Goma: Abana 4 bo mu muryango umwe bishwe n’inkongi y’umuriro

Abana bane barimo umuhungu, bapfiriye mu nkongi y’umuriro mu gace ka Kasika (Komini Karisimbi) i Goma mu ijoro ryo ku wa Kabiri, itariki ya 3 Gashyantare, rishyira ku wa Gatatu, itariki ya 4 Gashyantare nk’uko amakuru aturuka muri ako gace avuga. Abapfuye n’abakobwa batatu, bafite imyaka 4 (Délice), 8 (Narcisse), na 16 (Viviane), n’umuhungu imyirondoro […]
Kim Kardashian yavuze uko umubano we na Kanye West uhagaze

Kim Kardashian yatangaje ko nubwo yatandukanye na Kanye West, bakomeje gufatwa nk’umuryango kubera abana babyaranye. Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Complex, yavuze ko we na Kanye “bazahora ari umuryango” kandi ko bombi bashyira imbere icyiza cy’abana babo bane: North, Saint, Chicago na Psalm. Yashimangiye ko nubwo batakiri umugabo n’umugore, bakomeje gufatanya kurera abana mu mahoro. Kardashian […]
Abakobwa miliyoni 4.5 bazasiramurwa muri 2026

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku baturage (UNFPA) rivuga ko nibura abakobwa miliyoni 4.5 bashobora kuzahura n’ikibazo cy’isiramurwa mu mwaka wa 2026. UNFPA igaragaza ko ku isi hose abagore n’abakobwa bagera kuri miliyoni 230 bamaze gukorerwa iri hohoterwa, rifatwa nk’ikorwa rinyuranyije n’uburenganzira bwa muntu. Nubwo hari aho bikorwa n’abakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi, UNFPA ivuga ko […]
Lisa yashyize hanze Ig Post

Lisaa yatangiye umwaka mushya w’umuziki asohora indirimbo nshya yise “Ig Post”, indirimbo avuga ko yamusabye imbaraga n’igihe kinini kugira ngo ayigeze ku rwego rwiza. Iyi ndirimbo imuranga nk’intangiriro y’icyerekezo gishya, aho yiyemeje gukomeza kuzamura izina rye no guhatanira ku rwego mpuzamahanga. Mu bisobanuro yahaye itangazamakuru, Lisaa yavuze ko “Ig Post” itanga ubutumwa bujyanye n’uko urukundo […]
Umugaba Mukuru w’Ingabo za CAR yakiriwe na General Muhoozi i Entebbe

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika ya Centrafrica (FACA), Maj. Gen. Zépherin Mamadou, yabonanye n’umuyobozi mukuru w’ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, ku cyicaro gikuru cy’ingabo zidasanzwe i Entebbe. Mu biganiro byabo, Maj. Gen. Mamadou yagaragaje uruhare rukomeye rw’inkunga ya UPDF mu masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare akomeje hagati y’ibihugu byombi. Yavuze ko amahugurwa yatanzwe mu […]
Rayon Sports rwakingaga babiri yabonye umufatanyabikorwa wo kuyiha Frw miliyari 5

Ikipe ya Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’imikoranire afite agaciro k’arenga Frw miliyari 5 n’ikigo cyo muri Tanzania cyitwa Jayrutty Investment East Africa Co. Ltd. Ni amasezerano iyi kipe yemeje ko afite agaciro ka $ miliyoni 3.5 (Frw miliyari 5.109, akazamara imyaka itanu. Ibi bivuze ko buri mwaka kiriya kigo kizajya kishyura Rayon Sports arenga Frw […]
Perezida Kagame yavuze impamvu yigeze kuvuga ko atazi niba RDF iri muri RDC

Perezida Paul Kagame yagarutse ku kiganiro yigeze guha umunyamakuru wa CNN wamubajije niba ingabo z’u Rwanda ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akamusubiza ko nta byo azi, avuga ko yabikoze abigambiriye mu rwego rwo kwirinda ibibazo. Muri Gashyantare 2025 ni bwo Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru Larry Madowo wa CNN. Icyo gihe Madowo ubwo […]
Perezida Kagame yasobanuye igihuza Tshisekedi na Ndayishimiye

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Kane, itariki ya 5 Gashyantare 2026, mu ijambo rye atangiza Inama y’Umushyikirano ku nshuro ya 20, yatangaje ikintu cyatumye Abarundi bafatwaga nk’impanga z’Abanyarwanda, bahisemo kurwihakana bagahitamo kujya kuba impanga n’Abanyekongo, agaragaza ko byose bishingiye kuri politiki y’urwango. Mu ijambo rye atangiza iyi nama y’Umushyikirano, Perezida Kagame yatangiye […]
Amerika, u Burundi na RDC mu bihugu 38 byambuye Loni amafaranga y’imisanzu

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziyoboye urutonde rw’ibihugu 38 birimo u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bimaze igihe byarananiwe kwishyura ku gihe cyangwa burundu imisanzu bisabwa gutanga mu ngengo y’imari isanzwe y’Umuryango w’Abibumbye. Kutishyura imisanzu cyangwa gutinda kuyishyura, byateje ikibazo gikomeye ku buryo Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, aherutse kuvuga ko uyu […]
Perezida Kagame yageze ahabera Umushyikirano ku nshuro ya 20

Guhera kuri uyu wa Kane, itariki 5 kugeza kuwa Gatanu, itariki 6 Gashyantare 2026, Abanyarwanda baturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu bateraniye muri Kigali Convention Centre, ahabera Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iteranye ku nshuro ya 20. Uretse abahurira muri KCC, hirya no hino mu Gihugu hateguwe aho abandi baza guhurira bagakurikira iyi nama ndetse bagatanga ibitekerezo, ibibazo […]
Armenia: Hasabwe ko hashyirwaho Minisiteri y’Imibonano mpuzabitsina

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Armenia ryateje impaka rikimara gutangaza igitekerezo cyo gushyiraho icyo ryise “Minisiteri y’Imibonano mpuzabitsina”, rivuga ko byafasha gukemura ikibazo cy’igabanuka ry’abana bavuka muri icyo gihugu ndetse n’abagore batanyurwa muri icyo gikorwa. Umuyobozi w’ishyaka Strong Armenia, Sargis Karapetyan yavuze ko iki cyifuzo kigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kurwanya igabanuka rikabije […]
Ikibuga cy’Indege cya Kisangani cyakomeje imirimo nyuma yo kugabwaho igitero

Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kisangani Bangoka, giherereye mu birometero 17 uvuye i Kisangani, umurwa mukuru w’Intara ya Tshopo, ntabwo cyahagaritse ibikorwa byacyo nyuma yo kugabwaho igitero n’umutwe wa AFC/M23 muri weekend nk’uko byatangajwe n’abayobozi. Ibi bisobanuro byatanzwe kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 4 Gashyantare 2026, na Guverineri Paulin Lendongolia Lebabonga ubwo yasuraga ikibuga. Ku […]
Djugu: Haravugwa imirwano ikaze y’amasaha 6 hagati ya FARDC na CRP

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 4 Gashyantare, havuzwe imirwano ikaze, muri centre y’ubucuruzi ya Bule, muri Teritwari ya Djugu, hagati y’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’inyeshyamba zo mu mutwe witwaje intwaro witwa Convention pour Révolution Populaire (CRP) uyobowe na Thomas Lubanga. Nyuma y’imirwano yadutse rwagati muri centre ya Bule, abaturage bageragezaga […]
KNC yasabye imbabazi nyuma yo kwandagazwa na APR FC

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles Alias ‘KNC’, yasabye imbabazi abafana b’ikipe ye nyuma yo kwandagazwa na APR FC. Ku wa Gatatu tariki ya 4 Gashyantare ni bwo Gasogi United yanyagiwe na APR FC ibitego 3-0, mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pele Stadium. Ibitego byo mu gice cya mbere […]
Dubai: U Rwanda rwahawe igihembo cy’igihugu cya mbere ku Isi kubera Irembo

Kuri uyu wa Gatatu, u Rwanda rwahawe igihembo nk’igihugu gifite serivisi nziza za Guverinoma ku Isi mu birori byo gutanga ibihembo bya GovTech Award 2026 kubera serivizi z’Irembo. Igihembo cyakiriwe mu izina rya Guverinona y’u Rwanda, na Amb. John Mirenge na Estelle Kayitesi, Umuyobozi ushinzwe Politiki n’Ubufatanye mu Irembo, mu nama ya za guverinoma z’Isi […]
Tshisekedi yakiriwe muri Amerika, asabwa kurandura FDLR na Wazalendo

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakiriwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika asabwa kugaragaza uruhare rufatika mu gukemura ikibazo cy’imitwe ya FDLR na Wazalendo. Tshisekedi ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva ku wa Kabiri w’iki cyumweru, aho yitabiriye amasengesho yo gusabira kiriya gihugu. Ku wa Gatatu tariki ya 4 […]
Bakubiswe kugeza bapfuye nyuma yo gukundana badahuje idini

Abaturage bo muri leta ya Uttar Pradesh mu Buhinde batangajwe kandi bababazwa n’urupfu rw’agahomamunwa rw’umusore n’umukobwa bakundanaga ariko badahuje idini, bishwe bazira urukundo rwabo. Uyu mukobwa witwa Kajal, wari ufite imyaka 19 akaba yari Umuhindu, n’umusore witwa Mohammad Arman w’imyaka 27 wari Umu- Islam, basanzwe bapfuye, imibiri yabo ihambwe hafi y’umugezi uherereye hafi y’umudugudu wa […]
Afunzwe azira gukuraho igisenge cy’umupangayi we wanze kumuvira mu nzu

Polisi ya Leta ya Rivers muri Nigeria yataye muri yombi umuturage wo muri Ghana witwa Samuel Frimpong, ushinjwa gusakambura (gukuraho igisenge) inzu y’uwari umupangayi we Anozie Tochukwu mu gace ka Mgbuoba, mu Karere ka Obio/Akpor. Polisi ivuga ko Frimpong yakuyeho igisenge cy’inzu y’uwari umupangayi we nyuma y’uko yanze kumuvira mu nzu nyuma y’igihe cy’iminsi 14 […]
Minisitiri Bizimana yasabye Juno Kizigenza guhindura izina

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko umuhanzi Juno Kizigenza akwiye guhindura izina azwiho rya “Rutwitsi muzi”, kubera ko rifitanye isano n’amateka ababaje yabaye mu Rwanda. Ibi byakurikiye ijambo Minisitiri Bizimana yatanze imbere ya Sena ku wa Gatatu tariki ya 4 Gashyantare 2026, aho yagarutse ku mikoreshereze y’amagambo amwe n’amwe akunze […]
Bruce Melodie yahuye na Amb Gen. Patrick Nyamvumba

Nyuma yo kumara iminsi muri Tanzania akora ibikorwa byo kwamamaza indirimbo ye nshya Pom Pom, umuhanzi Bruce Melodie yabanje gusura Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu mbere yo gusubira i Kigali. Aho yagiranye ibiganiro n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Gen. Patrick Nyamvumba, byibanze ku iterambere ry’umuziki nyarwanda. Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania ibinyujije ku rubuga […]
Nyuma y’ikibuga cy’indege cya Kisangani cyarashweho na M23 haba hatahiwe icya Bujumbura?

Nyuma y’iminsi ibiri ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bangboka giherereye mu mujyi wa Kisangani ho mu ntara ya Tshopo kigabweho igitero cya za drone, umutwe wa AFC/M23 wemeje ko ari wo wakirasheho. AFC/M23 yemeje ko yarashe kuri kiriya kibuga ikanasenya ikigo cyayoborerwagamo ibitero bya za drone z’igisirikare cya Congo Kinshasa (FARDC), nyuma y’amasaha make Perezida wayo, […]
Nigeria: Abantu bitwaje intwaro bishe nibura abantu 162 mu mudugudu umwe

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 3 Gashyantare, abantu bitwaje imbunda bishe byibuze abantu 162, mu Mudugudu wa Woro, muri Leta ya Kwara, mu burengerazuba bushyira hagati muri Nigeria, nk’uko Croix-Rouge yabitangaje, ndetse byemejwe na polisi na guverineri wa leta. Babaomo Ayodeji, Umunyamabanga w’ishami rya Croix-Rouge ya Nigeria muri Kwara yagize ati: “Nk’uko amakuru aheruka […]
Uganda yaciye ku butaka bwayo Abanyamerika 2

Leta ya Uganda yafashe icyemezo cyo guca burundu abanyamerika, Jeffrey Smith na Robert Amsterdam ku butaka bwayo, ibagaragaza nk’abantu batemerewe gukandagira ku butaka bwa kiriya gihugu cyo mu majyaruguru y’u Rwanda. Smith washinze ikigo Vanguard Africa, na Robert Amsterdam usanzwe ari umunyamategeko ukorera mu Bwongereza akaba n’umuyobozi wa Amsterdam & Partners LLP, Uganda ibafata nk’abakoze […]
Perezida Tshisekedi yerekeje i Washington

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 4 Gashyantare, Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yageze i Washington, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yitabiriye amasengesho yo gusabira igihugu, azwi cyane muri Amerika “National Player Breakfast” aba ku nshuro ya 74. Buri mwaka, iki gikorwa gihuza abayobozi ba politiki, abayobozi […]
Myugariro Mukura VS icyemeza ko ari uwayo yerekanwe na APR FC

Ikipe ya APR FC kuri uyu wa Gatatu yerekanye myugariro Ishimwe Abdul, nyuma yo kumutangaza nk’umukinnyi wayo mushya. Iyi kipe ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yagize iti: “Indi ntare yaje mu kipe. Ikaze mu muryango wa APR. Ishimwe Abdoul ni Intare.” Ni ubutumwa bwari buherekeje amafoto y’uriya myugariro yambaye umwambaro wa APR FC, nyuma yo […]
Bull Dogg ahamya ko nk’umuhanzi mukuru agomba kwisunga abashya

Abakunzi b’injyana ya hip-hop mu Rwanda biteguye neza igitaramo cyiswe Mic Tribe 2026, giteganyijwe ku wa 7 Gashyantare 2026 kuri Mundi Center. Ibi byagarutsweho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye aho igitaramo kizabera, cyahuje abaraperi bazariririmba barimo Bull Dogg, Logan Joe, B-Threy, Fifi Raya na Pro Zed. Mu ijambo rye, Bull Dogg, umwe mu nkingi za mwamba […]
Uganda: Bobi Wine yamaze guhungira muri kimwe mu bihugu bya East Africa

Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, Robert Kyagulanyi Ssentamu, uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine, biravugwa ko yavuye mu gihugu kandi hashize icyumweru yinjiye mu gihugu cy’abaturanyi cyo muri Afurika y’Iburasirazuba ahunga nubwo abayobozi muri guverinoma bashimangiye ko inzego z’umutekano za leta ntacyo zimushakaho. Umwe mu bayobozi yagize ati: “Ayo ni yo makuru […]
Umunyarwenya 5K Etienne yambitse impeta

Umunyarwenya uzwi ku izina rya 5K Etienne, amazina ye nyakuri akaba Iryamukuru Etienne, yamaze kwambika impeta umukunzi we mu rwego rwo kwiyemeza ko bitegura kubana nk’umugabo n’umugore. Mu gitondo cyo ku wa 4 Gashyantare 2026, 5K Etienne yashyize ku mbuga nkoranyambaga amafoto agaragaza uwo muhango wo kwambika impeta, avuga ko umukunzi we yamusubije “Yego”, ashimangira […]
Perezida Salva Kiir yirukanye abakozi bo mu biro bye abahora guha imirimo umuntu wapfuye

Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo, yirukanye abakozi babiri bakomeye bo mu biro bye, abahora kuba baratumye aha inshingano umuntu umaze igihe kirekire yarapfuye. Ku wa Kabiri tariki ya 3 Gashyantare ni bwo Perezida Salva Kiir yirukanye bariya bakozi. Ni nyuma y’uko bafashe umuntu wapfuye mu myaka itanu ishize bakamugira umwe mu bagize Komisiyo y’Igihugu […]
UK: Igipolisi gikurikiranye uwahoze ari minisitiri wahaye Epstein amabanga y’igihugu

Igipolisi cyo mu Mujyi wa London cyatangiye iperereza kuri Peter Mandelson, wahoze ari minisitiri, kubera ibirego by’imyitwarire idakwiye igihe yari mu biro bya Leta. Ibi bibaye nyuma y’uko uwahoze ari minisitiri w’umurimo akaba na Ambasaderi muri Amerika, ashinjwe guha amakuru y’ingenzi ya guverinoma umunyemari w’Umunyamerika wafunzwe ashinjwa ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina akaza gupfira […]
M23 yashenye ikigo FARDC yagabiragamo ibitero bya drone

Umutwe wa AFC/M23 wemeje ko mu mpera z’icyumweru gishize wagabye igitero ku kibuga cy’indege cya Kisangani, usenya ikigo ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryifashishaga mu kugaba ibitero bya za drone. Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 31 Mutarama rishyira ku Cyumweru tariki ya 1 Gashyantare, ni bwo ikibuga […]
Umusore w’imyaka 23 ari mu rukundo na Nyirakuru wa mugenzi we bigana ufite imyaka 83

Mu Buyapani havutse inkuru y’urukundo idasanzwe yatunguye abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga. Kofu, umusore w’imyaka 23, uri hafi kurangiza kaminuza, yakunze Aiko, nyirakuru w’imyaka 83 wa mugenzi we biganaga, none ubu bamaze amezi arenga icumi bakundana. Uru rukundo rwatangiye igihe Kofu yasuraga iwabo wa mugenzi we, aho yahuriye na Aiko bwa mbere. Bombi bavuga ko […]
Amerika iravuga ko yamaze kohereza itsinda ry’ingabo muri Nigeria

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Ingabo za Amerika zishinzwe igice cya Afurika (AFRICOM), yemeye bwa mbere, nyuma y’igitero cy’indege cyo kuri Noheri, ko Ingabo za Amerika ziri ku butaka bwa Nigeria. Mu Kuboza, Perezida Donald Trump yategetse ibitero by’indege ku bo yavuze ko ari abantu ba Leta ya Kisilamu muri Nigeria […]
Igipolisi cya Congo nacyo cyasubiye muri Uvira

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 3 Gashyantare, Polisi y’Igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yasubiye ku mugaragaro mu Mujyi wa Uvira, nyuma y’amezi hafi abiri yarahunze, uyu mujyi uri ku Kiyaga cya Tanganyika ugenzurwa n’inyeshyamba za AFC / M23. Aba bapolisi bari bambutse umupaka berekeza mu Burundi ubwo inyeshyamba zasatiraga Uvira. Abapolisi bagera […]
Umuhungu wa Gaddafi yishwe arashwe

Saif al-Islam Gaddafi, umuhungu wa Col Muammar Gaddafi wahoze ayobora Libya, biravugwa ko yishwe arashwe n’abantu bataramenyekana. Yari afite imyaka 53. Amakuru yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Amakuru muri Libya avuga ko urupfu rwe rwemejwe ku wa kabiri n’umuyobozi w’itsinda rye rya politiki. Umwunganizi mu mategeko wa Gaddafi yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko igitero cyagabwe n’itsinda ry’abantu […]
M23 yateguje ko igiye gutangira gutwikira Sukhoi-25 na drone bya FARDC mu birindiro byabyo

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko ugiye gutangira gutwika indege z’intambara na za drone by’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubisanze mu birindiro byabyo, mu gihe byaba bikomeje kwifashishwa mu kugaba ibitero byica abaturage bo mu duce wabohoye. Byatangajwe na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X. Yagize ati: […]
Maroc yanze ibihano bya CAF

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Maroc (FRMF) ryatangaje ko rigiye kujuririra ibihano n’amande ryaciwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), nyuma y’akavuyo kabaye ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika wahuje Maroc na Sénégal mu kwezi gushize. CAF yaciye Maroc amande angana na $315,000 inahanisha abakinnyi babiri guhagarikwa imikino. FRMF yavuze ko izajurira igamije “kurengera uburenganzira […]
Samusure wahungiye muri Mozambique agiye gutaha

Umukinnyi wa filime Kalisa Ernest uzwi nka Samusure yatangaje ko azagaruka i Kigali ku wa 12 Gashyantare 2026, nyuma y’imyaka isaga itatu yari amaze aba muri Mozambique ahunze ibibazo by’amadeni. Yavuze ko amadeni menshi yari afite yamaze kuyakemura, asigaye ari make ashobora kurangizwa mu bwumvikane. Samusure yagaragaje ko intego ye ari ukwisuganya agasubira muri sinema. […]
Gen. Muhoozi yasubije Amerika yavuze ko yamaze kurenga ‘umurongo utukura’

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yasubije Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko nta bubasha zifite bwo kugena uko Uganda ikwiye kubaho, nyuma y’iminsi mike zivuze ko yamaze kurenga umurongo utukura. Mu cyumweru gishize ni bwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika biciye muri Senateri Jim Risch ukuriye Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga mu nteko ishinga […]
Walikale: Inyeshyamba za AFC/M23 zacakiranye n’iza NDC Rénové i Bukumbirwa

Imirwano ikaze yadutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 3 Gashyantare, hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 n’inyeshyamba za NDC-Rénové mu Mudugudu wa Bukumbirwa, muri Gurupoma ya Ikobo, Teritwari ya Walikale, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Nk’uko amakuru agera kuri ACTUALITE.CD abitangaza, ngo aba barwanyi bagabye igitero ku birindiro bya AFC / […]
U Rwanda rwoherereje Mozambique imfashanyo y’ibyo kurya

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Gashyantare, u Rwanda rwohereje muri Mozambique imfashanyo y’ibyo kurya ndetse n’ubundi bufasha bw’ibanze. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane mu itangazo yasohoye, yavuze ko imfashanyo yohererejwe Mozambique igizwe n’ibyo kurya bingana na toni 20, ibikorwa by’ubutabazi bwihuse ndetse n’imiti. Yavuze ko indi mfashanyo izohererezwa kiriya gihugu […]
Umugabo yapfuye nyuma yo gusanga ko abana 4 umugore we yabyaye atari abe

Hari umugabo witwa Benjamin Offei ukomoka muri Ghana gusa wari utuye mu Denmark wamenyekanye ko yapfuye nyuma y’iminsi mike avumbuye amakuru amushengura umutima, aho ibisubizo bya ADN byari byerekanye ko abana bane yareraga mu rushako atari abe mu maraso. Amakuru avuga ko Offei yari amaze imyaka icyenda ashyingiranwe n’umugore we, nyuma y’imyaka icumi bari bamaze […]
Genda, sinshaka kukubona – Perezida Museveni yuka inabi CEO wa Uganda Airlines

Perezida Museveni yafashe icyemezo cyo kwirukana Jenifer Bamuturaki usanzwe ari Umuyobozi Mukuru (CEO) wa Uganda Airlines, nyuma y’inama yabereye mu ngoro ya perezida muri Nzeri 2025 yasuzumye ikibazo cy’imiyoborere idahwitse, ibyemezo byo kugura indege bivuguruzanya ndetse n’igihombo cy’amafaranga muri iki kigo cya leta. Iki cyemezo, cyamaze kumenyeshwa abakozi ba Uganda Airlines, kije mu gihe Ubuyobozi […]
Lt. Col. Kabera yaganirije ishuri Ntare Louisenlund ku kamaro k’intwari z’igihugu

Kuri uyu wa Mbere, itariki 2 Gashyantare, Umuvugizi wungirije w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Lt Col Simon Kabera, yatanze ikiganiro “Akamaro k’Intwari z’Igihugu” ku banyeshuri n’abakozi b’Ishuri rya Ntare Louisenlund i Nyamata, mu Karere ka Bugesera. Iki kiganiro cyatanzwe mu rwego rw’ibikorwa byo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu ku nshuro ya 32. Lt Col Kabera yagaragaje indangagaciro […]
Ni iki cyateye gusubira inyuma indege 2 za Rwandair zajyaga i Bujumbura?

Ingendo ebyiri z’indege za RwandAir zavaga i Kigali zahatiwe gusubira inyuma muri iyi weekend ubwo ziteguraga kugwa i Bujumbura. Nk’uko ikibuga cy’indege kibitangaza ngo icyabiteye ni imikorere mibi muri sisitemu nshya yo gucunga umutekano wo mu kirere iherutse gushyirwa ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Melchior Ndadaye, byongera kugaragaza impungenge z’umutekano w’abagenzi. Abagenzi bari mu ndege […]
Masisi: Umubare w’abapfiriye mu birombe bya Rubaya ukomeje kuzamuka

Umubare w’abahitanwe n’inkangu yabaye ku wa Gatatu, itariki ya 28 Mutarama, mu gace ka Kasasa gacukurwamo amabuye y’agaciro muri Rubaya (Teritwari ya Masisi) umaze kugera ku ntera ikomeye. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatandatu, itariki ya 31 Mutarama, imiryango itegamiye kuri Leta muri Kivu y’Amajyaruguru n’amatsinda y’abagore bavuze ko byibuze hapfuye abantu 300 naho […]
I Doha MONUSCO yahawe umukoro wo kohereza ingabo muri Uvira

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro Alliance Fleuve Congo, ku wa Mbere tariki ya 2 Gashyantare basinyanye amasezerano y’igenamigambi akomoka ku Nama Mpuzamahanga y’Umuryango w’ibihugu bya Afurika byo mu karere k’Ibiyaga Bigari. Ni amasezerano yasinywe nyuma y’ibiganiro by’impande zombi byari byateguwe na Leta ya Qatar, mu rwego rwo gushaka umuti w’intambara yo mu […]
Kinshasa na AFC/M23 basubiye mu biganiro i Doha

Intumwa za AFC/M23 n’iza Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo zasubiye mu biganiro i Doha muri Qatar nk’uko byemejwe na M23. Ibi biganiro byaherukaga mu Gushyingo 2025. Benjamin Mbonimpa umwe mu bo ku ruhande rwa M23 yatangaje ko “ibiganiro bikomeje kandi biri mu nzira nziza”. Leta ya Kinshasa ntabwo iremeza niba yitabiriye ibi biganiro […]
Umusirikare wari uvuye mu butumwa bw’amahoro yishe umutoza wo muri Gym wasigaye yita ku mugore we

Akababaro ni kose ku batuye mu gace ka Umoja muri Kenya nyuma y’urupfu rwa Alphy Migasa, wari uzwi cyane nk’umutoza wa siporo mu nzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri (gym). Migasa wari ukunzwe n’abakiliya be kubera ubuhanga n’ubwitange mu kazi, yagabweho igitero n’umusirikare wo mu ngabo za Kenya (KDF) wamushinjaga kugirana umubano wihariye n’umugore we. Amakuru atangwa […]
Uruhinja rwavukanye umudali wa Kiliziya

Mu Karere ka Gomba, mu mudugudu wa Saali, havutse umwana w’umuhungu watunguye abaturage n’igihugu muri rusange, nyuma yo kuvugwa ko yavutse afashe umudali wa Mutagatifu Antuwani wa Padua mu kiganza cye. Uyu mwana yavutse ku wa Mbere, tariki ya 2 Gashyantare 2026, avukana n’uwo mudali w’idini rya Gatolika ugaragaza Mutagatifu Antuwani atwaye Umwana Yezu, ibintu […]
Nduhungirehe yamaganye ‘ikiganiro cyuje ubugome’ cya Agathe Habyarimana

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yamaganye ikiganiro Agathe Kanziga wahoze ari umugore wa Habyarimana Juvenal wigeze kuba Perezida w’u Rwanda aheruka kugirana n’uwitwa Willy Kabera, akigaragaza nk’icyuje ubugome. Muri icyo kiganiro cyatambutse kuri chaîne ya YouTube yitwa Mémoire Habyarimana Officiel, Kanziga yagarutse ku buzima bwe nk’umugore w’igihugu, urupfu rw’umugabo we ndetse n’imibereho […]
Abaraperi bakomeye mu Rwanda bagiye guhurira mu gitaramo kimwe

Abakunzi b’injyana ya hip-hop mu Rwanda baritegura igitaramo gikomeye kizahuza abaraperi bazwi cyane barimo Bull Dogg, B-Threy na Logan Joe cyiswe Mic Tribe 2026, giteganyijwe ku wa 7 Gashyantare 2026 kuri Mundi Center. Iri joro ritegerejwe nk’iryuzuye ingufu n’imyidagaduro, rigamije guhuriza hamwe abakunda hip-hop n’abahanzi babo, bagasangira umuziki nyarwanda mu mwimerere wawo. Mic Tribe yamaze […]
FARDC iravuga ko imaze iminsi 5 irwanira kongera gufata Minembwe

Agace ka Minembwe, gaherereye mu misozi miremire yo muri Teritwari ya Fizi (Kivu y’Amajyepfo), kamaze iminsi karabaye isibaniro kubera imirwano ikaze ihabera hagati y’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), zishyigikiwe na Wazalendo, n’abarwanyi b’umutwe wa Twirwaneho wiganjemo Abanyekongo b’Abanyamulenge bamaze igihe bibasirwa n’ibitero bya FARDC. Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Operation Sukola muri Kivu […]
Byinshi kuri “Precise & Universal Launching System” itunzwe n’u Rwanda rwonyine muri Afurika

PULS (“Precise & Universal Launching System”, yahoze yitwa Lynx MRL) ni intwaro ya rutura yohereza ibisasu bya rokete byinshi icya rimwe yahimbwe kandi ikorwa na ELBIT Systems ( icyahoze ari Inganda za Gisirikare za Israel, IMS) kandi ikoreshwa n’Igisirikare cya Israel ndetse n’ibindi bihugu birimo u Rwanda nk’igihugu rukumbi cya Afurika gitunze izi ntwaro. Amateka […]
PLU ya Gen. Muhoozi irashinja umukwe wa Museveni kuba inyuma y’ibitero bya Amerika kuri Uganda

Ihuriro Patriotic League of Uganda (PLU) rigizwe n’urubyiruko rushyigikiye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, rirashinja Odrek Rwabwogo kuba ari we uri inyuma y’imvugo z’abassnateri ba Amerika zibasira Uganda. Odrek Rwabwogo usanzwe ari umugabo wa Patience Museveni (umukobwa wa Perezida Museveni), yashinjwe biriya birego na Depite Daudi Kabanda usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa […]
Ntewe ishema no kuba naranze gukorana na Tshisekedi: Matata Ponyo

Matata Ponyo Mapon wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashimangiye ko atewe ishema no kuba yaranze gukorana na Perezida Félix Antoine Tshisekedi. Uyu mugabo wahunze RDC nyuma gato y’uko yari amaze gukatitwa imyaka 10 yo gukora imirimo y’agahato. Matata Ponyo yabwiye Jeune Afrique ko kuba yarashoboye kuva mu nzara za Leta […]
RDC irashinja u Rwanda kugaba ibitero ku kubuga cy’indege cya Kisangani

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashinje u Rwanda n’umutwe wa AFC/M23 kuba ari bo bari inyuma y’ibitero bya drone biheruka kugabwa ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kisangani, giherereye mu ntara ya Tshopo. Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 31 Mutarama rishyira ku Cyumweru tariki ya 1 Gashyantare, ni bwo ikibuga cy’indege […]
Urukundo ruragurumana hagati ya Kim Kardashian na Lewis Hamilton

Umukinnyi mu gutwara muri Formula One, Lewis Hamilton, aravugwaho kuba ari mu mubano wihariye n’icyamamare cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kim Kardashian, nyuma y’uko bombi bagiriye urugendo rw’ibanga mu cyaro cyo mu Bwongereza. Nk’uko ikinyamakuru The Sun kibitangaza, Kim Kardashian, w’imyaka 45 usanzwe ari umubyeyi w’abana bane, yageze mu Bwongereza avuye i Los […]
Morocco yahimye CAF yanga kwakira igikombe cy’Afurika mu bagore

Morocco yanze kwakira Igikombe cya Afurika cy’Abagore 2026 (WAFCON), icyemezo cyatunguranye cyashyize umupira w’amaguru w’abagore muri Afurika mu rujijo, hasigaye amezi make cyane ngo iri rushanwa rikomeye ritangire. Nyuma y’iki cyemezo, Afurika y’Epfo ni yo yahise itangazwa nk’igihugu kizasimbura Morocco mu kwakira iri rushanwa. Ibi byemejwe ku mugoroba wo ku Cyumweru na Minisitiri wungirije ushinzwe […]
Inama za Perezida Kagame kuri gatanya zirembeje Umuryango Nyarwanda

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, kuri iki Cyumweru, itariki 1 Gashyantare 2026, yagarutse kuri gatanya zisigaye ziri mu Muryango Nyarwanda muri iyi minsi, avuga ko bidakwiye ko abantu babiri bananiranwa kugeza ubwo batandukana. Ati “Abantu babiri bananirwa kubana bate? Ari abantu benshi wabashyize hamwe, ukaba […] ariko abantu babiri bananiranwa bate? Erega abantu baranihanganirana. Icyaha […]