Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 6 Kamena 2026, Ihuriro AFC/M23, ryashyizeho abayobozi bashya b’Umujyi wa Bukavu, aba komini ndetse n’aba teritwari zigera kuri 5, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaraga n’Iri huriro, Kyalangalilwa Mulondani Nicolas, yagizwe Meya w’Umujyi wa Bukavu, naho madamu Nyota Luonda Celine agirwa Meya wungirije wa Bukavu.
Muri Komini ya Bagira, Shaka Muhoza yagizwe burugumesitiri, yungirizwa na Bahaya Leon. Ni mu gihe madamu Mweze Prisca yagizwe Burugumesitiri wa Ibanda, akazaba yungirijwe na Mutunwa Mbulanga.
Hashyizweho kandi abayobozi muri Komini Kadutu ndetse no muri teritwari za Kabare, Idjwi, Kalehe, Walungu, ndetse no mu Mujyi wa Minova.






