IMG-20250802-WA0075

Ntewe ishema no kuba naranze gukorana na Tshisekedi: Matata Ponyo

Sangiza iyi nkuru

Matata Ponyo Mapon wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashimangiye ko atewe ishema no kuba yaranze gukorana na Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi.

Uyu mugabo wahunze RDC nyuma gato y’uko yari amaze gukatitwa imyaka 10 yo gukora imirimo y’agahato.

Matata Ponyo yabwiye Jeune Afrique ko kuba yarashoboye kuva mu nzara za Leta ya Congo Kinshasa abifata nko “gusohoka mu kanwa k’ingona”, ndetse ko byamuhaye umwanya wo gutekereza neza.

Yakomeje agira ati: “Ibyo byanampaye n’umwanya wo kurangiza igitabo, kitagenewe gusa inyungu za RDC, ahubwo n’iza Afurika yose.”

Matata wagaragaje ko kugera ku iterambere ry’ubukungu bishingira ku bayobozi bakomeye cyane ahamya ko basigaye ari bake cyane ku mugabane wa Afurika.

Ni abayobozi yavuze ko batarimo Tshisekedi yavuze ko abarizwa mu cyicaro cy’abayobozi basanzwe cyangwa abari hasi yacyo, kuko ubutegetsi bwe ari “ubw’igitugu”, ndetse akaba adahisha ibyifuzo bye byo kububona bugwa.

Ponyo yavuze ko ari mu murongo umwe n’urutonde rurerure rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari mu buhungiro yise “intwari zo mu bwihisho”, bagifite ukwemera muri politiki yo guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi yise ubw’umwanzi.

Yunzemo ko akorera mu bwiru, aho kuba ku rugamba nk’urw’inyeshyamba za AFC/M23 yavuze ko adashobora guha amasomo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *