Col. Rugabo wa Twirwaneho yahishuye amayeri bakubitishije abarimo FARDC na FDNB

Colonel Rugabo Fidèle uri mu basirikare bakuru b’umutwe wa Twirwaneho bamaze igihe bahanganiye n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo Kinshasa mu misozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo, yasobanuye ko mbere y’uko we na bagenzi be birukana ingabo za Leta mu gace ka Mikenke babanje kuzirasaho baturutse mu bice byinshi. Ku wa Mbere tariki […]
Amashusho y’urukozasoni ya Kirabo yayasabiye imbabazi

Umunyamideli w’Umunya-Uganda, Kisitu Kirabo, yasabye imbabazi abantu bose bababajwe cyangwa bahungabanyijwe n’amashusho ye bwite yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga mu buryo atigeze yemera. Mu butumwa yashyize hanze, yavuze ko ayo mashusho yafatiwe ahantu hihariye kandi atari agamije ko ajya ku karubanda. Yagaragaje ko kuba yarasakajwe byamuteje agahinda, isoni n’ihungabana, ndetse bikagira ingaruka ku muryango we, inshuti […]
Trump, Iran na Kongere: Intambara ya Politiki Yatangiye i Washington

Mu gikorwa cyafashwe nk’igihombo gikomeye cya politiki kuri Perezida wa Amerika, Donald Trump, mu cyumweru gishize Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu yatoye umwanzuro ugamije kugabanya ububasha bwe bwo gukomeza ibikorwa bya gisirikare muri Iran atabanje kubihererwa uburenganzira na Kongere. Uyu mwanzuro watowe n’abadepite 215 bawushyigikiye, mu gihe 208 bawurwanyije. Abadepite bane bo mu Ishyaka ry’Aba-Republicains […]
Gatanya hagati ya Skol na Rayon Sports

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye rwa SKOL Brewery Ltd ndetse n’umuryango wa Rayon Sports, batangaje ko amasezerano yo gutera inkunga iriya kipe bari bamaze imyaka 12 bafitanye yamaze kurangira. Mu tangazo rihuriweho n’impande zombi ryasohotse ku wa 8 Kamena 2026, SKOL yemeje ko ariya masezerano yarangiye nyuma yo kugera ku musozo w’igihe yari yarasinyiwe. Uru ruganda […]
Ubuhuza bwa Afurika bwerekanye imbogamizi zikomeye ziri kubuza RDC kugira amahoro

Ku wa Mbere tariki ya 8 Kamena 2026, i Lomé muri Togo habereye inama yo ku rwego rwo hejuru yayobowe na Perezida wa kiriya, Faure Essozimna Gnassingbé, mu rwego rwo kurebera hamwe intambwe zimaze guterwa kugira ngo amahoro mu burasirazuba bwa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo aboneke. Iyi nama yahuje abahuza bashyizweho n’Umuryango wa Afurika […]
ICC: Umushinjacyaha Mukuru Karim Khan yirukanwe ku nshingano ze

Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), Karim Khan, yahagaritswe ku mirimo ye kandi bihita bitangira kubahirizwa nk’uko urwego nyobozi rw’urukiko rwatangaje ku wa Mbere mu masaha akuze. Ihagarikwa rya Khan rije nyuma y’amezi 18 y’iperereza ryakozwe ku nkuru z’umuntu umwegereye wamushinje imyitwarire y’ubusambanyi. Mu kugira icyo bavuga kuri iki cyemezo abunganira Khan bavuze ko “kinyuranyije […]
Hatangiye umwiherero wo gusuzuma ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu ngabo

Ingabo z’u Rwanda (RDF), Urwego rushinzwe uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ abagore n’ abagabo mu Ngabo z’igihugu batangije umwihererero w’iminsi itatu, ufite insanganyamatsiko igira iti: “Iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire no guteza imbere ubwuzuzanye mu Ngabo z’u Rwanda.” Uyu mwiherero urimo kubera mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda i Gako mu Karere ka Bugesera, ukaba wahuje Ofisiye n’abandi […]
Umusifuzi mu Gikombe cy’Isi yirukanwe akigera muri Amerika

Umusifuzi wo muri Somalia, Omar Abdulkadir Artan, byari biteganyijwe ko azitabira Igikombe cy’Isi cya 2026, gitangira kuri uyu wa Kane utaha, yasubijwe inyuma akigera ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kuri uyu wa Mbere ushize, umuyobozi muri Somalia yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko Abdulkadir yasubijwe inyuma agikandagira ku butaka bwa Amerika. Impamvu […]
Inama y’abaminisitiri yemeje abayobozi bashya mu bigo bitandukanye

Inama y’abaminisitiri yateraniye kuri uyu wa Mbere ushize muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yemeje imishinga y’amategeko inyuranye, politiki n’ingamba ndetse ishyira abayobozi bashya mu bigo bitandukanye bya leta.
M23 na Twirwaneho birukanye FDNB na FARDC mu Mikenke

Ingabo z’ihuriro rya AFC/M23 na MRDP-Twirwaneho, kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Kamena zigaruriye agace ka Mikenke gaherereye mu misozi miremire yo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma yo kukirukanamo ngabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’iz’u Burundi (FDNB). Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ni bwo Mikenke yasubiye […]
Sabrina wo kuri TikTok yapfuye

Urupfu rutunguranye rwa Musaazi Charles Kalooli, wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Sebina, rwateye agahinda gakomeye abakunzi be, inshuti ndetse n’umuryango we. Sebina, wari ufite imyaka 32 y’amavuko, yari umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane kuri TikTok muri Uganda kubera amashusho y’urwenya yakoraga akanyura benshi. Yitabye Imana ku wa 6 Kamena 2026, ibintu byatunguye abantu benshi kuko […]
RDC: Abantu 12 bakize ubwoko bushya bwa Ebola

Abayobozi mu nzego z’ubuvuzi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) batangaje ko abantu 12 bakize ubwoko bushya bwa Ebola buzwi nka Bundibugyo, ariko ko abarwayi 283 bakirimo kwitabwaho mu turere 25 tw’ubuvuzi two mu ntara za Kivu zombi na Ituri. Ibizamini bya laboratwari byagaragaje ko ibipimo 515 ( abantu 515 ) byagaragayemo Ebola kuva […]
Umutingito ukomeye muri Philippines wishe abantu 19

Nibura abantu 19 bamaze kwitaba Imana nyuma y’umutingito ukomeye wari ku gipimo cya 7.8 wibasiye agace kari hafi y’ikirwa cya Mindanao mu majyepfo ya Philippines mu gitondo cyo ku wa Mbere. Uyu mutingito wabaye saa moya n’iminota 37 ku isaha yo muri Philippines, utera impungenge zikomeye ndetse utuma hatangwa impuruza za tsunami mu bihugu birimo […]
Ubushakashatsi bwerekanye ko gusomana ari byiza ku mubiri n’ubwonko

Gusomana ni kimwe mu bimenyetso by’urukundo n’ubusabane hagati y’abantu. Ariko ubushakashatsi butandukanye bwerekana ko, uretse kuba uburyo bwo kugaragaza amarangamutima, gusomana bishobora no kugira akamaro ku buzima bw’umubiri ndetse n’ubw’ubwonko. Abashakashatsi bavuga ko gusomana bishobora gufasha kugabanya stress. Ibi biterwa n’uko igihe abantu basomana umubiri ushobora kurekura umusemburo uzwi nka oxytocin, ukunze kwitwa “umusemburo w’urukundo”. […]
Police FC yasezereye abakinnyi 7 bayobowe na Lague

Ikipe ya Police FC yatangaje ko yamaze gutandukana n’abakinnyi bayo barindwi barangajwe imbere na rutahizamu Byiringiro Lague. Iyi kipe ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yemeje ko yatandukanye n’abakinnyi barimo Ani Elijah, David Chimezie, Henry Msanga, Richard Kilongozi, Allan Katerega na Lague Byiringiro. Aba biyongeraho umunya-Ghana Issa Yakubu. Police FC yashimiye aba bakinnyi mu gihe […]
RDC: Col. Mambweni wari warakatiwe imyaka 10 y’igifungo yakatiwe urwo gupfa mu bujurire

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwatanze umwanzuro ku rubanza ku iyicwa ry’impuguke za Loni, Umunyamerika Michael Sharp, na Zaida Catalan, wari ufite ubwenegihugu bwa Suede na Chili. Aba bishwe muri Werurwe 2017 ubwo barimo gukora iperereza ku ihohoterwa ryabereye mu Ntara ya Kasai nyuma y’imyivumbagatanyo y’imitwe yitwara gisirikare ya Kamwina Nsapu, yahagaritswe n’inzego z’umutekano. Uru rubanza […]
Ubufaransa: Kirikou Akili ararembye

Umuhanzi w’Umurundi uzwi cyane mu njyana ya Rap, Kirikou Akili, ari kwitabwaho n’abaganga mu Bufaransa nyuma yo kugira ikibazo cy’uburwayi mu Mujyi wa Lille aho yari amaze iminsi atuye. Amakuru avuga ko yafashwe n’uburwayi bukomeye mu gitondo cyo ku wa 7 Kamena 2026, ahita ajyanwa kwa muganga byihuse mu bitaro bya Hôpital Saint-Philibert. Nyuma yo […]
Ibihugu bya Israel na Iran byongeye kurasanaho bwa mbere kuva muri Mata

Igisirikare cya Israel kiravuga ko cyagabye ibitero ku bitero ku bikorwa bya gisirikare mu burengerazuba no hagati muri Iran, nyuma yo kuburira ko bazihorera ku gitero cya mbere cya Iran cyagabwe kuri Israel kuva muri Mata. Nk’uko ibitangazamakuru byinshi bibitangaza, ngo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yabanje gusaba Minisitiri w’Intebe wa […]
Kivu y’Amajyepfo: Ibitero bya FARDC byahitanye abasivili abandi barakomereka

Ihuriro ry’ingabo zirwanira ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo riravugwaho kugaba ibitero byahitanye abasivili ndetse abandi barakomereka mu bice bitandukanye bigenzurwa na AFC/M23 mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Itangazo ryashyizwe ahagaragara na AFC/M23 rivuga ko, “Ku cyumweru, itariki ya 7 Kamena 2026, hagati ya saa cyenda n’iminota 15 na saa cyenda n’iminota 50 z’umugoroba, […]
Perezida Xi Jinping yakoreye uruzinduko rw’imbonekarimwe muri Korea ya Ruguru

Umuyobozi w’u Bushinwa, Xi Jinping, yageze muri Koreya ya Ruguru, mu ruzinduko rwe rw’imbonekarimwe rwa mbere kuva mu 2019. Uruzinduko rwa Xi rukurikira inama zitandukanye aherutse kugirana na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, i Beijing. Gukuraho intwaro za kirimbuzi, umubano na Amerika n’amakimbirane hagati ya […]
Twirwaneho yavuze ku mirwano byiswe ko yayisakiranyije na RDF na M23

Umutwe wa MRDP-Twirwaneho wahakanye amakuru amaze iminsi acaracara ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko mu Minembwe habereye imirwano yahuje ingabo za RDF, abarwanyi ba AFC/M23 n’uyu mutwe ukorera mu misozi ya Kivu y’Amajyepfo. Mu itangazo yashyize hanze ku wa 7 Kamena 2026, Twirwaneho yavuze ko ayo makuru ari ibinyoma byateguwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa kugira ngo buyobye […]
Uganda: Abaminisitiri 4 bashidikanywa ku bwenegihugu bashobora kutarahira

Abakandida bane ku myanya ya minisitiri bafite ubwenegihugu bushidikanwaho bashobora kubona kurahira kwabo gutinze mu gihe abanyamategeko ba leta basuzuma ingaruka zemewe n’amategeko zo kurahira mbere y’uko inzira zabo zo kureka bumwe mu bwenegihugu bafite zirangira. Amakuru aturuka mu begereye iki kibazo agera kuri ChimpReports avuga ko umunyamabanga wa leta washyizweho ushinzwe Micro-Finance, umunyamabanga wa […]
RDC: AFC/M23 yashyizeho abayobozi bashya i Bukavu, Kalehe, Kabare n’ahandi

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 6 Kamena 2026, Ihuriro AFC/M23, ryashyizeho abayobozi bashya b’Umujyi wa Bukavu, aba komini ndetse n’aba teritwari zigera kuri 5, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaraga n’Iri huriro, Kyalangalilwa Mulondani Nicolas, yagizwe Meya w’Umujyi wa Bukavu, naho madamu Nyota Luonda Celine agirwa Meya wungirije wa […]
Mozambique: Musenyeri Citora Afonso yiciwe iwe mu rugo
Musenyeri Osório Citora Afonso, wa Diyosezi ya Quelimane, yasanzwe yapfuye mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, itariki ya 6 Kamena, aho yari atuye mu nzu y’abepisikopi i Quelimane. Uyu mwepiskopi yari yararashwe, isasu rimwe mu gatuza. Umwe mu bagize ikigo cy’abamisiyonari ba Consolata, Musenyeri Citora yari umunyamabanga w’inama y’abepiskopi ya Mozambique, akaba n’Umwepiskopi wa Quelimane […]
Bria: Umwe mu bayobozi ba MINUSCA yasuye ibitaro by’Ingabo z’u Rwanda

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 6 Kamena, Ibitaro byo ku rwego rwa 2 by’Ingabo z’u Rwanda bikorera mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Santarafurika, ahitwa i Bria, byasuwe n’Umuyobozi mushya w’Ingabo za MINUSCA mu gice cy’amajyaruguru ashyira iburasirazuba, Brig Gen Hamad Mostafa Ahmed Adel Mansour. Umuyobozi w’Ibitaro by’Ingabo z’u Rwanda, Col Dr Christian […]
Senegal: Umunyamabanga Mukuru wa FPR yagiranye ibiganiro na Ousmane Sonko

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu ushize, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi Amb. Bazivamo Christophe yagiranye ibiganiro na Perezida w’Ishyaka PASTEF ryo muri Senegal, Hon. Ousmane Sonko. Sonko, ubu ni Perezida mushya w’Inteko Ishinga Amategeko ya Senegal uherutse kuvanwa ku mwanya wa minisitiri w’intebe kubera ubwumvikane bucye hagati ye na Perezida Diomaye Faye babarizwa […]
U Bubiligi busanga kuvana Ingabo z’u Rwanda muri Congo bikwiye kujyana no gusenya FDLR

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prevot, kuri uyu wa Gatandatu yatunguranye agaragaza ko igihugu cye gisanga kuvana Ingabo z’u Rwanda ku butaka bwa Congo, bikwiye kujyana no gusenya umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bwarwo. Ibi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi yabitangaje asubiza ubutumwa bw’Umujyanama wa Perezida Trump mu Biyaga Bigari, Massad Boulos, yashyize kuri […]
Abarwanashyaka ba Green Party basuye Urwibutso rwa Rebero

Abarwanashyaka b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), ku wa Gatanu tariki ya 5 Kamena basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Rebero rusanzwe rufite amateka yihariye yo kuba rushyinguyemo abanyapolitiki bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Aba barwanashyaka bari bayobowe na Perezida wa Green Party, Hon. Dr Frank Habineza, Visi-Perezida, Hon. […]
Ibihugu 4 umugore ashaka abagabo benshi

Mu bice bimwe by’isi, usanga hari umuco udasanzwe aho umugore ashobora kubana n’abagabo barenze umwe icyarimwe. Ubu buryo buzwi nka Polyandry, bukaba budakunze kuboneka mu bihugu byinshi, ndetse henshi amategeko ntabyemera. Muri Tibet, ubu buryo bwigeze kuba umuco usanzwe cyane cyane mu bice by’imisozi. Akenshi abavandimwe b’abagabo bashakanaga umugore umwe kugira ngo ubutaka bw’umuryango budacikamo […]
PM Dr. Nsengiyumva yijeje ingamba zo kurinda Abanyarwanda umutwaro w’izamuka ry’ibikomoka kuri Peteroli

Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yijeje Abanyarwanda ko Leta izakomeza gufata ingamba zigamije kubarinda umutwaro w’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku rwego mpuzamahanga ryatewe ahanini n’intambara ikomeje kubera mu Burasirazuba bwo Hagati. Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Kamena, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru. Ni ikiganiro cyabaye nyuma y’amasaha make Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rutangaje […]
Operasiyo yayobowe na Col. Kazarama yafatiwemo Colonel na Capitaine ba Wazalendo

Operasiyo idasanzwe yayobowe na Colonel Vianney Kanyamuhanda Kazarama usigaye ashinzwe ubukangurambaga mu mutwe wa AFC/M23, yafatiwemo umwe mu bayobozi b’imitwe ya Wazalendo na ho undi murwanyi mukuru wayo yishyikiriza ubutegetsi bwa AFC/M23 ku bushake. Ni operasiyo yabereye mu gace ka Nyabanira, muri Groupement ya Binza, Teritwari ya Rutshuru. Muri iyi Operasiyo, Colonel Kazarama n’itsinda yari […]
Ubukoloni si bwo bwishe Afurika” – Elon Musk

Umunyemari w’umuherwe Elon Musk yongeye guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kuvuga ko ubukoloni butari yo mpamvu nyamukuru ituma Afurika ikomeza kugira ibibazo by’ubukene. Ibi yabitangaje ashyigikira ubutumwa bwatambutse ku rubuga rwa X, bwagereranyaga amateka y’ubukungu bwa Ethiopia na Vietnam. Uwanditse ubwo butumwa yavuze ko Ethiopia, igihugu kitakolonijwe nk’ibindi byinshi byo muri Afurika, cyamaze […]
Ubwongereza buri mu gihe cy’Akaga

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Ubwongereza, Sir Richard Knighton, yatangaje ko igihugu cye kiri mu gihe cy’umutekano muke kurusha ibindi byose yabonye mu myaka 35 amaze mu gisirikare. Mu kiganiro yagiranye na BBC, Knighton yavuze ko ibikorwa by’u Burusiya birimo ibitero by’ikoranabuhanga (cyber attacks), ibikorwa byo gusenya ibikorwa remezo, ubutasi ndetse n’ubwicanyi bwateguwe, bikomeje gushyira igitutu ku […]
Intambara yo kunaniza AFC/M23: Intwaro nshya ya Congo?

Mu gihe umutwe wa M23 ukomeje kugenzura ibice byinshi bya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, harimo imijyi ikomeye nka Goma na Bukavu, hari ikibazo gikomeje kwibazwa: Ese Leta ya Kinshasa yaba yarahinduye amayeri, ikava ku gushaka gutsinda M23 vuba, ikajya ku kuyinaniza mu ntambara y’igihe kirekire? Bamwe mu bahanga mu bya gisirikare bavuga ko ibimenyetso […]
Putin yateye utwatsi iby’umuhuro we na Zelensky

Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya, yatangaje ko nta mpamvu abona yatuma ahura imbonankubone na mugenzi we Volodymyr Zelensky wa Ukraine waherukaga kumwandikira ibaruwa ifunguye amusaba ko bahura bakaganira ku ihagarikwa ry’intambara imaze imyaka irenga ine. Putin mu ijambo yavugiye i Moscow ku wa 5 Kamena 2026, yagaragaje ko ibiganiro hagati y’abakuru b’ibihugu bidakwiye kuba intangiriro […]
Rayon Sports y’abagore yahembwe Frw aruta ay’amakipe menshi y’abagabo yo mu cyiciro cya mbere

Ikipe ya Rayon Sports WFC yabaye ikipe ya gatatu yahembwe amafaranga menshi n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), mu mwaka ushize w’imikino wa 2025/2026. Ku wa Gatanu tariki ya 5 Kamena ni bwo FERWAFA yatangaje amafaranga yahembye amakipe yitwaye neza kurusha andi, kuva mu cyiciro cya mbere kugeza mu cya gatatu mu bagabo, ndetse no […]
Iran na Amerika byongeye kurasana

Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran byongeye kugirana ubushyamirane bwa gisirikare kuri uyu wa 6 Kamena 2026, nyuma y’aho ingabo za Amerika zirashe drone enye za Iran zari zoherejwe mu muhora wa Hormuz, inzira y’ingenzi inyuramo ubwato bwinshi butwara peteroli ku Isi. Ingabo za Amerika (CENTCOM) zatangaje ko izo drone zari zibangamiye urujya n’uruza […]
U Burundi bwahamagaje Ambasaderi Njebarikanuye nyuma yo kuganira na Mushikiwabo

Guverinoma y’u Burundi yahamagaje mu gihugu Ambasaderi wabwo mu Bufaransa, Spès-Caritas Njebarikanuye, nyuma y’iminsi ibiri gusa yakiriwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo. Ku wa Kabiri tariki ya 02 Kamena ni bwo uriya mudipolomate yakiriwe i Paris na Mushikiwabo, amushyikiriza impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye muri uriya muryango. Gitega mu baruwa yayo […]
U Rwanda rwashimye Rubio wemeje ko rwatangiye kubahiriza amasezerano ya Washington

Guverinoma y’u Rwanda yashimye ko Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio wemeye ko u Rwanda ruri kubahiriza inshingano zarwo mu masezerano ya Washington agamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Bikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma y’aho Rubio atangarije Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika […]
Litiro ya mazutu yiyongereyeho arenga Frw 700

Urwego Ngenzuramikorere (RURA), ku wa Gatanu tariki ya 5 Kamena rwashyizeho ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli byasize igiciro cya Mazutu gitumbagiye, mu gihe icya lisansi cyagumye uko cyari gisanzwe. RURA mu itangazo yasohoye, igiciro cya Lisansi cyagumye kuri Frw 2,938, mu gihe icya mazutu cyageze kuri Frw 2,927 kivuye kuri 2,205. Ibi bivuze ko litiro […]
Tshisekedi yubahirije ubusabe bwa Gen. Muhoozi, yirukana Guverineri Lt. Gen Luboya

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavanye ku mirimo Lt. Gen Johnny Luboya Nkashama wari umaze imyaka itanu ari Guverineri wa gisirikare w’Intara ya Ituri. Kuri uyu wa Gatanu ni bwo Tshisekedi yavanye Luboya kuri ziriya nshingano nk’uko bigaragara mu iteka rye ryasomewe kuri Radiyo na Televiziyo bya Leta ya RDC […]
Hamas yanze gushyira intwaro hasi

Umutwe wa Hamas watangaje ko utiteguye gutanga intwaro zawo muri iki gihe, ariko wemeye ko mu mihanda ya Gaza hatagomba kugaragara izindi ntwaro uretse iz’igipolisi cyemewe n’inzego z’ubutegetsi bwa Palestine. Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Al Jazeera, Husam Badran, umwe mu bayobozi bakuru ba Hamas, yavuze ko igihe komite y’igihugu izaba yafashe inshingano zo kuyobora […]
Ibyo utari uzi ku bikorwa by’ibanga bya Mossad

Mu isi y’ubutasi mpuzamahanga, amazina make ni yo akunze kuvugwa nk’iry’ikigo cy’ubutasi cya Israel kizwi nka Mossad. Mu myaka myinshi ishize, iki kigo cyubatse izina rishingiye ku bikorwa by’ibanga, gutegura ibikorwa igihe kirekire no gukoresha uburyo budasanzwe mu kugera ku ntego zacyo. Abasesenguzi bavuga ko Mossad idakora nk’ikigo cya leta gisanzwe. Ahubwo ikora nk’umuyobozi wa […]
Rayon Sports yasinyishije abakinnyi 5 b’Abanyarwanda

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwinjira ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi, itangira gusinyisha abakinnyi ihereye ku isoko ryo mu Rwanda mu mwaka utaha w’imikino. Iyi kipe izahagararira u Rwanda muri Total CAF Confederation Cup, yamaze gusinyisha abakinnyi batanu bose b’Abanyarwanda. Ibinyujije ku mbunga nkoranyambaga zayo, Gikundiro yemeje yamaze gusinyisha Ndayishimiye Didier wakinaga hagati mu kibuga […]
Ibitero bya FARDC byongeye kuraza rwantambi abatuye i Minembwe

Ubutegetsi bwa Kinshasa buravugwaho gukomeza ibitero byibasira ibice bituwe cyane n’abaturage b’inzirakarengane nubwo bwihanangirijwe inshuro nyinshi. Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ihuriro rirwanya ubutegetsi, AFC/M23, rivuga ko “Ijoro ryose ryo ku itariki ya 4 kugeza ku ya 5 Kamena 2026, guhera saa moya z’ijoro kugeza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, ihuriro ry’ingabo zabwo zateye ibisasu mu […]
Kenya: Maj. Gen. John Maiso yagizwe Umugaba Wungirije w’Ingabo

Perezida William Ruto yatangaje uruhererekane rw’impinduka zirimo kuzamurwa mu ntera, kugenwa mu myanya mishya mu Gisirikare cya Kenya (KDF). Mu mpinduka zatangajwe kuri uyu wa Gatanu, Umuyobozi mukuru w’ibikorwa bya gisirikare, Maj Gen John Maiso Nkoimo, yagizwe Umugaba Wungirije w’Ingabo za Kenya. Amakuru atangazwa n’urubuga The Star rwo muri Kenya avuga ko ibi byakurikiye inama […]
Ibidasanzwe kuri K-9, ‘abapolisi b’amaguru ane’ Polisi y’u Rwanda yifashisha aho rukomeye

Mu mihanda, mu bibuga by’indege no ku mipaka, ushobora kuba warabonye imbwa za Polisi zigenzura imizigo cyangwa zigakora umukwabu. Bamwe bazita K-9, abandi bazita sniffer dogs, canine cyangwa Police Service Dogs cyangwa abapolisi b’amaguru ane. Ariko inyuma y’aya mazina yose, hari inkuru yihariye y’ubuzima, imyitozo n’ubufatanye budasanzwe hagati y’izi mbwa n’abaziyobora. Nubwo rimwe na rimwe […]
AFC/M23 yireguye kuri FARDC yayishinje kwicira abaturage 10 muri Rutshuru

Ihuriro AFC/M23 ryahakanye ryivuye inyuma ibirego by’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zarishinje kwicira abaturage 10 mu gace ka Kiseguru, muri teritwari ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ku wa 3 Kamena 2026, FARDC yasohoye itangazo rivuga ko ku wa 2 Kamena abo baturage biciwe mu gace ka Kiseguru, hafi ya Pariki […]
Trump yafatiye ibihano Perezida wa Cuba, umugore we n’abandi bantu batatu

Kuri uyu wa Kane, ubuyobozi bwa Trump bwafatiye ibihano Perezida wa Cuba, Miguel Díaz-Canel, umugore we ndetse n’abandi bantu batatu mu gikorwa giheruka cya Washington cyo gushyira igitutu ku buyobozi bwa Havana. Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga wa Leta wa Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, ngo “abafatiwe ibihano uyu munsi (ku wa […]
Umuherwe wari inshuti ikomeye ya Ndayishimiye mu mazi abira azira AFC/M23 n’u Rwanda

Umucuruzi ukomeye w’Umurundi, Aloys Ntakarutimana uzwi cyane nka Wakenya, akomeje kuba mu bihe bikomeye nyuma y’amezi arenga abiri afunzwe n’ubutegetsi bw’u Burundi, mu rubanza abamwegereye bavuga ko rufitanye isano n’ibikorwa bye by’ubucuruzi mu mujyi wa Bukavu no n’ibirego bimuhuza n’u Rwanda ndetse na AFC/M23. Wakenya wahoze ari umu hagati ya 2015 na 2020 ndetse akaba […]
Umudagekazi wafatiwe mu bujura bwa banki i Kinshasa yohererejwe u Budage

Honorine Porsche, ufite ubwenegihugu bw’u Budage ukomoka muri RDC, wakatiwe n’ubutabera bwa Congo igifungo cy’imyaka icumi kubera uruhare yagize mu bujura bwa banki i Kinshasa, yimuriwe mu Budage kuri uyu wa Kane, itariki ya 4 Kamena 2026 nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru bya Congo (ACP). Kwimurwa kwe, aherekejwe n’abapolisi b’u Budage, byakozwe mu rwego rw’ubufatanye mu […]
Cote d’Ivoire yatunguye u Bufaransa ibutsindira iwabwo

Umukinnyi w’imbere ukinira ikipe ya Manchester United, Amad Diallo, ni we watsinze igitego cyahaye intsinzi ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Cote d’Ivoire mu mukino warangiye ari 2-1 wo kwitegura igikombe cy’Isi wabereye i Nantes kuri uyu wa Kane. Ku ruhande rw’u Bufaransa, undi mukinnyi wa Manchester City, Rayan Cherki, ni we watsindiye u Bufaransa igitego […]
Zelensky yasabye Putin ibiganiro imbonankubone bakarangiza intambara

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yasabye ibiganiro imbonankubone hagati ye na mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin, mu rwego rwo guhagarika intambara. Mu ibaruwa ifunguye yandikiwe Perezida w’u Burusiya, Umuyobozi wa Ukraine yavuze ko “ari bibi gutegereza gusa” kugeza igihe intambara yo mu Burayi izongera kwitabwaho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yongeraho ko amahoro […]
Gen. Mubarakh yakiriye abanyeshuri n’abarimu bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ryo mu Buhinde

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General MK Mubarakh, kuri uyu wa Kane, yakiriye itsinda rigizwe n’abanyeshuri n’abarimu bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ryo mu Buhinde ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda. Bari mu rugendoshuri rw’icyumweru mu Rwanda, rwatangiye ku wa 1 Kamena 2026. Mu kiganiro yagiranye n’iri tsinda, Gen Mubarakh yashimiye Ishuri Rikuru rya […]
Nyuma y’imyaka 57 kuki Samia Suluhu yerekeje i Moscow, ni iki Putin ashaka muri EAC?

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yatangiye uruzinduko rw’amateka mu Burusiya ku butumire bwa Vladimir Putin. Ni uruzinduko rwa mbere rw’umukuru w’igihugu cya Tanzania i Moscow kuva igihe uwashinze Tanzania ya none, Julius Nyerere, yahasuraga mu 1969. Nubwo mu itangazo rya leta ya Tanzaniya yatangaje ko uruzinduko rugamije guteza imbere ubucuruzi, ishoramari n’ubufatanye hagati y’ibihugu […]
Intasi akanaba somambike wa Gen. Omega wa FDLR yashimutiwe muri Rutshuru

Amakuru aturuka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo avuga ko Maj. Bizubishaka, umwe mu bayobozi bakomeye mu rwego rw’ubutasi rwa FDLR akaba n’umwe mu bantu ba hafi ba Gen. Ntawunguka Pacifique ‘Omega’ ukuriye igisirikare cy’uriya mutwe, yashimuswe mu cyumweru gishize. Amakuru agera kuri BWIZA yemeza ko Bizubishaka yafatiwe mu gace ka Rugari, muri […]
RDC: Lt Gen Rwibasira wayoboraga amashuri ya gisirikare yakuwe ku mirimo ye

Lt. General Rwibasira Ruyumbu Obed w’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo yahagaritswe ku mirimo ye yo kuba Komanda w’amashuri ya gisirikare y’Igisirikare cya Congo. Nk’uko bigaragara mu nyandiko y’Umugaba Mukuru wa FARDC, Lt. Gen. Rwibasira yasimbuwe na General Major Kalonda Famba Kaf. “Nyuma y’inyandiko yerekeye ihagarikwa rya Lt. Gen. Rwibasira Ruyumbu Obed, Komanda w’amashuri […]
Ba Jenerali bashinjwa gushaka guhirika Tshisekedi bagejejwe imbere y’ubutabera

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Kane rwatangiye kuburanisha abantu 10 barimo ba ofisiye icyenda n’umusivile umwe, bakurikiranyweho ibyaha birimo gushaka guhirika ku butegetsi Perezida Félix Antoine Tshisekedi. Mu bagejejwe imbere y’ubutabera harimo Gen. Christian Tshiwewe wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDC (FARDC) hagati ya 2022 na Mutarama […]
I Mogadishu ibintu byahinduye isura, ibifaru biratwikwa

Amakuru aturuka i Mogadishu muri Somalia aravuga ko uyu murwa mukuru wibasiwe n’imirwano ikomeye hagati y’ingabo za Leta n’imitwe yitwaje intwaro ifitanye isano n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, mu gihe igihugu gikomeje kwinjira mu bibazo bikomeye bya politiki n’umutekano. Iyo mirwano yatangiye mu ijoro ryo ku wa Gatatu ikomeza kuri uyu wa Kane, mbere yo gukwira mu […]
U Rwanda ruzaba rwamaze kuvana ingabo zarwo muri RDC rwagati mu kwezi gutaha: Amerika

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, yatangaje ko igihugu cye cyizeye ko ingabo z’u Rwanda bivugwa ko ziri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zigomba kuba zamaze kuhavanwa bitarenze mu kwezi gutaha kwa Nyakanga. Rubio yabitangaje mu ijambo yagejeje kuri Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika ishinzwe […]