RDC: Abamaze kwandura Ebola barakabakaba 300

image

Repubulika ya Demokarasi ya Congo yemeje kuri iki Cyumweru gishize, ko umubare w’abanduye Ebola wemejwe wiyongereye bagera kuri 282 nyuma y’ibisubizo 19 bishya by’ibizamini. Nk’uko imibare yatanzwe na minisiteri y’itumanaho ibigaragaza, mu ntara ya Ituri hagaragaye abantu 264 banduye byemejwe, 15 mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na batatu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Minisiteri y’itumanaho […]

Gen. Mubarakh yakiriye ikipe ya APR FC n’abafana mu birori byo gusangira

HJrbwq W8AQ C6P

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen MK Mubarakh, uyu munsi yakiriye abakinnyi ba APR FC, abatoza, abagize itsinda ry’ubuyobozi bw’ikipe ndetse n’abafana bayo mu birori byo gusangira byabereye kuri Mess ya Ofisiye bakuru, Kimihurura. Iki gikorwa cyitabiriwe kandi n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Umugaba w’Inkeragutabara n’abandi bayobozi bakuru muri RDF, cyateguwe mu rwego rwo […]

Trump yasabye impinduka mu masezerano na Iran

2026 05 21T160031Z 1934778026 RC2SDLARPNAD RTRMADP 3 USA TRUMP 1024x684 1

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasabye ko habaho impinduka ku masezerano hagati ya Amerika na Iran agamije kurangiza imirwano yatangiye mu ntangiriro z’uyu mwaka. Impinduka zijyanye n’Umuhora wa Hormuz n’ikurwaho ry’amabuye y’agaciro ya uranium, nk’uko CBS News, igitangazamakuru gikorana na BBC muri Amerika kibitangaza. Ibiro bya Perezida wa Amerika, White House, […]

Gen Mutayomba wa FDLR yarasiwe mu mirwano yabahuje na AFC/M23

HJpASW3XEAAZl1G

Amakuru aturuka muri Kivu y’Amajyaruguru aravuga ko Gen Mutayomba, umwe mu bayobozi bakuru b’inyeshyamba za FDLR, yarasiwe mu mirwano ikaze yabahuje n’abarwanyi ba AFC/M23 mu gace ka Ngululu, gaherereye muri Gurupoma ya Nyamaboko ya 1 muri Teritwari ya Masisi. Amakuru dukesha Umunyamakuru wa Bwiza wegereye ahabera imirwano avuga ko “Gen Mutayomba yarashwe amasasu abiri hejuru […]

Ba ‘Hiboux’ barenga 600 ba FARDC mu Burundi

FARDC OK

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko muri iki cyumweru iki gihugu cyakiriye abasirikare babarirwa muri 637 bo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bazwi nka ‘Hiboux’. Amasoko ya BWIZA yemeza ko bamwe muri aba basirikare bari mu mujyi wa Gitega, mu gihe abandi ngo bamaze koherezwa mu bice byegereye […]

Huye: Akurikiranweho kwica umuhungu we amukubise ifuni

images 19 1

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umugabo w’imyaka 43 ukekwaho kwica umuhungu we w’imyaka 21 amukubise umuhini mu mutwe. Icyaha akurikiranyweho cyakozwe ku itariki ya 17 Gicurasi 2026, ahagana saa tanu z’ijoro, mu Mudugudu wa Kinombe, Akagali ka Gasumba , Umurenge wa Maraba, mu Karere ka Huye mu rugo iwe. Mu […]

Lubumbashi: Umushinwa yisanze mu bakurikiranweho kwibisha imbunda

n Wq LcCawLvGc5

Urukiko rwa Gisirikare rwa Lubumbashi muri iki Cyumweru rwatangije urubanza rw’abantu 14, barimo Abanyekongo 13 n’Umushinwa umwe. Iburanisha ryabereye ahakorera Umujyi wa Lubumbashi ku rwego rwa mbere. Abaregwa bakurikiranweho n’ubushinjacyaha gutunga imbunda n’amasasu mu buryo butemewe n’amategeko, ndetse n’ubujura bwitwaje imbunda, ibyaha bikomeye biburanishwa n’urukiko rwa gisirikare. Ku wa Gatanu, itariki ya 29 Gicurasi, mu […]

Bujumbura: Umunyekongo afunzwe n’ubutasi ashinjwa kwegera u Rwanda na M23

HJglU ZXEAIuKZ1

Umunyekongo Babunga Benjamin Watuna aherutse gutabwa muri yombi, kuwa 27 Gicurasi, i Bujumbura, umurwa mukuru w’ubukungu w’u Burundi, afashwe n’inzego z’ubutasi z’u Burundi, aho amakuru atandukanye yizewe avuga ko iri fatwa rifitanye isano n’ibirego byo gufatanya n’umutwe w’inyeshyamba wa AFC / M23, mu gihe u Burundi bukomeje gushimangira ubufatanye mu by’umutekano na Kinshasa. Amakuru avuga […]

France: Intsinzi ya PSG yaraje abarenga 400 muri gereza

dbfb7c07a6711145d07e748015017edc

Imirwano hagati y’abakunzi b’umupira w’amaguru n’abapolisi hirya no hino mu Bufaransa yatumye abantu barenga 400 batabwa muri yombi nyuma y’intsinzi ya Paris Saint-Germain (PSG) ku mukino wa nyuma wa Champions League na Arsenal. Ibihumbi by’abapolisi boherejwe mu rwego rwo gukumira imvururu zari zahungabanyije ingendo za bus na gari ya moshi mu murwa mukuru Paris nk’uko […]

Juba: Abasirikare b’u Rwanda bizihije umunsi wahariwe ababungabunga amahoro

HJhN0GlWAAQQv92

Kuwa Gatandatu, itariki 30 Gicurasi, Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, Juba, bifatanyije n’ingabo zo mu bindi bihugu zikorera muri UNMISS mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa LONI wahariwe ababungabunga amahoro, ufite insanganyamatsiko igira iti: “Gushora mu mahoro.” Iki gikorwa cyaranzwe n’akarasisi ka gisirikare, kuzirikana no guha icyubahiro abaguye mu […]

U Burusiya burashinja Ukraine gutera uruganda rutunganya ingufu za nikeleyeri

2022 10 01T070634Z 272460832 RC26SW9XR7L9 RTRMADP 3 UKRAINE CRISIS ZAPORIZHZHIA DETENTION

Ikigo mpuzamahanga gishinzwe ingufu za kirimbuzi (IAEA) cyasabye kugera ku ruganda rutunganya ingufu za nikeleyeri rwa Zaporizhzhia ruherereye mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Ukraine nyuma y’igitero cy’indege zitagira abapilote kuri uru ruganda ubu rwigaruriwe n’u Burusiya. Iri shami ry’umuryango w’abibumbye rigenzura intwaro kirimbuzi ryatangaje ko ryamenyeshejwe n’uruganda, kuri ubu ruyobowe n’ubuyobozi bwa Moscow, ko drone yagonze […]

PSG yakoze amateka amaze gukorwa n’amakipe 2 gusa muri Champions League

nac0n5 29258683

Ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG) yo mu Bufaransa yongeye kwiyerekana nk’imwe mu makipe y’ibihangange yabayeho i Burayi nyuma yo kuba ikipe ya kabiri gusa yegukanye igikombe cya Champions League yikurikiranya. Ni intsinzi yagezweho binyuze kuri penaliti 4-3 mu mukino wa nyuma na Arsenal yo mu Bwongereza, i Budapest muri Hongrie, aho mu gihe gisanzwe no […]

Ibitero by’u Burusiya kuri Ukraine byongeye gukaza umurego: Ese intambara iri kwinjira mu cyiciro gishya?

8f36e5a0 ed33 11f0 a422 4ba8a094a8fa

Mu gihe intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine igiye kuzuza imyaka irenga ine, ibikorwa bya gisirikare byabaye mu mpera za Gicurasi 2026 byongeye kwerekana ko iyi ntambara ikiri kure yo kurangira. Ibitero bikomeye Moscow yagabye kuri Kyiv n’indi mijyi ya Ukraine byasize bibajijwe byinshi ku cyerekezo cy’urugamba, ubushobozi bw’impande zihanganye ndetse n’uruhare ikoranabuhanga rikomeje kugira […]

Minisitiri Muadiamvita wa RDC yahaye FDNB Frw miliyari 3.4

WhatsApp Image 2026 05 27 at 13.28.55 1

Minisitiri w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Guy Kabombo Muadiamvita, yahaye Ingabo z’u Burundi (FDNB) agahimbazamusyi ka $ miliyoni 2.4 (angana na miliyari zirenga 3.4 Frw) mu rwego rwo kuzishimira uruhare zikomeje kugira mu rugamba rwo gufasha FARDC kurwanya ihuriro rya AFC/M23 mu Burasirazuba bwa RDC. Amakuru BWIZA yamenye avuga ko ayo mafaranga […]

Jean-Luc Habyarimana yasubiranye kwa Ndayishimiye n’intasi nkuru ya FARDC

Jean-Luc Habyarimana, umuhungu wa Juvénal Habyarimana wahoze ayobora u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasubiye mu mujyi wa Bujumbura mu Burundi, aho yajyanye n’Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ushizenzwe ibikorwa n’ubutasi, Lt Gen Jacques Ychaligonza Nduru. Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko aba bombi bari i Bujumbura, […]

Ntukabwire umugore “Ndagukunda” kuko byarashaje

file 000000004af471f4ac312ab4de72f0dc

Hari igihe nigeze kwibaza impamvu ijambo “ndagukunda” ari ryo rikoreshwa cyane mu rukundo kurusha andi yose. Uko imyaka yagiye ishira, narushijeho kubona abantu benshi baryandika ku mbuga nkoranyambaga, bakaryohereza mu butumwa bwa telefoni, cyangwa bakarivuga kenshi iyo bari kumwe n’abo bakunda. Ariko uko nagendaga mbona ubuzima bw’abatandukanye, ni ko natangiye kubona ko hari igihe iri […]

Iyo Leta ihinduye ibinyoma ukuri

White House

Mu isi ya none, amakuru ni kimwe mu bikoresho bikomeye kurusha ibindi. Ashobora kubaka amahoro, akigisha abaturage, akabahuza, ariko nanone ashobora gukoreshwa mu kuyobya abantu no kubemeza ibintu batari kwemera iyo baba bafite amakuru yuzuye. Ni muri urwo rwego icyegeranyo cyiswe “How The Government Manipulates Facts | Secrets and Lies” cigaragaza uburyo ubutegetsi, inzego za […]

AFC/M23 yashyizeho umuyobozi mushya wa Kaminuza ya Goma

20260529 163057

Ihuriro AFC/M23 ryashyizeho Prof. Jean Baptiste Kakoma Sakatolo Zambeze ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Goma (UNIGOM), asimbuye Prof. Mughanda Muhindo Célestin wari umaze iminsi mike akuwe kuri uwo mwanya. Ibi bikubiye mu Cyemezo No 032/COORDA-PAJD/BB/AFC-M23 cyo ku wa 29 Gicurasi 2026, cyashyizweho umukono na Bertrand Bisimwa usanzwe ari Umuhuzabikorwa Wungirije wa AFC/M23 ushinzwe […]

Mwarakoze cyane: Kwizera Olivier

olivier 2

Umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier, yagaragaje amarangamutima yihariye nyuma yo gusoza amasezerano ye n’iyi kipe, ashima abafana ku rukundo n’inkunga bakomeje kuyereka abakinnyi muri uyu mwaka w’imikino wa 2025-2026. Ni ubutumwa yatanze nyuma y’umukino Rayon Sports yanganyijemo na Kiyovu Sports igitego 1-1, umukino washyize akadomo ku rugendo rw’iyi kipe muri shampiyona ndetse ikanabona itike […]

Ni iki cyiri mu masezerano u Rwanda rwasinyanye n’Uburusiya?

000 46DE3T2 1751645161

U Rwanda rwashyize umukono ku masezerano mashya y’ubufatanye n’u Burusiya mu rwego rw’ikoranabuhanga rya nuclear, intambwe ifatwa nk’iy’ingenzi mu rugendo rwo guteza imbere ubushakashatsi, ubuvuzi n’ikoranabuhanga rigezweho mu gihugu. Aya masezerano yasinywe ku wa 19 Gicurasi 2026 mu nama mpuzamahanga yiga ku guhanga udushya mu bijyanye n’ingufu za nuclear yabereye i Kigali. Arimo ubufatanye mu […]

Ubusuwisi: Uko igihugu kitabogama cyabaye kimwe mu bifite ubwirinzi bukomeye ku isi

switzerland with kids mannlichen

Mu maso y’isi, Ubusuwisi buzwi nk’igihugu cy’amahoro, amabanki, diplomasi ndetse n’aho imiryango mpuzamahanga ikorera. Ni igihugu cyakunze kwirinda intambara no kutivanga mu makimbirane y’ibindi bihugu. Ariko ikibazo benshi bibaza ni iki: Ese igihugu kitajya mu ntambara nk’Ubusuwisi gifite igisirikare? Igisubizo ni yego. Kandi gifite kimwe mu bisirikare byiteguye cyane ku isi. Igihugu Kitabogama, ariko Kiteguye? […]

Nduhungirehe yasabye amahanga gushyira igitutu kuri RDC

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yasabye Umuryango Mpuzamahanga n’abafatanyabikorwa b’akarere gukorana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu buryo bwubaka kandi bugamije gutanga ibisubizo bifatika ku bibazo by’umutekano bimaze igihe biremereye akarere k’Ibiyaga Bigari. Yabisabye ku wa Gatanu tariki ya 29 Gicurasi, mu kiganiro yagiranye n’abadipolomate bahagarariye ibihugu n’imiryango itandukanye mu […]

Putin na Xi bongeye guhuza imbaraga: Afurika izabigiramo uruhare ruhe?

20260529 151317

Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, mu cyumweru gishize yongeye kugirira uruzinduko rukomeye i Beijing aho yakiriwe na Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping. Uru ruzinduko rwakuruye impaka nyinshi ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane muri iki gihe isi iri guhinduka mu buryo bwa politiki, ubukungu n’umutekano. Abasesenguzi bavuga ko uru rugendo rutagamije gusa gutsura umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi, […]

Etoile de l’Est yasimbuye Unity FC yanze gukina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere

image 64

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko ikipe ya Etoile de l’Est FC ari yo izakina shampiyona ya BK Pro League mu mwaka w’imikino wa 2026-2027, nyuma y’uko Unity FC yari yazamutse mu Cyiciro cya Mbere ariko igasaba kutazitabira iri rushanwa. FERWAFA mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Gicurasi, yavuze […]

AFC/M23 yirukanye Prof. Mughanda wari Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Goma

IMG 20260529 WA0011

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ryakuye ku mirimo Prof. Muhindo Mughanda wari Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Goma (UNIGOM), rimushinja kutubahiriza inshingano ze ndetse no kutisobanura ku bibazo by’imiyoborere n’imicungire y’umutungo byagaragajwe n’igenzura riherutse gukorwa. Mu ibaruwa umuhuzabikorwa wungirije wa AFC/M23, Prof. Freddy Kaniki yandikiye Mughanda ku wa 28 Gicurasi, yamumenyesheje ko yamaze kuvanwa ku nshingano […]

Bukavu: Barataka kubera ifungwa ry’umupaka w’u Rwanda

Abacuruzi bo mu mujyi wa Bukavu, umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’amajyepfo muri DR Congo, barataka kubera ingamba zo ku mupaka zashyizweho n’u Rwanda mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola mu karere. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryasabye ibihugu byegeranye na DRC guhita bifata ingamba zo guhagarika ikwirakwizwa rya virusi ya […]

Ikwirakwizwa ry’intwaro nto rikomeje kuba ikibazo ku mutekano w’akarere

HJe9OXLWAAglb W

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Abaminisitiri y’Ikigo gishinzwe kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro nto n’izoroheje mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’akarere k’Ibiyaga Bigari (Regional Centre on Small Arms-RECSA), yayoboye umuhango wo gufungura inama ya 17 y’Akanama Ngishwanama (TAC) yabereye i Kigali mu Rwanda. Iyi nama yahuje Abayobozi Bakuru ba Polisi, Abanyamabanga […]

Intambara ya Coltan: Impamvu Amerika iri gushyira imbaraga kuri Rubaya igenzurwa na M23

2101996

Mu gihe uburasirazuba bwa Congo bukomeje kuba indiri y’intambara hagati ya Leta ya Kinshasa n’umutwe wa M23, hari izina rimwe rikomeje kuvugisha amahanga menshi kurusha ahandi: Rubaya. Aka gace k’ibirombe bya coltan kari muri Kivu y’Amajyaruguru, kahindutse ihuriro ry’inyungu za Amerika, Congo, AFC/M23, akarere, u Burayi ndetse n’Ubushinwa mu rugamba rw’umutungo kamere wifuzwa cyane ku […]

Drone 10 za gisirikare za mbere zigezweho muri 2026 (Amafoto)

images 17

Mu myaka mike ishize, drone za gisirikare zavuye ku kuba ibikoresho byifashwa mu butasi gusa, zihinduka imwe mu ntwaro z’ingenzi zikoreshwa ku rugamba. Uko ikoranabuhanga rigenda ritera imbere ni na ko ibihugu bikomeye ku isi birushaho gushora amafaranga menshi mu gukora za drone zishobora kugenzura ibibera ku rugamba, kurasa intego z’abanzi no gukora ibikorwa bya […]

Ese koko Cambodia yirukanye abanyafurika bari batuyeyo?

29052608

Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Cambodia rwahakanye amakuru yari amaze iminsi akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, yavugaga ko Abanyafurika bafite ibyangombwa by’ubwimukira byarengeje igihe bategetswe kuva muri icyo gihugu bitarenze tariki ya 31 Gicurasi 2026. Aya makuru yari ashingiye ku nyandiko yari yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga isa nk’itangazo ryemewe ryaturutse ku buyobozi bwa Cambodia. Iyo nyandiko […]

Museveni yakoze impinduka muri Guverinoma amaze iminsi 4 ashyizeho

20260529 104317

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yakoze impinduka nto zitunguranye muri Guverinoma yari amaze iminsi itatu ashyizeho. Muri izi mpinduka, Dr. Jane Ruth Aceng wari wagizwe Minisitiri w’Ikoranabuhanga yagizwe Minisitiri ushinzwe guhuza Inteko Ishinga Amategeko na Guverinoma, abisikana na Kasule Lumumba wari wahawe izo nshingano. Izi mpinduka zaje nyuma y’amasaha make hagaragaye impungenge z’amategeko ku kuba […]

Uwari ugiye kurongora umunyarwandakazi yaburiwe irengero

431355698be75fd252601cf4e60847

Umunyamideli w’Umunyarwandakazi ukorera ibikorwa bye muri Tanzania, Jasinta Makwabe, yahishuye ibihe bikomeye yanyuzemo nyuma yo kuburirwa irengero n’umugabo wari waramukoye ndetse anamwambika impeta y’urukundo, hasigaye igihe gito ngo bakore ubukwe. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ari i Kigali aho yitabiriye imikino ya BAL, Jasinta yavuze ko uwo mugabo yari yaramugaragarije ko afite gahunda ihamye yo kubaka […]

Kwizera Olivier akomeje kuzamura umuziki wa Nigeria mu Rwanda

20260529 102559

Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, ndetse na Rayon Sports, Kwizera Olivier, akomeje kugaragaza uruhare rudasanzwe mu kumenyekanisha indirimbo z’abahanzi bo muri Nigeria, binyuze mu mashusho ashyira ku mbuga nkoranyambaga ari kuziririmba. Mu minsi ishize, indirimbo “Anxiety” y’umuhanzi Paddy K yamenyekanye cyane nyuma y’amashusho yakwirakwijwe agaragaza Kwizera Olivier ayiririmba. Nyuma y’ayo mashusho, iyi ndirimbo yarebwe […]

Lionel Messi ayoboye abakinnyi 26 Argentine yitabaje mu Gikombe cy’Isi cya 2026

221218184732 messi wc trophy scaled

Ikipe y’Igihugu ya Argentine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 26 izifashisha mu Gikombe cy’Isi cya 2026, aho kapiteni wayo Lionel Messi ari we uyoboye iri tsinda rizagerageza kwisubiza igikombe ryegukanye muri Qatar mu 2022. Messi w’imyaka 38 y’amavuko yahamagawe mu ikipe y’Igihugu ku nshuro ya gatandatu yikurikiranya mu Gikombe cy’Isi, ibintu bimugira umwe mu bakinnyi bake cyane […]

Kenya: Urukiko rwitambitse umugambi wo kwakira Abanyamerika bakekwaho kwandura Ebola

149

Urukiko mu gihugu cya Kenya rwitambitse gahunda yari gutangira kuri uyu wa Gatanu yo gushinga muri iki gihugu ikigo cyo gushyira mu kato Abanyamerika bakekwaho cyangwa banduye Ebola, nyuma y’ikirego cyatanzwe n’ikigo Katiba Institute. Urukiko Rukuru rwa Nairobi rwategetse kubuza abakozi ba leta gushinga cyangwa gukorera icyo kigo cy’akato ndetse no kwakirira muri Kenya abantu […]

