Minisitiri wâUbumwe bwâAbanyarwanda nâInshingano Mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascène yibukije urubyiruko ko rudakwiye kujya rufata ubutwari nkâamateka gusa, ahubwo bakwiye kubufata nkâindangagaciro zâUmunyarwanda muzima.
Yabikomojeho mu gitaramo cyo kwizihiza no gusingiza Intwari zâIgihugu mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Gashyantare 2026, ahizihizwa Umunsi wâIntwari, kikaba cyarateguwe nâUmujyi wa Kigali ufatanyije nâabafatanyabikorwa bayo.
Mu ijambo rye, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène yabwiye abasusurukijwe nâicyo gitaramo imbonankubone cyangwa banyuze ku ikoranabuhanga ko insanganyamatsiko yâuyu mwaka itari yo kumva gusa bakabisiga aho.
Yagize ati: âUyu mwaka turizihiza Umunsi wâIntwari zacu ku nshuro ya 32, ku nsanganyamatsiko igira iti: âUbutwari nâUbumwe bwâAbanyarwanda, inkingi zâIterambereâ.  Iyi nsanganyamatsiko si amagambo gusa, ni ishingiro ryâamateka yacu, ni ishingiro ryâaho tuva, aho tugeze nâaho tugana.â
Yakomeje agira ati: âUbutwari si amateka yo gusoma mu bitabo gusa, ni umurage dukomora ku bakurambere bacu baranzwe nâubutwari kuva u Rwanda rwahangwa kugeza ubu.  Abanyarwanda tugomba guha icyubahiro Intwari zahanze u Rwanda.â
Akomeza agaragaza ko mbere byagoranaga kuba Intwari, icyakora kuri ubu ngo hari byinshi bagomba gushingiraho ndetse bakabibungabunga.
Ati: âMuri iki gihe kandi, duha icyubahiro Intwari zikomeje kurwana urugamba rutoroshye rwo kongera kubaka u Rwanda rushya rushingiye ku bumwe, amahoro, iterambere nâimibereho myiza.â
Yakomeje ahamya ko Abanyarwanda bakwiye kwitarwararika bakirinda kwishora mu ngeso mbi kuko inshingano yo kubungabunga amateka yâIgihugu iri mu biganza byabo.


