhhhhh demukarasi y’abazungu!!!!!iyo bayigira ntibaba baroh’abirabura mu nyanja iyo bagiy’iwabo.iyo USA iyigira ntibaba birirwa barasa abirabura kdi mu mwanya wa Trump haba harategetse Hilary kuko niwe wari watsinze.nibatangira kuzana intambara dore ko aribyo bita Democratie ibihugu bizifatanye na Russia niyo muti wa USA & EU

  4. Blinken: Afurika ikeneye demukarasi, USA izatanga umusanzu wayo igerweho
    Hhhhhh demukarasi y’abazungu!!!!!iyo bayigira ntibaba baroh’abirabura mu nyanja iyo bagiy’iwabo.iyo USA iyigira ntibaba birirwa barasa abirabura kdi mu mwanya wa Trump haba harategetse Hilary kuko niwe wari watsinze.nibatangira kuzana intambara dore ko aribyo bita Democratie ibihugu bizifatanye na Russia niyo muti wa USA & EU

  5. Blinken: Afurika ikeneye demukarasi, USA izatanga umusanzu wayo igerweho
    Ahenshi muri Africa uzanga abantu barigaruriye ubutegetsi bagategeka Ibihugu nk’ingo zabo,bashyiraho bakanavanaho abo bashaka,Igihugu kimeze nka company zabo.

  6. Blinken: Afurika ikeneye demukarasi, USA izatanga umusanzu wayo igerweho
    Ahenshi muri Africa uzanga abantu barigaruriye ubutegetsi bagategeka Ibihugu nk’ingo zabo,bashyiraho bakanavanaho abo bashaka,Igihugu kimeze nka company zabo.

  7. Blinken: Afurika ikeneye demukarasi, USA izatanga umusanzu wayo igerweho
    Erega abazungu baradufite ngaho muma dini nibo ngaho twambaza abapfuye babo ariko abacu nabazimu mbega dukwiye kubimenya tukabana nabo tubizi

  8. Blinken: Afurika ikeneye demukarasi, USA izatanga umusanzu wayo igerweho
    Erega abazungu baradufite ngaho muma dini nibo ngaho twambaza abapfuye babo ariko abacu nabazimu mbega dukwiye kubimenya tukabana nabo tubizi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *