Claude Ibalanky yirukanwe muri REPOP nyuma yo gushyigikira AFC/M23

Ihuriro rya politiki ry’ububyutse (REPOP) ryatangaje ko ryirukanye Claude Ibalanky Ekolomba, nyuma yo kwinjira muri AFC / M23. Iki cyemezo cyashyizwe ahagaragara mu itangazo ryashyizweho umukono ku wa Gatandatu, itariki ya 31 Mutarama 2026, n’abanyamuryango bashinze ihuriro ndetse n’inama y’abaperezida b’imitwe ya politiki y’abanyamuryango b’ihuriro. REPOP ivuga ko byagaragaje kwiheza k’umuntu uvugwa, urebye ibikorwa bye […]
Umuturage wa Kenya yapfiriye mu ntambara y’u Burusiya muri Ukraine

Urupfu rw’Umunyakenya wafatanyaga n’Ingabo z’u Burusiya mu burasirazuba bwa Ukraine rukomeje guteza impaka ku buryo Abanyafurika, cyane cyane abimukira bagiye gushaka akazi mu Barabu, bisanga mu makimbirane akomeje guhitana benshi mu Burayi binyuze mu miyoboro ibeshya abantu akazi. Ubutasi bw’Igisirikare cya Ukraine bwatangaje ko babonye umurambo wa Clinton Nyapara Mogesa, umuturage wa Kenya wavutse mu […]
Perezida Kagame na madamu we bashyize indabo ku kimenyetso cy’ubutwari

Kuri iki Cyumweru, itariki ya 1 Gashyantare 2026, ku Gicumbi cy’intwari i Remera, Perezida Kagame na madamu we Jeannette Kagame, bifatanyije n’abandi bayobozi mu gushyira indabo ku cyimenyetso cy’ubutwari mu gikorwa gifite insanganyamatsiko igira iti: ” Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere.” Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda, Charity Manyeruke, unahagarariye abadipolomate mu Gihugu, na we yunamiye […]
Jamaica: Ukuriye umutwe ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri JDF yasuye abasirikare ba RDF bari Montego Bay

Umuyobozi w’Umutwe w’Ingabo za Jamaica (JDF) ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi (Support Brigade), Brigadier O’Neil A. Bogle, yasuye itsinda ry’Abasirikare b’u Rwanda (RDF) mu Mujyi wa Montego Bay, mu Karere ka St James. Uru ruzinduko rwari rugamije gusuzuma aho imirimo yo gusana no kubakira abaturage basizwe iheruheru n’ibiza igeze. Iyo mirimo ikorwa n’abasirikare ba RDF bashinzwe ubwubatsi […]
Abanyekongo bahungiye mu Burundi bakomeje gupfa urusorongo

Ibibazo by’ubutabazi mu nkambi y’impunzi ya Busuma mu Ntara ya Buhumuza, mu burasirazuba bw’u Burundi, bigeze ku rwego rukomeye. Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko impunzi 22 z’Abanyekongo zapfuye ku munsi umwe, ku wa Gatanu, itariki ya 30 Mutarama 2026. Abenshi mu bapfuye ni abana, abagore, n’abasaza. Izi mpfu ziyongera ku mubare usanzwe uteye […]
Ibyo Tshisekedi asaba ngo habe ibiganiro hagati y’abanyagihugu ntibivugwaho rumwe

Mu gihe ikibazo cy’ibiganiro hagati y’Abanyekongo cyongeye kuzamurwa cyane muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, amajwi amwe n’amwe muri sosiyete sivile ntiyemeranya n’ibisabwa n’umukuru w’igihugu kugirango ibiganiro bibe. Perezida wa Congo, Félix Tshisekedi, yagarutse mu magambo arambuye ku kibazo cy’ibiganiro hagati y’abanyagihugu ubwo yagezaga ijambo ryifuriza umwaka mushya abahagarariye ibihugu byabo bafite icyicaro i Kinshasa […]
Ubutwari si amateka yo gusoma mu bitabo gusa, ni umurage – Min. Dr. Bizimana

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascène yibukije urubyiruko ko rudakwiye kujya rufata ubutwari nk’amateka gusa, ahubwo bakwiye kubufata nk’indangagaciro z’Umunyarwanda muzima. Yabikomojeho mu gitaramo cyo kwizihiza no gusingiza Intwari z’Igihugu mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Gashyantare 2026, ahizihizwa Umunsi w’Intwari, kikaba cyarateguwe n’Umujyi wa Kigali ufatanyije n’abafatanyabikorwa […]
Gen. Prime yahaye abasirikare ba FDNB batunze ‘Passport’ nyirantarengwa yo kuba bazitanze

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi, Gen. Prime Niyongabo, yahaye abasirikare b’iki gihugu batunze za passport zisanzwe itariki ya 10 Gashyantare nk’itariki Ntarengwa yo kuba bamaze kuzishyikiriza igisirikare. Bikubiye mu rwandiko uyu Jenerali aherutse koherereza abayobozi bose mu ngabo, mbere yo kumenyesha abasirikare ubutumwa bwari burukubiyemo. Gen. Prime Niyongabo yamenyesheje abasirikare ko nta wemerewe gutunga Passport […]
Ibyo kuba dufitanye imikoranire n’u Rwanda nari nzi ko buri wese abizi: Balinda wa M23

Umutwe wa AFC/M23 wemeje ko imikoranire u Rwanda ruheruka kuvuga ko rufitanye na wo mu by’umutekano uriho, ndetse ko impande zombi zikorana ku manywa y’ihangu. Byemejwe n’umuvugizi wungirije w’uyu mutwe, Dr. Oscar Balinda, mu kiganiro yahaye BWIZA. Ni nyuma y’uko mu cyumweru gishize Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yemeje […]
Rubaya: Ababarirwa mu magana bishwe n’umusozi

Abantu babarirwa mu magana bapfiriye mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro cya Rubaya giherereye muri Teritwari ya Masisi, nyuma yo kugwirirwa n’inkangu zatewe n’imvura. Umwe mu bacukuzi witwa Flanck Bolingo, yabwiye Africa News ko “imvura yaraguye ikurikirwa n’inkangu, hanyuma zigwira abantu hano. Bamwe zarabatabye, abandi bapfira mu bidendezi. Abenshi baracyari mu butaka.” Umuvugizi wa Guverineri wa […]
Gen. Muhoozi yamaze kurenga umurongo utukura: Amerika

Leta Zunze Ubumwe za Amerika biciye muri Senateri Jim Risch ukuriye Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga mu nteko ishinga amategeko yazo, zateye utwatsi imbabazi ziheruka gusabwa na Gen. Muhoozi Kainerugaba, zigaragaza ko yamaze kurenga umurongo utukura. Kainerugaba usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akanaba umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yaherukaga gusaba Amerika imbabazi kubera kwibasira […]
RDC yemeje ko izatanga umukandida wo guhatanira na Mushikiwabo kuyobora OIF

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemeje ko izatanga umukandida wo guhatanira na Louise Mushikiwabo kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF). Icyemezo cya Kinshasa cyo gutanga umukandida cyafatiwe mu nama y’abaminisitiri bagize Guverinoma ya kiriya gihugu yabaye ku wa Gatanu tariki ya 30 Mutarama. Ubwo Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, […]
Perezida Gnassingbé kwa Ndayishimiye nyuma yo kuva i Kigali

Perezida Faure Gnassingbé wa Togo ku wa Gatanu tariki ya 30 Mutarama yakiriwe i Bujumbura mu Burundi, nyuma yo kugirira urugendo yagiriraga mu Rwanda. Perezidansi y’u Burundi yatangaje ko ubwo Gnassingbé yakirwaga na Perezida Evariste Ndayishimiye WA kiriya gihugu, bagiranye ibiganiro byo mu muhezo. Nyuma y’ibiganiro byahuje aba bombi kandi bahuriye mu nama yaguye y’itsinda […]
Gen Muhoozi yaretse X, ajya mu masengesho yo kwiyiriza ubusa

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko agiye kugabanya cyane imikoreshereze ye ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko ku rubuga X (rwari Twitter), nyuma y’impaka n’amarangamutima byatewe n’inyandiko ze zitavugwaho rumwe. Muhoozi, umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, amaze imyaka myinshi ari umwe mu banyapolitiki n’abayobozi ba gisirikare bavugisha cyane rubanda binyuze ku mbuga […]
Ibintu bitanu byitezwe cyane mu ijoro rya Grammy Awards ryo ku Cyumweru

Ijoro rya Grammy Awards ritegerejwe kuri iki Cyumweru rirateganya kugaragaza ibitaramo bikomeye, imyambarire idasanzwe, ibihe by’amarangamutima, ndetse rishobora no kwandika amateka mashya mu muziki ku isi. Dore ibintu bitanu by’ingenzi abantu bakwiye kwitaho muri iri joro rikomeye rizabera i Los Angeles: 1. Album y’umwaka: Ese amateka mashya arandikwa? Igikombe cya Album of the Year, gifatwa […]
France: Gutera akabariro ku bashakanye ntibikiri itegeko

Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa yemeje umushinga w’itegeko ugamije gukuraho burundu igitekerezo cyiswe “inshingano z’abashakanye zo gukora imibonano mpuzabitsina”, aho byafatwaga ko gushyingirwa bisobanuye kuba umuntu agomba kwemera imibonano mpuzabitsina igihe cyose uwo bashakanye abisabye. Uyu mushinga w’itegeko wemejwe ku wa Gatatu wongerwa mu Itegeko Nshinga ry’Imiryango (Civil Code), usobanura neza ko “kubana nk’umugabo n’umugore” […]
Yibye banki kugira ngo ajyanwe muri gereza gutorokesha umugore we

Umugabo w’imyaka 71 witwa Lawrence John Ripple, wigeze kwiba banki mu mujyi wa Kansas City muri Leta ya Kansas avuga ko yabikoze agamije kujyanwa muri gereza aho kuba mu rugo iwe, yakatiwe igihano cyo gufungirwa mu rugo amezi atandatu, aho gufungirwa muri gereza. Ripple yari yemeye icyaha cyo kwiba banki muri Mutarama 2017, icyaha gihanishwa […]
Amakimbirane yo muri RDC: Perezida Kagame na Gnassingbé bagiranye ibiganiro byo mu muhezo

Kuri uyu wa Gatanu Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro byo mu muhezo (tête-à-tête) na Faure Gnassingbé wa Togo akaba n’Umuhuza Mukuru w’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) ku mugambi w’amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Perezida Kagame na Perezida Gnassingbé banahuye n’Itsinda ry’Impuguke ryashyizweho n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika rigizwe n’abahoze ari abakuru b’Ibihugu bya Afurika. […]
Ingabo z’u Rwanda zishobora kuguma muri Mozambique kugeza nibura mu 2030

Umushinga munini wa gaz w’ikigo TotalEnergies muri Mozambique, wari umaze imyaka 5 warahagaze kubera ibitero by’intagondwa zihishe inyuma y’idini ya Islam, wongeye gusubukurwa kuri uyu wa Kane ushize, itariki 29 Mutarama 2026, hakaba hitezwe ko Ingabo z’u Rwanda zizaguma mu majyaruguru ya Mozambique indi myaka kugirango zikomeze kwizeza umutekano. Uyu mushinga ufite agaciro ka miliyari […]
Walikale: Ibitero by’indege byibasiye ibirindiro bya AFC/M23 i Mindjendje

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), biravugwa ko kuri uyu wa Kane, cyari gikomeje ibikorwa byo kurwanya inyeshyamba za AFC / M23 muri Teritwari ya Walikale, hagamijwe gusenya ibirindiro byazo no kugabanya ubushobozi bwazo bwo guteza ibibazo muri kariya gace ka Kivu y’Amajyaruguru. Inkuru yashyizwe ahagaragara na ACTUALITE.CD kuri uyu wa Gatanu, ivuga […]
Inkotanyi twarwaniye aha mu Burundi icyumweru cyose turazumutsa: Ndayishimiye

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko nta banga ry’imirwanire abo yise Inkotanyi barusha igihugu cye, ngo kuko hari igihe yigeze kumara icyumweru cyose arwanira na zo mu Burundi akazumutsa. Ndayishimiye yabivuze mu cyumweru gishize ubwo yari mu masengesho yari yateguwe n’ishyaka CNDD-FDD. Yavuze ko yarwaniye n’Inkotanyi ahitwa i Muruta mbere y’uko ngo zambuka zikajya […]
Igitero cy’iterabwoba cya FARDC mu isoko rya Sange cyaguyemo 5

Umutwe wa AFC/M23 washinje ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugaba igitero cy’iterabwoba mu isoko rya Sange riherereye muri Teritwari ya Uvira, rikica abaturage batanu b’abasivile. Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 29 Mutarama ni bwo muri ririya soko hagabwe igitero cya grenade, nk’uko AFC/M23 yabyemeje biciye muri Lawrence […]
Perezida wa Niger yikomye abarimo Macron na Talon yizeza kuzihorera

Kuri uyu wa Kane, itariki 29 Mutarama 2026, Perezida wa Niger, Abdourahamane Tiani, yashinje abaperezida b’u Bufaransa, Benin na Cote d’Ivoire kuba barateye inkunga igitero cyagabwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Niamey, nubwo nta bimenyetso yatanze. Urusaku rw’amasasu n’ibisasu bya rutura byumvikanye mu nkengero z’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Niger, i Niamey, mbere gato ya saa […]
FARDC na FDNB bisubije Point-Zéro nyuma yo kurasa Twirwaneho na za drone

Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryisubije agace ka Point-Zéro gaherereye muri Teritwari ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma yo kukambura umutwe wa Twirwaneho wari umaze ibyumweru bibiri ukagenzura. Ku wa Kane tariki ya 29 Mutarama ni bwo FARDC ifatanyije n’Ingabo z’Abarundi, Wazalendo na FDLR bisubije kariya gace k’ingenzi, […]
Ibalanky wari inshuti ya Tshisekedi yiyunze kuri AFC/M23

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aremeza ko Claude Ibalanky wari umuntu wa hafi ya Perezida Félix Antoine Tshisekedi akanaba inshuti ye, yamaze kumutera umugongo akerekeza muri AFC/M23. Amakuru avuga ko uyu mugabo ari i Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kuva mu minsi mike ishize. Claude Ibalanky uvuka mu ntara ya Bandundu, […]
Perezida Faure Gnassingbé wa Togo ari i Kigali

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, Perezida Faure Essozimna Gnassingbé wa Togo yageze i Kigali mu ruzinduko rw’akazi. Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, Perezida Gnassingbé yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe. Perezida Gnassingbé, usanzwe unahagarariye itsinda ry’abunzi ba Afurika Yunze Ubumwe ku kibazo cya DRC, yageze mu mbere gato y’uko […]
Tshisekedi yakiriye abunzi bashyizweho na AU

Ku gicamunsi cyo kuwa Kane, Perezida Félix Tshisekedi yakiriye mu ngoro ye intumwa z’akanama k’abunzi ba Afurika Yunze Ubumwe (AU), mu rwego rwa gahunda zikomeje za dipolomasi zo guteza imbere amahoro muri DRC no mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Ibiganiro byibanze ku bikorwa by’abunzi bigamije guhagarika amakimbirane, cyane cyane mu burasirazuba bw’igihugu. Madamu Sahle-Work Zewde wahoze […]
Yabyariye mu kazi atazi ko atwite

Umugore ukorera ikigo gitwara imizigo FedEx muri Leta ya Iowa muri Amerika yakiriye inkuru itunguranye cyane, nyuma yo kwibarukira mu kazi atazi ko atwite. Amethyst Blumberg, umukozi wa FedEx, ku wa Mbere tariki ya 26 Mutarama 2026, yumvise atamerewe neza mu mubiri maze ajya mu bwiherero. Icyo atari azi ni uko uwo mwanya wari ugiye […]
Gen Muhoozi yasabye imbabazi Amerika

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Jenerali Muhoozi Kainerugaba, yasabye imbabazi Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kuyishinja, mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X (Twitter), gufasha umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, wari umaze iminsi avugwa nk’uwaburiwe irengero. Mu butumwa yasohoye nyuma y’igihe gito ashyize ahagaragara ayo magambo, Jenerali […]
Yigize umukozi wa FBI ajya gufunguza uwishe umukozi wa leta

Umugabo wo muri Leta ya Minnesota, witwa Mark Anderson (ufite imyaka 36), yatawe muri yombi akurikiranyweho kwiyitirira kuba umukozi wa Leta ya Amerika (FBI), nyuma yo gukekwaho kugerageza gucikisha Luigi Mangione muri gereza i New York, nk’uko amakuru aturuka mu nzego z’umutekano abivuga. Anderson akurikiranyweho kuba yarageze ku Metropolitan Detention Center (MDC) i Brooklyn, avuga […]
Cap Ibrahim Traoré yasenye amashyaka yose ya politike

Ubutegetsi bwa gisirikare buyoboye Burkina Faso bwatangaje ko buseshe amashyaka yose ya politiki yo mu gihugu, ndetse bukanakuraho amategeko yayagengaga, nk’uko byemejwe n’itegeko ryemejwe na Guverinoma ku wa Kane. Iki cyemezo kije gikurikira izindi ngamba zitandukanye zafashwe n’ubu butegetsi kuva bwafata ubutegetsi binyuze muri coup d’État yo mu 2022, aho abaharanira uburenganzira bwa muntu bavuga […]
Umugabo n’umugore bishimuse kugira ngo babone Miliyoni 10

Abashakanye batuye mu mujyi wa Lagos muri Nigeria, bazwi ku mazina ya Fred na Goodness, batawe muri yombi n’inzego z’umutekano bakekwaho guhimba inkuru y’ishimutwa ryabo bagamije kwaka amafaranga angana na miliyoni 10 z’ama-naira mu miryango yabo n’inshuti. Amakuru dukesha PUNCH Metro avuga ko aba bashakanye bishimuse ku wa 7 Mutarama 2026, bagatangira guhamagara bene wabo […]
Ayra Starr arifuza Burna Boy mu kazi

Umuhanzikazi w’Umunya-Nigeria Ayra Starr, wamenyekanye cyane mu njyana ya Afrobeats, yatangaje ko Burna Boy ari we muhanzI yifuza gukorana na we kurusha abandi bose. Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Billboard, cyashyizwe ahagaragara ku wa Kane, aho yari ari kuganira na Chelley Bissainthe, wamamaye muri Love Island USA, ku bijyanye n’itangwa ry’ibihembo bya Grammy 2026, […]
Abarimo Barafinda barafunzwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred, bakaba bakurikiranweho gutangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. RIB ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yavuze ko Barafinda, uwitwa Mazimpaka Patrick n’uwitwa Nkeramihigo Japhet ibyaha bakurikiranweho babikoze babinyujije ku miyoboro itandukanye ya YouTube. Abaregwa bafungiye kuri Sitasiyo ya […]
Kagame yahinduriye inshingano Brig. Gen. Nyirubutama wari umuyobozi wungirije wa NISS

Perezida Paul Kagame kuri wa Kane tariki ya 29 Mutarama yahinduriye inshingano Brig. Gen Jean Paul Nyirubutama wari Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS). Itangazo Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva yasohoye mu izina ry’Umukuru w’Igihugu, rivuga ko Brig. Gen Nyirubutama yagizwe Umujyanama Mukuru wungirije mu by’umutekano muri Perezidansi ya Repubulika. Ni inshingano agomba […]
U Burundi bweretse amahanga ko budateganya gufungura umupaka wa Gatumba

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi, Edouard Bizimana, kuri uyu wa Kane n’abahagarariye ibihugu byabo muri iki gihugu, ndetse n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga n’akarere yemewe mu Burundi, baganira ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa DRC n’ikibazo cy’impunzi z’Abanyekongo mu Burundi. “Umupaka uzongera gufungura igihe ibisabwa byose byujujwe,” iki ni igisubizo Minisitiri Bizimana yahaye umudipolomate, kuri uyu wa […]
Ifungwa rya Victoire Ingabire: U Rwanda rwahaye gasopo Inteko ya EU

Leta y’u Rwanda yahaye gasopo Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, iyibutsa ko u Rwanda rutari mu bo ifiteho ububasha bwo gufatira ibyemezo. Ni nyuma y’uko ku wa Kabiri tariki ya 27 Mutarama Komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu muri iriya nteko yateranye mu rwego rwo kuganira ku cyo yise “uko ikibazo cy’uburenganzira bwa muntu […]
U Rwanda rwanogeje umushinga wo gushinga Kaminuza izajya yigisha ba Jenerali

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki ya 28 Mutarama 2026, yemeje umushinga w’itegeko rishyiraho Kaminuza y’Igihugu ya Gisirikare. Iyi Kaminuza izwi nka National Defence University, ni yo ya mbere ya gisirikare izaba ishinzwe mu Rwanda. Muri Gicurasi 2024 ni bwo Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, yabwiye abasenateri ko u Rwanda rwateganyaga kubaka Kaminuza ya gisirikare […]
Uvira: Haravugwa gukozanyaho hagati ya AFC/M23 na FARDC mu Kibaya cya Rusizi

Kuri uyu wa Kane habaye gukozanyaho by’akanya gato hagati y’abarwanyi ba AFC / M23 na FARDC, ishyigikiwe na Wazalendo, mu kibaya cya Ruzizi, cyane cyane i Kanga, Rugeje, na Itisha, muri Gurupoma ya Kigoma muri Teritwari ya Uvira. Nk’uko amakuru aturuka mu nzego z’ubutegetsi abitangaza, ngo byibuze abasivili batatu biciwe muri iyi mirwano. Amakuru akomeza […]
RED-Tabara yasubije Ndayishimiye umaze igihe ayishinja gukorana n’u Rwanda

Umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, wabeshyuje Perezida Evariste Ndayishimiye umaze igihe ashinja Leta y’u Rwanda kuwuha ubufasha kugira ngo uzatere igihugu cye. Kuva mu mwaka ushize wa 2025 Perezida Ndayishimiye yakunze kumvikana avuga ko u Rwanda ruha ubufasha uriya mutwe, kugira ngo uzatere u Burundi. Ni ibirego uyu mugabo yongeye gushimangira mu minsi […]
Qatar yongeye guhamagaza RDC na AFC/M23 ku meza y’ibiganiro

Nyuma y’amezi arenga abiri ashize ibiganiro by’amahoro by’i Doha bigamije guhagarika amakimbirane akoreshwamo intwaro mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bihagaze, bigiye gusubukurwa. Biravugwa ko Qatar, nk’umuhuza muri iki kibazo, yongeye gutangiza ibiganiro hagati ya Guverinoma ya Congo n’Ihuriro rya AFC / M23, ihamagarira impande zombi gusubira ku meza y’ibiganiro i Doha. Impande […]
Niger: Haravugwa imirwano ikaze hafi y’Ikibuga cy’indege cya Niamey

Urusaku rw’amasasu menshi n’ibiturika byumvikanye nyuma ya saa sita z’ijoro kuri uyu wa Kane hafi y’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Niger ku murwa mukuru, Niamey, rwateye ubwoba abaturage kandi bihungabanya ituze ry’umujyi. Amashusho yafashwe n’abenegihugu yerekanaga amasasu anyuranamo mu kirere aherekejwe n’iturika ry’urusaku nk’urw’inkuba. Andi mashusho arimo kuzenguruka kuri internet yafashwe yerekanye ibibatsi by’umuriro bizamuka muri […]
CAF yahaye ibihano biremereye Sénégal na Maroc

Akanama gashinzwe imyitwarire mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, kafatiye ibihano ibihugu bya Sénégal na Maroc kubera ibikorwa bigayitse byagaragaye ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika cya 2025. Ni igikombe Sénégal yegukanye nyuma yo gutsindira Maroc imbere y’abafana bayo igitego 1-0. Uyu mukino wahagaze iminota irenga 20, nyuma y’uko abakinnyi ba Sénégal babisabwe […]
Yampano yakijijwe ndetse agiye no kurongora

Umuhanzi Yampano yatangaje ko yiteguye gukora ubukwe n’umukunzi we Uwineza Vava, nyuma y’igihe gito cyane yakiriye agakiza mu isengesho ryayobowe na Prophet Akim Hulleman. Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abamukurikira kuri TikTok mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 27 Mutarama 2026, aho yagaragaje ibyishimo byinshi, agaruka ku rukundo afitiye Uwineza Vava ndetse n’icyizere […]
Harasozwa icyumweru cyahariwe uburyo bw’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha mu magororero

Icyumweru cyahariwe uburyo bw’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha (Plea Barganing) bukorerwa mu magororero, cyatangiye kuva ku itariki 26 kirasozwa kuri uyu wa 29 Mutarama 2026. Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye bw’Urukiko rw’Ikirenga, Ubushinjacyaha, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, Ubuyobozi bw’Uturere na Legal Aid Forum Rwanda cyabereye mu magororero 11 yo hirya no hino mu Gihugu. Muri […]
Yahawe inzu yakodeshaga kubera kwishyura ku gihe

Umugore wo mu mujyi wa Melbourne yakoze benshi ku mutima nyuma yo kuragwa inzu yari amazemo imyaka irenga 23 ayikodesha, bitewe n’ubudahemuka n’imyitwarire myiza yamurangaga mu buzima bwe bwa buri munsi. Jane Sayner yatangiye gukodesha inzu ifite ibyumba bibiri byo kuraramo mu gace ka St Albans guhera mu mpera z’imyaka ya 1990. Nyir’inzu, John James […]
Yagizwe umwere n’urukiko nyuma y’imyaka 70

Urukiko rwo mu Ntara ya Dallas rwatangaje ku mugaragaro ko Tommy Lee Walker, umunyamerika w’umwirabura wari warakatiwe igihano cy’urupfu kubera icyaha cyo gufata ku ngufu no kwica umuzungukazi witwaga Venice Parker, yagizwe umwere, nyuma y’imyaka 70 yari amaze afunzwe. Walker yari afite imyaka 19 gusa ubwo yakatirwaga urwo rubanza mu 1954, maze akicwa mu 1956. […]
Umunyamakuru Uwera Jean Maurice yagizwe Umuvugizi wungirije wa Guverinoma

Umunyamakuru Uwera Jean Maurice, yahawe inshingano zo kuba umuvugizi wungirije wa Guverinoma. Uwera wamenyekanye nk’umunyamakuru wa Televiziyo Rwanda, yari amaze igihe ari umuyobozi wa Radiyo ya SK FM. Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Mutarama iyobowe na Perezida Paul Kagame ni yo yamuhaye ziriya nshingano, nk’uko bigaragara mu itangazo ry’ibyemezo by’inama […]
Amerika yaba iri gutegura gufatira u Rwanda ibihano

Abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika biravugwa ko bari kuganira uko kiriya gihugu cyafatira u Rwanda ibihano, nyuma y’uko rwo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo binaniwe gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro byasinyanye. Mu byumweru bitandatu bishize ni bwo ba Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi bashyize umukono kuri ariya masezerano, […]
UPDF yahakanye ko iri guhiga Bobi Wine

Ingabo za Uganda (UPDF) zahakanye ibivugwa ko zirimo guhiga Perezida w’ishyaka National Unity Platform (NUP) akaba n’uwigeze kwiyamamariza kuyobora igihugu, Robert Kyagulanyi Ssentamu, uzwi cyane nka Bobi Wine. Ibi byatangajwe na Colonel Chris Magezi, Umuvugizi w’Agateganyo w’Umugaba Mukuru w’Ingabo, nyuma y’uko Kyagulanyi avuze ko ingabo zagabye igitero ku rugo rwe mu ntangiriro z’icyumweru gishize, bigatuma […]
Trump yaburiye Iran nyuma yo kohereza hafi yayo amato y’intambara

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaburiye Iran ayibwira ko “igihe kirimo gushira” kugira ngo iganire ku masezerano ajyanye na porogaramu yayo ya nucléaire, nyuma y’uko ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje kongerwa mu gace ka Golfe. Perezida Trump mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yavuze ko “armada (itsinda […]
Huye: Umugabo w’imyaka 21 akurikiranweho kwica umugore babanaga

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umugabo w’imyaka 21 ukekwaho kuba ku itariki ya 22/01/2026 ahagana saa tatu z’ijoro yarishe umugore babanaga w’imyaka 20 ubwo bari mu rugo mu Mudugudu wa Kadurumba, Akagari ka Munazi, Umurenge wa Save, mu Karere ka Gisagara. Mu ibazwa rye, ukekwa yavuze ko yamukubise ingumi mu gahanga akamukubita […]
Fizi: Abakomando ba FARDC boherejwe guhangana na Twirwaneho yigaruriye uduce dushya

Umutwe wa MRDP-Twirwaneho ku wa Kabiri tariki ya 27 Mutarama wigaruriye uduce dushya two muri Teritwari ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma yo kutwirukanamo ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko uduce Twirwaneho yafashe turimo Inguri (Angúlé), Bikyaka na Nehele, nyuma yo guhangana n’ingabo […]
Cibitoke: Imirambo y’abantu 3 yasanzwe ku Ruzi rwa Rusizi

Imirambo y’umugabo, umugore, n’umwana yavumbuwe ku nkombe z’Uruzi rwa Rusizi, kuwa Kabiri mu gitondo, hafi y’umupaka uhuza u Burundi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), mu gace ka Gatoki, Umudugudu na Zone Rukana, Komini ya Cibitoke, Intara ya Bujumbura, mu burengerazuba bw’igihugu. Abayobozi bakeka ko ari igikorwa cyo kugerageza kwambuka bitemewe cyagenze nabi. Amakuru […]
“Umugabo si ihene yo kwiba” – Nana

Nyuma yo gusezerana ku mugaragaro n’umugabo we Jean Paul, Umurerwa Nana yahuye n’igitutu n’ibirego byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko yaba yaratwaye umugabo w’undi mugore. Nana yahise ahakana ayo makuru, ashimangira ko umugabo we atari afite undi mugore, bityo ko nta kwiba kwabayeho. Ibi Nana yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, aho yari […]
Ubuhamya bwa Gen. Ndima mu rubanza rwa Gen. Yav ushinjwa kuba icyitso cya Kabarebe

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa Kabiri tariki ya 27 Mutarama 2026 rwasubukuye urubanza Lt. Gen Philemon Yav ushinjwa gukorana n’u Rwanda. Muri uru rubanza ruyobowe na Lieutenant-général Joseph Mutombo Katalay, abasirikare bane bakuru barimo lieutenant-général Ndima Kongba wigeze kuba Guverineri wa gisirikare w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Gén. Maj […]
Nibongera kudutera Uvira tuzasubirayo: Dr. Balinda wa AFC/M23

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo niziramuka zongeye kuwugabaho ibitero, bizarangira usubiye gufata Umujyi wa Uvira. Byatangajwe n’umuvugizi wungirije w’uriya mutwe, Dr. Oscar Balinda, mu kiganiro yahaye BWIZA. Ku wa 9 Ukuboza 2025 ni bwo AFC/M23 yari yafashe umujyi wa Uvira wa kabiri munini mu ntara […]
France: Uwari senateri arashinjwa guha ibiyobyabwenge umudepitekazi

Uwahoze ari senateri Joël Guerriau w’imyaka 68, yemeye ko yahaye depite Sandrine Josso ikinyobwa kirimo ikiyobyabwenge cya MDMA ariko akavuga ko ari impanuka. Uyu mudepitekazi wo mu Bufaransa yavuze ko yifuza ko “ukuri” kujya ahagaragara mu rubanza rw’uwahoze ari senateri ushinjwa kumunywesha ibiyobyabwenge agamije kumusambanya. Asobanura ko ari ibintu byamuteye ubwoba bw’uko ashobora gufatwa […]
Abanyarwanda barimo abarwanyi 15 ba FDLR batashye bava muri RDC

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 27 Mutarama 2026, MONUSCO, ibinyujije muri gahunda yo kwambura intwaro intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi (DDRS), yasubije mu gihugu cyabo abaturage 34 b’Abanyarwanda, barimo 15 bahoze ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR hamwe n’abantu 19 bo mu miryango yabo. Iyi ni inshuro ya gatatu habaye gutaha […]
Korea y’Epfo: Uwahoze ari “first lady” yoherejwe muri gereza

Kuri uyu wa Gatatu, urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwategetse ko uwahoze ari umudamu wa mbere mu gihugu, Kim Keon Hee, ahabwa igifungo cy’umwaka umwe n’amezi umunani, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwakira ruswa yatanzwe n’abayobozi b’Itorero Unification Church kugira ngo na we azabafashe mu rwego rwa politiki. Umucamanza Woo In-sung wo mu Rukiko rw’Ibanze […]