Umunyemari w’umuherwe Elon Musk yongeye guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kuvuga ko ubukoloni butari yo mpamvu nyamukuru ituma Afurika ikomeza kugira ibibazo by’ubukene.
Ibi yabitangaje ashyigikira ubutumwa bwatambutse ku rubuga rwa X, bwagereranyaga amateka y’ubukungu bwa Ethiopia na Vietnam.
Uwanditse ubwo butumwa yavuze ko Ethiopia, igihugu kitakolonijwe nk’ibindi byinshi byo muri Afurika, cyamaze igihe kirekire kiri mu bihugu bikennye cyane ku mugabane wa Afurika. Ku rundi ruhande, Vietnam yakolonijwe n’Abafaransa ndetse inanyura mu ntambara zikomeye, ariko ubu iri mu nzira y’iterambere ryihuse ry’ubukungu.
Nk’uko uwo muntu yabivuze, iyo ubukoloni ari bwo bwonyine busobanura ubukene bwa Afurika, Ethiopia yagombye kuba igihugu gikize cyane mu gihe Vietnam yagombye kuba ikennye. Yavuze ko amateka y’ibi bihugu byombi agaragaza ko hari n’izindi mpamvu zikomeye zigena iterambere cyangwa ubukene bw’ibihugu.
Elon Musk yashyigikiye icyo gitekerezo mu gusangiza ubutumwa bw’uwo ukoresha X, yongeraho ijambo rimwe gusa rigira riti: “Yego”.
Aya magambo yakuruye ibitekerezo bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga. Hari abemera ko imiyoborere, uburezi, ishoramari n’imikorere y’inzego za Leta ari byo bifite uruhare runini mu iterambere ry’ibihugu. Abandi bo bavuga ko nubwo ubukoloni butasobanura byose, bwagize ingaruka zikomeye ku mateka n’iterambere ry’ibihugu byinshi bya Afurika.


