20260202_125603

PLU ya Gen. Muhoozi irashinja umukwe wa Museveni kuba inyuma y’ibitero bya Amerika kuri Uganda

Sangiza iyi nkuru

Ihuriro Patriotic League of Uganda (PLU) rigizwe n’urubyiruko rushyigikiye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, rirashinja Odrek Rwabwogo kuba ari we uri inyuma y’imvugo z’abassnateri ba Amerika zibasira Uganda.

Odrek Rwabwogo usanzwe ari umugabo wa Patience Museveni (umukobwa wa Perezida Museveni), yashinjwe biriya birego na Depite Daudi Kabanda usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa PLU.

Yavuze ko imvugo z’ibitero by’abasenateri ba Amerika kuri Uganda bikurikira ingendo za rwihishwa uriya mukwe wa Perezida Museveni amaze iminsi akorera muri Amerika, ndetse ko ashyigikiwe na Gen. Kahinda Otafiire usanzwe ari Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri Uganda.

Daudi ku rubuga rwe rwa X yagize ati: “Abanya-Uganda bakwiye kumenya ko mu minsi ishize Rwabwogo yakomeje kugenda akorera ingendo nyinshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yahuye n’abagize Kongere n’abayobozi ba guverinoma ya Amerika batatangajwe. Uyu murongo w’ibikorwa wemeza ibitero biherutse kugabwa kuri guverinoma ya Uganda na bamwe mu bagize Sena. Tunazi kandi ko muri ubu bugambanyi ashyigikirwa na Otafiire.”

LPU yavuze ibi nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize Leta Zunze Ubumwe za Amerika biciye muri Senateri Jim Risch ukuriye Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga mu nteko ishinga amategeko yazo, zateye utwatsi imbabazi ziheruka gusabwa na Gen. Muhoozi Kainerugaba, zigaragaza ko yamaze kurenga umurongo utukura.

Kainerugaba usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akanaba umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yaherukaga gusaba Amerika imbabazi kubera kwibasira Ambasade yayo i Kampala.

Mu gitondo cyo ku wa Gatanu abinyujije ku rubuga rwe rwa X, Gen. Muhoozi yatangaje ko amakuru y’ubutasi yahawe yemeza ko Bobi Wine umaze igihe ashakishwa n’inzego z’umutekano za Uganda yahunze abifashijwemo na Ambasade ya Amerika, bityo ko ubufatanye bwabaga hagati y’impande zombi bwahagaritswe.

Ati: “Twebwe nk’ingabo za Uganda, duhagaritse ubufatanye bwose n’ubuyobozi bwa Ambasade ya Amerika i Kampala. Burimo ubujyanye n’imirimo yacu muri Somalia.”

Mu bundi butumwa, uyu musirikare yanditse ko ubufatanye bwa Uganda na Amerika mu bijyanye n’umutekano bwasubiye inyuma kuva mu 2015, bigizwemo uruhare n’abayobozi b’iyi Ambasade.

Nyuma ni bwo yaje gutangaza ko yasibye ubutumwa bwibasira Ambasade ya Amerika, nyuma yo gusanga ko bwari bushingiye ku makuru atari yo yari yahawe; anasaba imbabazi.

Senateri Risch abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yagaragaje ko Gen. Muhoozi yamaze kurenga umurongo utukura.

Ati: “Komanda Muhoozi Kainerugaba yamaze kurenga umurongo utukura, bityo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigomba kongera gusuzuma umubano wazo mu by’umutekano, harimo ibihano, n’ubufatanye bwa gisirikare na Uganda.”

Uyu musenateri yagaragaje ko imyitwarire ya Gen. Muhoozi “uhabwa amahirwe yo gusimburwa se ku butegetsi” itagomba gufatwa mu buryo bworoshye, ashimangira ko gusiba ubutumwa bwe no gusaba imbabazi ntacyo bivuze.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *