ftcms_5f44e7b6-3f62-48d1-b808-b29f0d30a9f3

Perezida Xi Jinping yakoreye uruzinduko rw’imbonekarimwe muri Korea ya Ruguru

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’u Bushinwa, Xi Jinping, yageze muri Koreya ya Ruguru, mu ruzinduko rwe rw’imbonekarimwe rwa mbere kuva mu 2019.

Uruzinduko rwa Xi rukurikira inama zitandukanye aherutse kugirana na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, i Beijing.

Gukuraho intwaro za kirimbuzi, umubano na Amerika n’amakimbirane hagati ya Koreya zombi byose bishobora kuba ku murongo w’ibyigwa igihe Xi aza kuba agirana ibiganiro na Kim nk’uko bitangazwa na Reuters.

Umudipolomate ukomeye mu Bushinwa, Wang Yi, yari aherutse i Pyongyang muri Mata, aho Kim yagaragaje ubushake bwo kongera kurushaho kuvugana na Beijing.

Umunyamakuru ukorera mu Bushinwa avuga ko uru rugendo ruje mu gihe Beijing igerageza kongera kwiyegereza umufatanyabikorwa w’ingirakamaro, ariko wagutungura igihe cyose, ugenda urushaho kwegerana cyane n’u Burusiya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *