Urupfu rutunguranye rwa Musaazi Charles Kalooli, wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Sebina, rwateye agahinda gakomeye abakunzi be, inshuti ndetse n’umuryango we.
Sebina, wari ufite imyaka 32 y’amavuko, yari umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane kuri TikTok muri Uganda kubera amashusho y’urwenya yakoraga akanyura benshi. Yitabye Imana ku wa 6 Kamena 2026, ibintu byatunguye abantu benshi kuko yari amaze igihe agaragara nk’ufite ubuzima bwiza.
Mu buhamya bwuzuyemo amarangamutima, mukuru wa Sebina yavuze ko mbere y’urupfu rwe yari yavuye mu rugo ameze neza kandi nta kibazo cy’uburwayi yari afite. Yagarutse avuye mu mirimo ye ya buri munsi, agezwa iwe n’umumotari, ariko nyuma gato biza kurangira ahasize ubuzima.
Amakuru yatangajwe n’umuryango we agaragaza ko Sebina yagize ikibazo gikomeye ku mutwe, cyamuhitanye mu buryo butunguranye.
Nyuma y’itangazwa ry’uru rupfu, imbuga nkoranyambaga zuzuyemo ubutumwa bwo kumwibuka. Abantu benshi bagaragaje uburyo Sebina yabashimishaga binyuze mu mashusho ye ndetse n’uburyo yari umuntu woroheje kandi ukundwa n’abamukikije.
Bamwe mu bakunzi be bavuze ko bazahora bibuka uburyo yabasangizaga ibyishimo ndetse n’ubutumwa bwiza bwatuma abantu baseka n’ubwo baba bafite ibibazo.
Ku Cyumweru tariki ya 7 Kamena 2026, Sebina yashyinguwe mu muhango witabiriwe n’abagize umuryango, inshuti ndetse n’abakunzi be benshi bari baje kumusezeraho bwa nyuma.