Umushinga wo gucamo ibice Congo: Itegeko Nshinga ryateje intambara y’amagambo

thumbs b c 6647dce5b89e885b391d93b3ee4b6b28

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, impaka zishingiye ku mushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga zatangiye gufata indi ntera, ibintu benshi babona nk’ibishobora guhindura ahazaza h’ubutegetsi bw’iki gihugu gikomeye muri Afurika yo hagati. Mu byumweru bishize, bamwe mu banyapolitiki bo mu ishyaka riri ku butegetsi ndetse n’abegereye Perezida Félix Tshisekedi batangiye kuvuga ku gukosora cyangwa kuvugurura […]

Uganda: DIGP Ocaya yasabye kubyaza umusaruro imyitozo bakubutsemo mu Rwanda

HJbdDY6W4AI9nEF

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ya Uganda, James Ocaya, yasabye abapolisi gushyira mu bikorwa neza ubumenyi bahawe mu myitozo ihuriweho y’ibyumweru bitatu ya SWAT igamije gushimangira kurwanya iterabwoba n’ibindi byaha bikomeye, ashimangira ko hakenewe ubufatanye bw’akarere ndetse n’amahanga mu guteza imbere umutekano. Ibi yabivuze kuwa Kane ubwo yagezaga ijambo ku itsinda ryatoranijwe ry’abapolisi bakuwe mu […]

CG Namuhoranye yakiriye Umuyobozi w’Igipolisi cya Seychelles

HJdk6lWWAAAkvjM

Mu gihe Polisi y’u Rwanda yizihiza urugendo rw’ imyaka 25, Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Seychelles Commissioner Godfra Hermitte, yiboneye imikorere myiza y’abapolisi bo muri Seychelles barangije amasomo y’icyiciro cya 14 ya ba ofisiye bato ndetse n’abasoje amahugurwa azwi nka Advanced Police Special Forces Course, mbere yo kwakirwa na CG Namuhoranye. Abo bapolisi kandi bitabiriye […]

Umuyobozi wa OMS yaraye i Kinshasa

d461210130343d0ce37883f81f31d488

Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ku Isi OMS/WHO yageze i Kinshasa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, aho agiye gufasha kuyobora ibikorwa byo kurwanya Ebola. Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus byitezwe kandi ko azakomeza akagera no mu bice byo mu burasirazuba bw’iki gihugu bikomerewe n’indwara ya Ebola […]

Iran yihimuye kuri Amerika

5a9b9af0 5a40 11f1 a295 ab4de21b4525.jpg

Iran yatangaje ko yagabye igitero ku birindiro bya gisirikare bya Amerika biri mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati, ivuga ko cyari igisubizo ku bitero bya Amerika biherutse kugabwa ku bikorwa bya gisirikare byayo hafi y’icyambu cya Bandar Abbas no mu muhora wa Hormuz. Umutwe w’ingabo zirinda ubutegetsi bwa Iran, IRGC, wavuze ko igitero cyagabwe mu rukerera […]

Abanyamerika banduye Ebola bagiye koherezwa muri Kenya aho kwinjira muri Amerika

AA247S7H

Mu gihe icyorezo cya Ebola muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo gikomeje kwiyongera, ubuyobozi bwa Trump buvuga ko bwibanze ku kurinda iki cyorezo kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kuri uyu wa Gatatu ushize, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio, yagize ati: “Ntidushobora kandi ntituzemera ko […]

AFC/M23 n’intumwa z’u Busuwisi baganiriye i Rubavu

HF73OMyasAALijQ

Intumwa z’u Busuwisi zahuriye n’abahagarariye umutwe wa AFC/M23 i Rubavu mu Rwanda, mu biganiro byari bigamije gusuzuma aho ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yasinyiwe i Doha hagati ya Kinshasa n’uriya mutwe rigeze. Ni ibiganiro byamaze iminsi ibiri, kuva ku wa Kabiri tariki ya 26 kugeza ku wa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2026. RFI yatangaje ko […]

Fanta: Ikinyobwa cyavukiye mu Budage bwa Hitler — Amateka atangaje benshi batazi

s l1200

Mu gihe benshi bazi Fanta nk’ikinyobwa cya orange gikundwa hirya no hino ku isi, bake ni bo bazi ko amateka yacyo ashingiye mu bihe bikomeye by’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, mu Budage bwari buyobowe na Adolf Hitler n’Abanazi. Ni inkuru itangaje yerekana uko intambara, ibihano by’ubukungu no kubura ibikoresho byatumye havuka ikinyobwa cyaje kuba kimwe […]

Abadepite bagiye gukora ingendo rusange zigamije gusura ibikorwa byo kongera umusaruro w’ubuhinzi

73bca95e01fe08f07bb6adbbe8d53c2c 00143

 Umutwe w’Abadepite wateguye ingendo rusange z’Abadepite mu Turere twose tw’Igihugu zigamije kubona amakuru yo kugenzura ibikorwa birebana no kongera umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo byatoranyijwe n’ibihingwa ngengabukungu bya kawa n’icyayi. Izi ngendo ziteganyijwe kuva ku wa 28 Gicurasi kugeza ku wa 4 Kamena 2026 muri imwe mu Mirenge igize Uturere two mu Ntara, no ku wa 6-7 […]

Bugesera: Hatangiye imyitozo ihuriweho yo kurwanya iterabwoba y’ibihugu bigize EAPCCO

HJZAB9CWEAQHeoV

Inzego z’umutekano zo mu bihugu bigize Umuryango uhuza Abayobozi Bakuru ba Polisi mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO), zitabiriye imyitozo ihuriweho yo kurwanya iterabwoba, ibera mu Rwanda. Iyi myitozo itangizwa ku mugaragaro kuri uyu wa Kane, tariki 28 Gicurasi 2026, irabera mu Kigo cy’Amahugurwa yo kurwanya Iterabwoba (CTTC) giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera. […]

Maneko wa CIA yafatanwe Zahabu za miliyari 58 Frw

david rush booking 1779931963981 hpEmbed 11x15

Uwahoze ari umuyobozi mukuru mu rwego rw’ubutasi rwa Amerika, CIA, yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho kunyereza miliyoni z’amadolari no kubeshya ku mateka ye y’amasomo n’ubumenyi yivugaga. Inkuru yatangajwe na NBC News ku wa 27 Gicurasi 2026 ivuga ko abashinzwe iperereza basanze uyu mugabo abitse mu rugo rwe utubuye twa zahabu 308, dufite agaciro kari […]

Trump mu mazi abira: Lisansi ishobora kongera guhenda kurusha mbere

19176214 052626 trump fist tn

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, akomeje gushyirwaho igitutu n’abaturage ndetse no mu ishyaka rye ry’Abarepubulikani kubera ikibazo cy’ubukungu, cyane cyane izamuka ry’ibiciro bya lisansi n’ingaruka z’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati ku isoko rya peteroli. Raporo ya CNN yatangajwe ku wa 26 Gicurasi 2026 igaragaza ko icyizere bamwe mu ba-Repubulikani bari […]

Amerika yagabye igitero kuri Iran

file 00000000e2dc7243ab881fa23468da31

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye igitero gishya ku birindiro bya gisirikare biri mu majyepfo ya Iran, mu gihe umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi ukomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bwo Hagati. Inkuru yatangajwe na The National Desk ku wa 28 Gicurasi 2026, ivuga ko igisirikare cya Amerika cyarashe drones zari ziteje ikibazo ndetse kinangiza […]

RDC: Martin Fayulu asanga Amasezerano y’i Washington atari igisubizo cy’ibibazo byugarije Congo

bitmap 800 nocrop 1 1 20240917174250188386 9R8A9806

Kuri Martin Fayulu, Amasezerano y’i Washington ntabwo ari igisubizo cy’ibibazo byugarije Repubulika ya Demokarasi ya Congo imbere y’u Rwanda. Uyu muyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri kiganiro kuri space cyateguwe n’umunyamakuru Stanislas Bujakera Tshiamala kuri X, yasenye imvugo ya guverinoma, ivuga ko ayo masezerano ari ingabo (shield) ya diplomasi. Fayulu yagize ati: “Goma imaze igihe kingana […]

Umuhungu wa Gen. Muhoozi ageze kure imyitozo imutegurira kuba Ofisiye

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yahishuye ko umuhungu we, Ruhamya Kainerugaba ageze kure imyitozo imutegurira kuba umusirikare wo ku rwego rwa Ofisiye mu ngabo za Uganda. Ni imyitozo uyu musore ari gukorera mu Ishuri rya gisirikare rya Royal Military Academy Sandhurst ryo mu Bwongereza. Gen. Muhoozi abinyujije ku rubuga rwe rwa X, […]

Kenya: Inkongi y’umuriro mu icumbi ry’abanyeshuri b’abakobwa yahitanye benshi

b0038752 cf41 4fa2 9669 958abe80d3d7

Icumbi ry’abana b’abakobwa biga ku ishuri ryisumbuye Utumishi Girls Academy i Gilgil, mu Ntara ya Nakuru, mu gihugu cya Kenya, ryafashwe n’inkongi y’umuriro mu gicuku byibuze abanyeshuri 17 bahasiga ubuzima. Nk’uko Croix-Rouge ya Kenya ibitangaza ngo iyi nkongi y’umuriro ngo yadutse mu ma saa saba z’igicuku ariko itangazwa mu ma saa cyenda n’igice za mu […]

RSSB Tigers yandikiye amateka imbere ya Perezida Kagame 

IMG 20260528 WA0001

Ikipe ya RSSB Tigers yageze ku mukino wa nyuma wa kamarampaka mu Irushanwa Nyafurika rya Basketball rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, nyuma yo gutungura Al Ahly yo mu Misiri ikayitsinda amanota 106-97. Hari mu mukino wa ½ cy’irangiza wabereye muri BK Arena, ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2026. Perezida […]

Walikale: Imirwano ikomeye yahuje AFC/M23 na FARDC i Misambo

M23 Kibumba

Kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki ya 27 Gicurasi, habaye imirwano ikaze, hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 n’Ingabo za FARDC, zishyigikiwe na Wazalendo, mu gace ka Misambo, gaherereye ku mupaka wa gurupoma za Kisimba na Ikobo (Teritwari ya Walikale), mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace agera kuri ACTUALITE.CD abitangaza, […]

Uganda yafunze umupaka uyihuza na RD Congo

2019 06 13t161633z 1804862976 rc1330500c50 rtrmadp 3 ebola health uganda 0

Igihugu cya Uganda kuri uyu wa Gatatu, itariki 27 Gicurasi cyatangaje ko cyafunze by’agateganyo ingendo zinyura ku mupaka ugihuza na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola. Abashinzwe ubuvuzi muri Uganda bavuga ko bafashe icyo cyemezo nyuma y’icyo bise “ibyago biri hejuru cyane” by’ubwandu bwa Ebola bunyuze ku […]

Kugura indaya mu Rwanda ni icyaha

images 15

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwongeye kwibutsa Abanyarwanda ko amategeko y’u Rwanda abuza umuntu gutanga amafaranga cyangwa ikindi gihembo agamije gukora imibonano mpuzabitsina n’undi muntu. Ibi byagarutsweho n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, mu kiganiro cyateguwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) ku bufatanye na RIB, cyibanze ku gukumira ibikorwa bifitanye isano n’ihohoterwa n’icuruzwa ry’abantu. Dr Murangira […]

Meya wa New York w’Umusiramu yagiye gusari yambaye ikanzu ya Arsenal FC

20260527 190602

Meya wa New York, Zohran Mamdani, yagaragaye yambaye ikanzu (thobe) iriho amabara n’ibirango by’ikipe ya Arsenal FC mu birori byo kwizihiza Eid al-Adha byabereye muri Bronx kuri uyu wa gatatu. Uyu muyobozi wa mbere w’Umusilamu uyoboye umujyi wa New York, usanzwe ari umufana ukomeye wa Arsenal, yari yambaye iyo kanzu y’ubururu n’umutuku iriho amagambo “Emirates […]

U Burundi na RDC byakajije ubufatanye bwa gisirikare

WhatsApp Image 2026 05 27 at 13.28.55

U Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biyongereye imikoranire mu bya gisirikare n’umutekano, mu gihe ingabo z’ibihugu byombi zikomeje imirwano n’umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa. Minisitiri w’Ingabo wa RDC, Guy Kabombo Muadiamvita, ku wa Kabiri yagiriye uruzinduko i Bujumbura rwasize yakiriwe akanagirana ibiganiro byo mu rwego rwo hejuru na mugenzi we w’u […]

Kinshasa yarekuye imfungwa za mbere za AFC/M23

jad20240329 infographie prison rdc malaka

Abantu 37 bari bafungiye muri gereza zitandukanye zo mu mujyi wa Kinshasa bakekwaho gukorana na AFC/M23, barekuwe n’ubutegetsi bwa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gikorwa kiri gufatwa nk’intambwe ishobora kuba ifitanye isano n’ibiganiro bya Doha bikomeje hagati y’impande zihanganye. Umunyamakuru Steve Wembi wegereye AFC/M23 avuga ko muri abo bantu 37 barekuwe, 22 bari bararangije […]